mercredi 19 octobre 2016

IBINTU 10 WAKWITAHO IGIHE UGIYE KONSA, KUGIRA NGO WONSE NEZA


1)   Tangira konsa utananiwe. Niba unaniwe, shaka uko ubanza ukaruhuka.

2)   Shyira umutima hamwe, kandi wonkereza ahantu hatuje, nta bikurangaza.

3)   Onsa uri kumva umuziki ukunda.

4)   Onsa udakoresha telefoni, haba kuyitaba cyangwa gukoresha social media nka whatsapp, facebook, Instagram, tweeter n’ibindi.

5)   Niba konkereza aho abantu bakureba bikubangamira, onkereza mu cyumba, cyangwa se wonse uteye umwana agashuka, ukanyujije ku rutugu rwawe, ku buryo nta wubibona.

6)   Irinde kumva ibyo bashuti bawe bakwigisha kujya ukora, kuko harimo ibyakuyobya, cyangwa se ugasanga uhinduranya ibyo gukora kubera inama zitandukanye wagiriwe. Niba ukeneye inama, byaba byiza kuzibaza muganga, cyangwa undi mubyeyi wizeye.

7)   Menya neza ko uhagatiye umwana mu buryo bukwiriye, kandi umwonse umwanya uhagije.Onsa umwana wawe, kandi amabere yombi, maze umwonse kugeza igihe ubonye ku isura y’akabebe kawe hariho ibyishimo birangwa no gusa n’agasinzira, kandi koko gahaze.

8)   Onsa inshuro nyinshi, nibura hagati y’inshuti 8 na 12 mu masaha 24.

9)   Zirikana ko amashereka arimo intungamubizi zose umwana akeneye, kugeza igihe azagerera nibura ku mezi 6. Kumwonsa byonyine niba uboneka igihe cyose ashakiye ibere, biba bihagije.

10)       Zirikana ko konsa bitakongerera ibiro, ahubwo iyo wonsa neza, kandi kenshi, bituma usa n’usubira ku biro wahoranye mbere yo gutwita, buhoro buhoro, iyo ubivanze no kurya biboneye, hamwe no gukora imyitozo ngoraramubiri iringaniye.

mardi 11 octobre 2016

IBINTU 8 WAMENYA BYAGUFASHA USANZE UMUBYEYI ATANGIYE KUBYARA ATARAGERA KWA MUGANGA.


IKIBAZO: Ese uhuye n’umubyeyi uri kubyarira ku nzira cyangwa mu rugo, wabyifatamo ute? Ubumenyi bw’ibanze ukwiriye kuba ufite ni ubuhe?



IGISUBIZO na Emma-Claudine:

Ni byo koko, ababyeyi bose bashishikarizwa kujya kubyarira kwa muganga, kuko igihe umubyeyi abyara ashobora guhura n’ibibazo bituma atabyara neza, bityo yaba atabyariye kwa muganga akaba yahasiga ubuzima kandi atari ko byari kugenda. Ikindi kandi, kwa muganga hari byinshi bagufasha. Ni na yo mpamvu iyo ubyaye utaragera kwa muganga, cyangwa ukiri mu rugo, na nyuma yo kubyara uba ugomba gukomeza ukajya kwa muganga. Ariko se ni iki ukwiriye kumenya cyatuma ufasha umubyeyi uri kubyara ataragera kwa muganga?

1.   Umubyeyi afata position imworoheye (cyangwa se yifata uko bimworoheye). Ashobora gupfukama, cyangwa akagarama. Gusa iyo agaramye, bituma wowe umuri iruhande ubasha kwakira umwana mu buryo bworoshye.



2.   Urategereza umwana akizana. Ntabwo umukurura uretse gusa kumwakira. Igihe umwana arimo aza, ushobora kubwira umubyeyi akajya akomeza gusunika kugira ngo amufashe kugera hanze vuba (ni nko gusubiza umwuka mu nda, cyangwa kwikanira).



3.   Iyo umaze kwakira umwanya rero, hakurikiraho kumugenya. Upfundika urureri ukomeje cyane, ukoresheje nk’urudodo, Ugapfundikira ipfundo rya mbere hafi y’umukondo, muri cm 2 cyangwa 3 uvuye ku nda y’umwana, ukongera ugasimbuka nka cm imwe ugapfundika ipfundo rya kabiri, hanyuma ugafata urwembe rushyashya ugakata hagati y’ayo mapfundo abiri.



4.   Iyo urangije, akabebe ugafubika neza mu gitenge cyangwa ikigoma uyu mubyeyi yakagombye kuba yari yitwaje. Ahangaha akaba ari na yo mpamvu umubyeyi wese utwite inda iri mu mezi ya nyuma, aba agomba guhora yitwaje urwembe rushya n’urudodo rwiza, kandi bibikanye isuku, hamwe n’igitambaro cyangwa igitenge azafubikamo umwana.



5.   Iyo umwana yamaze kuza, haba hasigaye iyanyuma. Iyingiyi na yo yizana nko mu minota 30 nyuma yo kubyara, ni na yo iba ifasheho rwa rureri wakase rwari ruhuje umwana na nyina. Hanyuma wabona itari kuza, ukayikurura udashyizemo imbaraga, gake gake, ukareka ikagenda isa n'aho yizana buhoro buhoro, ari na ko usa n'usunika gahoro ku nda y’umubyeyi.



6.   Nyuma yo kuza kw'iya nyuma noneho, ubyiringira cyane ku nda, aho uba wumva umura umeze nk'ikibuye (cyangwa nk'ikibyimba gikomeye), ukawubyiringira n'ikiganza kugira ngo usubire mu mwanya mu rwego rwo kwirinda ko umubyeyi yaza kuva cyane nyuma yo kubyara.



7.   Ibingibi byose iyo ubirangije, urabanza ugahamagara imbangukiragutabara (ambulance – cyangwa se undi mwari muri kumwe akaba yayihamagaye kare), kuko n’ubwo uyu mubyeyi aba arangije kubyara, ariko kandi aba agomba gusuzumwa no kwitabwaho kwa muganga, we n’umwana yabyaye. Imbangukiragutabara uyihamagra kuri nimero 912, cyangwa se ukareba niba hafi aho hari umujyanama w’ubuzima, akaguhamagarira, kuko baba bafite n’zindi nimero bahamagaraho ngo imbangukiragutabara ize, mu gihe iriya nimero yaba idaciyemo.


Mu gihe ugitegereje ko imbangukiragutabara iza, noneho ushobora kuba unakorera wa mubyeyi isuku.

(Wakurikira amasomo n’ibisubizo ku buzima bw’imyororokere bikugeraho buri munsi mu majwi kuri telefoni yawe wohereza akajambo NN1 kuri 2656, ukaba wiyandikishije muri serivisi ya Njye Nawe na Emma Claudine, ukaboneraho no kujya ubaza ibindi byinshi usubizwa mu buryo bworoshye kuri telefoni yawe. Amategeko n’Amabwiriza barayakubwira. Nanone wareba hejuru kuri paji ya facebook ya Emma Claudine, ugakanda ahanditse “send Email”, maze ukanyoherereza ubutumwa wifuza kungezaho nkazagusubiza. Urakoze).

INKURU IHERUKA GUSOHOKA

IBINTU 10 ABAGORE BAKORERA MU BURIRI NTIBISHIMISHE ABAGABO Abagabo batandukanye n’abagore. Ibyo abagabo bakunda, usanga kenshi bi...