
(Niba ukunda kumva amajwi kurusha gusoma, ibi wabisanga na HANO).
Abantu benshi iyo bagiye kuryama bambara bitewe n’uko
ikirere kiraye, haba hakonje cyane ukambara imyenda ishyushye, ndetse ukifubika,
ariko iyo hashyushye ukambara utwenda two kurarana tworoshye. Nyamara n’ubwo
bimeze gutya, ntibibuza ko hari abandi bambara ubusa buriburi, kandi ngo byaba ari byiza cyane. Hari abandi rero, barara bambaye, ariko mu kwambara
bakagerekaho kurarana umwenda w’imbere, ikariso, cyangwa se mo kimwe ugasanga
bakuyemo indi myenda yose ariko bagasigarana ikariso.
Kurarana ikariso rero, ngo byaba bigira ingaruka zikomeye ku
buzima bwiza bw’imyanya myibarukiro, cyanecyane iya kigore, n’ubwo n’iya kigabo
ari uko.
- Ku bagore: Amakariso menshi y’abantu b’igitsinagore aba abegereye, hakaba n’abegereye cyane bitewe n’uko n’ubundi baba bagiye kwambara indi myenda ibegereye. Iyo wambaye ikariso ikwegereye ishobora kugutera ubushyuhe bwinshi ugatangira kubira icyuya, kandi muri icyo cyuya hashobora kororokeramo udukoko dutera indwara zakwibasira imyanya y’ibanga. Gukomeza kwambara iyo kariso umwanya munini bitera twa dukoko kukwinjiramo, hanyuma rero mu gihe uryamye imyanya myibarukiro yawe ikabura uko ihumeka, ndetse na twa dukoko tukabona neza akanya ko gukura no gukwirakwira mu mubiri wawe. Ni ho uzasanga warwaye za infections cyangwa ugatangira kugira uburyaryate bugutera kwishima mu gitsina no hafi yacyo nko mu ntantu. Niba ibi bikubaho, kandi ukaba urarana ikariso, gerageza kubivaho maze urebe niba hari icyahinduka.
- Ku mugore ugeze mu myaka yo gucura, umubiri we uba utangiye gucika intege bityo twa dukoko tugakura kandi tugakwirakwira mu buryo bworoshye ubundi za ndwara zigatangira kumufatanya n’imyaka ye, zikamuzonga. Uruhu rw’umuntu ruba rubitse mikorobe nyinshi, iyo zigize amahirwe zikabona aho zororokera zisya zitanzitse. Iyo utogosha insya, bisaba kuzitaho cyane, cg se ukazogosha kenshi, kuko na zo zaba indiri y’utwo dukoko.
- Ku bagabo: Abagabo na bo bararana amakariso (boxers) abafashe bakunda kugira uburyaryate ku mabya no mu ntantu (mu mayasha) kandi ugasanga udusabo twabo tw’intangangabo dukunda kuvuvuka. Bene utwo dukoko twongera indwara ziterwa na champignons zishobora no kwangiza umuyoboro unyuramo inkari n’amasohoro.
- Uku kurarana ikariso ku bagabo kandi bituma hariya harara ubushyuhe bwinshi, udusabo tw’intangangabo ntitubone ubuhumekero, tukarara twiyometse ku mubiri mpaka mu gitondo, bityo bwa bushyuhe buri munsi y’igipimo cy’ubw’umubiri utu dusabo tugomba kubaho tukabubura, maze intangangabo zigatangira kuhangirikira. Iyo rero ubushyuhe ari bwinshi hariya, kandi amasaha menshi, bishobora gutera intangangabo gupfa, ntizibe zikimaze umumaro zagenewe, ubushobozi bwo kubyara bukagabanyuka cyangwa bugashira burundu.
Inzobere mu by’ubuzima bw’imyororokere zigira abantu inama
kurara nta kintu bambaye hasi kuko ari bwo imyanya myibarukiro ibona
ubuhumekero bwisanzuye, cyangwa se ukararana umwenda ukurekuye ku buryo urwo
rugingo rw’umubiri rutabangamirwa. Turagirwa inama yo gushaka ikanzu y’ijoro
yoroshye kandi irekuye cyangwa se ikabutura irekuye itarimo ikariso. Kandi,
byaba bitakubangamira, ukarara wambaye ubusa, ahubwo wagira imbeho ukiyorosa
byinshi, kurusha gushakira ubushyuhe mu byo wambaye.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire