lundi 5 février 2018

UBUSUGI: Ubwoko bw’utwugara (uturangabusugi, hymen)

Ushobora kuba ujya wibaza niba abakobwa bose bagira utwugara (hymens) tumeze kimwe. Niba dutandukanye kandi, ushobora kuba utari uzi aho dutandukanira.

AKUGARA NI IKI?

Akugara, cyangwa se akarangabusugi (hymen) ni agahu kaba gakinze ku mwinjiriro w’igitsina gore, uturuka ku myanya myibarukiro ye inyuma werekeza mu myanya myibarikire ye y’imbere.

Aka kugara, mu mico itandukanye hirya no hino ku isi, no mu Rwanda turimo, bagiye bavuga ko kagaragaza ko umukobwa aba atarakora imibonano mpuzabitsina na rimwe. Ariko se ni byo? Ku musozo, uraba wamaze kubona igisubizo niba ntacyo ufite ubu nonaha.

UTWUGARA TURATANDUKANYE

Umwana w’umukobwa avuka afite akugara, ariko abana b’abakobwa bose ntabwo bagira utwugara tumeze kimwe. Hariho ubwoko butanu bw’utwugara.

1. Annular Hymen


Aka ni akugara gafite umwenge umwe winjira imbere. Uyu mwege uba ari uruziga, umeze nk’impeta, ari na ho gakura izina annular hymen. Aka kugara gashobora kwangirika mu gihe umukobwa akoze imibonano mpuzabitsina bwa mbere, cg se mu gihe yikinisha akinjizamo ikintu gishobora kukangiza.


2. Cribriform Hymen

Aka ni akugara gafite utwenge dupfumaguye. Umukobwa ufite aka kugara, igihe abonye imihango bwa mbere, bishobora kumugora kugira ngo imihango inyuremo mu gihe utu twenge twaba ari duto cyane, kandi na none kubera ko hari igihe mu mihango umukobwa azana amaraso ameze nk’ibibumbe.

Na none, ku mukobwa ufite aka kugara, mu gihe cyose akoze imibonano mpuzabitsina bwa mbere karangirika, kuko igitsina gabo kidashobora kubona aho kinjirira. Ikindi ariko, aka kugara gashobora kwangirika mu buryo bworoshye igihe umukobwa ugafite yikinisha.

Mu buryo bwadutse bwo gukoresha ‘tampons’ mu mihango, umukobwa ufite aka kugara ntabwo yayikoresha katangiritse kuko bisaba kuyinjizamo imbere.


3. Septate/Separate Hymen

Aka ni akugara kaba gafite imyenge ibiri minini. Akenshi aka kugara kameze gutya gakunda kwiyangiza, kuko kuko akenshi kaba koroshye cyane. Iyo umukobwa ageze mu mihango, aramutse akoresheje ‘tampon’ yakangiza, kimwe n’uko gukora imibonano mpuzabitsina bwa mbere iyo katarangirika, gahita kangirika.


4. Imperforate Hymen

Aka ni akugara kadafite umwenge n’umwe. Umukobwa ufite aka kugara, iyo gakomeye, arinda agera mu gihe cy’ubwangavu katangiritse niba atarakoze imibonano mpuzabitsina na rimwe, bityo yabona imihango ya mbere ikabura aho inyura. Icyo gihe bisaba ko ajya kwa muganga bakakangiza cyangwa mu yandi magambo, bakamushakira inzira imihango igomba kunyuramo. 


Uyu mukobwa aramutse atagiye kwa muganga ngo bamufungurire inzira imihango izajya inyuramo, yakwitekera imbere mu myanya myibarukiro, bityo bikaba byamuteza ibibazo bitandukanye. Ibyo bibazo bishobora kubamo indwara zifata imyanya myibarukiro (infections), cyangwa se ikibazo kitwa ‘endometriosis’. Gusa, abakobwa bagira aka kugara ni bake cyane, aho usanga babarirwa ku kigero kiri hagati ya 1 na 2%.

5. Parous Introitus Hymen


Aha ngaha ni igihe umukobwa nta kugara na mba aba afite. Birashoboka ko ari ko yavuka ameze, ariko ntibikunda kubaho. Akenshi umugore asigara afite hymen imeze gutya ari uko amaze kubyara umwana we wa mbere.





(Ushobora no kureba ibi bijyanye n'ubwoko bw'utwugara HANO

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire

INKURU IHERUKA GUSOHOKA

IBINTU 10 ABAGORE BAKORERA MU BURIRI NTIBISHIMISHE ABAGABO Abagabo batandukanye n’abagore. Ibyo abagabo bakunda, usanga kenshi bi...