Ushobora
kuba ujya wibaza niba abakobwa bose bagira utwugara (hymens) tumeze kimwe. Niba
dutandukanye kandi, ushobora kuba utari uzi aho dutandukanira.
AKUGARA NI IKI?
Akugara,
cyangwa se akarangabusugi (hymen) ni agahu kaba gakinze ku mwinjiriro
w’igitsina gore, uturuka ku myanya myibarukiro ye inyuma werekeza mu myanya
myibarikire ye y’imbere.
Aka kugara,
mu mico itandukanye hirya no hino ku isi, no mu Rwanda turimo, bagiye bavuga ko
kagaragaza ko umukobwa aba atarakora imibonano mpuzabitsina na rimwe. Ariko se
ni byo? Ku musozo, uraba wamaze kubona igisubizo niba ntacyo ufite ubu nonaha.
UTWUGARA TURATANDUKANYE
Umwana w’umukobwa
avuka afite akugara, ariko abana b’abakobwa bose ntabwo bagira utwugara tumeze
kimwe. Hariho ubwoko butanu bw’utwugara.
1. Annular Hymen
Aka ni
akugara gafite umwenge umwe winjira imbere. Uyu mwege uba ari uruziga, umeze
nk’impeta, ari na ho gakura izina annular hymen. Aka kugara gashobora
kwangirika mu gihe umukobwa akoze imibonano mpuzabitsina bwa mbere, cg se mu
gihe yikinisha akinjizamo ikintu gishobora kukangiza.
2. Cribriform Hymen
Aka ni
akugara gafite utwenge dupfumaguye. Umukobwa ufite aka kugara, igihe abonye
imihango bwa mbere, bishobora kumugora kugira ngo imihango inyuremo mu gihe utu
twenge twaba ari duto cyane, kandi na none kubera ko hari igihe mu mihango
umukobwa azana amaraso ameze nk’ibibumbe.
Na none, ku
mukobwa ufite aka kugara, mu gihe cyose akoze imibonano mpuzabitsina bwa mbere
karangirika, kuko igitsina gabo kidashobora kubona aho kinjirira. Ikindi ariko,
aka kugara gashobora kwangirika mu buryo bworoshye igihe umukobwa ugafite
yikinisha.
Mu buryo
bwadutse bwo gukoresha ‘tampons’ mu mihango, umukobwa ufite aka kugara ntabwo
yayikoresha katangiritse kuko bisaba kuyinjizamo imbere.
3. Septate/Separate Hymen
Aka ni
akugara kaba gafite imyenge ibiri minini. Akenshi aka kugara kameze gutya
gakunda kwiyangiza, kuko kuko akenshi kaba koroshye cyane. Iyo umukobwa ageze
mu mihango, aramutse akoresheje ‘tampon’ yakangiza, kimwe n’uko gukora
imibonano mpuzabitsina bwa mbere iyo katarangirika, gahita kangirika.
4. Imperforate Hymen
Aka ni
akugara kadafite umwenge n’umwe. Umukobwa ufite aka kugara, iyo gakomeye,
arinda agera mu gihe cy’ubwangavu katangiritse niba atarakoze imibonano
mpuzabitsina na rimwe, bityo yabona imihango ya mbere ikabura aho inyura. Icyo
gihe bisaba ko ajya kwa muganga bakakangiza cyangwa mu yandi magambo,
bakamushakira inzira imihango igomba kunyuramo.
Uyu mukobwa aramutse atagiye
kwa muganga ngo bamufungurire inzira imihango izajya inyuramo, yakwitekera
imbere mu myanya myibarukiro, bityo bikaba byamuteza ibibazo bitandukanye. Ibyo
bibazo bishobora kubamo indwara zifata imyanya myibarukiro (infections), cyangwa
se ikibazo kitwa ‘endometriosis’. Gusa, abakobwa bagira aka kugara ni bake
cyane, aho usanga babarirwa ku kigero kiri hagati ya 1 na 2%.
5. Parous Introitus Hymen
Aha ngaha ni
igihe umukobwa nta kugara na mba aba afite. Birashoboka ko ari ko yavuka ameze,
ariko ntibikunda kubaho. Akenshi umugore asigara afite hymen imeze gutya ari
uko amaze kubyara umwana we wa mbere.
(Ushobora no kureba ibi bijyanye n'ubwoko bw'utwugara HANO)
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire