2. Ku myaka ibiri, bamwe mu bana batangira
kujya kurunguruka abantu bakuru mu bwiherero kubera amatsiko bafite.
3. Abana benshi ku myaka itatu usanga
bikundira kwambara ubusa! Muri iki gihe abana batangira gukina imikino yo
kwerekana ibitsina byabo, ndetse no gukina iby’abana umwe yitwa papa undi ari
mama.
4. Aba bana hafi ku myaka itanu ni bo
batangira kubaza ngo “umwana aturuka he?” Abandi na bo batangira kugira amatsiko
iyo babonye umugore utwite.
5. Umwana w’imyaka 6 aba amaze
kumenya ko umugabo akomeza kuba umugabo kabone n’aho yakwambara amakanzu.
Umugore agakomeza kuba umugore, kabone n’aho yakwambara amapantalo.
6. Abana b’imyaka 6 kugera ku 8
noneho baba batangiye kuba bakorakora imyanya ndangagitsina yabo kugira ngo
babone mo ibyishimo, akanyamuneza, ariko ntibirahinduka kwikinisha by’abantu
bakuru. Aba bana kandi usanga muri rusange bishimira kugira inshuti z’abo
bahuje igitsina.
7. Mu bwangavu n’ubugimbi,
gukinisha imyanya ye ndangabitsina biriyongera, kandi noneho afite intego yo
kwishimisha no kugeza ibyo byishimo ku ndunduro, orgasme, cyangwa se kurangiza.
8. Mu gihe abana kuva ku myaka 6
kugera ku 8 muri rusange bishimiraga kuganira cyane n’abandi bana bahuje
igitsina, abakobwa n’abandi bakobwa, abahungu n’abandi bahungu, mu bwangavu
n’ubugimbi ho birahinduka. Abana bakifuza kugirana imishyikirano kenshi n’abo
badahuje igitsina. Copain na copine/boy na girfriend bigatangira, bimwe
bigarukira ku gusomana ku itama gusa. Gusomana bigiye kure hamwe n’imibonano
mpuzabitsina biba bitaraza mo, keretse iyo umwana yihaye gukundana n’umuntu utari
muri iki kigero cy’ubugimbi n’ubwangavu. Ikindi, aba bana bashobora kubikora
igihe barebye nk’amafilimi birimo, cyangwa se igihe habaye ho guhohoterwa mu
buzima, hakaba hari abantu bakuru bari barabibakoresheje.
Source : Encyclopédie
La Rousse, La vie sexuelle de tout
âge.
(Kurikira ubuzima
bw’imyororokere mu majwi na Emma-Claudine buri munsi, wiyandikishe wohereza NN1
kuri 2656, cyangwa kuri www.facebook.com/emmaclaudine1)