IKIBAZO: Ese
uhuye n’umubyeyi uri kubyarira ku nzira cyangwa mu rugo, wabyifatamo ute?
Ubumenyi bw’ibanze ukwiriye kuba ufite ni ubuhe?
IGISUBIZO na Emma-Claudine:
Ni byo koko,
ababyeyi bose bashishikarizwa kujya kubyarira kwa muganga, kuko igihe umubyeyi
abyara ashobora guhura n’ibibazo bituma atabyara neza, bityo yaba atabyariye
kwa muganga akaba yahasiga ubuzima kandi atari ko byari kugenda. Ikindi kandi,
kwa muganga hari byinshi bagufasha. Ni na yo mpamvu iyo ubyaye utaragera kwa
muganga, cyangwa ukiri mu rugo, na nyuma yo kubyara uba ugomba gukomeza ukajya
kwa muganga. Ariko se ni iki ukwiriye kumenya cyatuma ufasha umubyeyi uri
kubyara ataragera kwa muganga?
1. Umubyeyi afata position imworoheye (cyangwa se yifata
uko bimworoheye). Ashobora gupfukama, cyangwa akagarama. Gusa iyo agaramye,
bituma wowe umuri iruhande ubasha kwakira umwana mu buryo bworoshye.
2. Urategereza umwana akizana. Ntabwo umukurura uretse
gusa kumwakira. Igihe umwana arimo aza, ushobora kubwira umubyeyi akajya
akomeza gusunika kugira ngo amufashe kugera hanze vuba (ni nko gusubiza umwuka
mu nda, cyangwa kwikanira).
3. Iyo umaze kwakira umwanya rero, hakurikiraho kumugenya.
Upfundika urureri ukomeje cyane, ukoresheje nk’urudodo, Ugapfundikira ipfundo
rya mbere hafi y’umukondo, muri cm 2 cyangwa 3 uvuye ku nda y’umwana, ukongera
ugasimbuka nka cm imwe ugapfundika ipfundo rya kabiri, hanyuma ugafata urwembe
rushyashya ugakata hagati y’ayo mapfundo abiri.
4. Iyo urangije, akabebe ugafubika neza mu gitenge cyangwa
ikigoma uyu mubyeyi yakagombye kuba yari yitwaje. Ahangaha akaba ari na yo mpamvu
umubyeyi wese utwite inda iri mu mezi ya nyuma, aba agomba guhora yitwaje
urwembe rushya n’urudodo rwiza, kandi bibikanye isuku, hamwe n’igitambaro
cyangwa igitenge azafubikamo umwana.
5. Iyo umwana yamaze kuza, haba hasigaye iyanyuma.
Iyingiyi na yo yizana nko mu minota 30 nyuma yo kubyara, ni na yo iba ifasheho
rwa rureri wakase rwari ruhuje umwana na nyina. Hanyuma wabona itari kuza,
ukayikurura udashyizemo imbaraga, gake gake, ukareka ikagenda isa n'aho yizana buhoro
buhoro, ari na ko usa n'usunika gahoro ku nda y’umubyeyi.
6. Nyuma yo kuza kw'iya nyuma noneho, ubyiringira cyane
ku nda, aho uba wumva umura umeze nk'ikibuye (cyangwa nk'ikibyimba gikomeye),
ukawubyiringira n'ikiganza kugira ngo usubire mu mwanya mu rwego rwo kwirinda
ko umubyeyi yaza kuva cyane nyuma yo kubyara.
7. Ibingibi byose iyo ubirangije, urabanza ugahamagara imbangukiragutabara
(ambulance – cyangwa se undi mwari muri kumwe akaba yayihamagaye kare), kuko n’ubwo
uyu mubyeyi aba arangije kubyara, ariko kandi aba agomba gusuzumwa no
kwitabwaho kwa muganga, we n’umwana yabyaye. Imbangukiragutabara uyihamagra
kuri nimero 912, cyangwa se ukareba niba hafi aho hari umujyanama w’ubuzima,
akaguhamagarira, kuko baba bafite n’zindi nimero bahamagaraho ngo imbangukiragutabara
ize, mu gihe iriya nimero yaba idaciyemo.
Mu gihe ugitegereje ko imbangukiragutabara
iza, noneho ushobora kuba unakorera wa mubyeyi isuku.
(Wakurikira amasomo n’ibisubizo ku buzima bw’imyororokere bikugeraho buri munsi mu majwi kuri telefoni yawe wohereza akajambo NN1 kuri 2656, ukaba wiyandikishije muri serivisi ya Njye Nawe na Emma Claudine, ukaboneraho no kujya ubaza ibindi byinshi usubizwa mu buryo bworoshye kuri telefoni yawe. Amategeko n’Amabwiriza barayakubwira. Nanone wareba hejuru kuri paji ya facebook ya Emma Claudine, ugakanda ahanditse “send Email”, maze ukanyoherereza ubutumwa wifuza kungezaho nkazagusubiza. Urakoze).