Abantu
benshi bakunda kunyandikira basobanuza uko ukwezi kwabo guhagaze. Abandi na bo
bifuje ko nabaha inyandiko irambuye isobanura neza uko umukobwa cyangwa umugore
ashobora kubara ukwezi kwe. Reka tubirebe.
IBYO KUZIRIKANA:
Mbere yo
gutangira kubara ukwezi k’umugore dore ibintu by’ingenzi byo kuzirikana:
1.
Umukobwa cyangwa umugore ushaka kubara ukwezi kwe
agomba kumara amezi 6 abara, kugira ngo areba niba ukwezi kwe kudahinduka
cyangwa se niba guhinduka.
2.
Umukobwa ugitangira kubona imihango ntashobora
kubara ukwezi kwe, kereka nibura amaze imyaka ibiri ajya mu mihango, kuko ari
bwo nibura ukwezi kwe kuba kumaze kujya ku murongo.
3.
Umugore umaze kubyara, nyuma yo gukurira umwana
(ari byo kubona imihango ya mbere nyuma yo kubyara) nta bwo agendera ku minsi
ukwezi kwe kwahoze kugira atarasama kugira ngo abare ukwezi. Nyuma yo gutwita,
kubyara no konsa, ukwezi gushobora guhinduka. Ni yo mpamvu na we aba agomba
kongera gufata amezi atandatu yo kureba uko ukwezi kwe gusigaye guhagaze.
4.
Umukobwa cyangwa umugore ukoresha uburyo bwo
kuboneza urubyaro bufite imisemburo (urugero: urushinge, ibinini, agapira ko mu
kuboko…) ntashobora kubara ukwezi kwe arimo akoresha ubu buryo. Ikindi kandi
iyo abuhagaritse, ashobora gutangira kubara ukwezi nibura nyuma y’amezi
atandatu, kuko ari bwo umubiri we uba utangiye gusubira ku murongo.
5.
Kubara ukwezi ntibisobanura ko ari uburyo bwiza
bwo kwirinda gusama inda utateganyije. Biba byiza ko bivangwa n’ubundi buryo
runaka, kuko iminsi igize ukwezi ishobora guhinduka igihe utabyiteze, kubera
impamvu zitandukanye zirimo nko guhindura imibereho, kwimuka, kugira ibyishimo
cyangwa agahinda gakabije n’ibindi.
AHO UMUNTU ATANGIRIRA
Mu kubara
ukwezi k’umugore, umukobwa cyangwa umugore ushaka kubara agomba kumara amezi
nibura 6 yandika itariki yaboneyeho imihango, kugira ngo bizamufashe kureba
ukwezi kwe uko kureshya. Muri make, umunsi umugore cyangwa umukobwa yaboneyeho
imihango ni wo uba ari umunsi wa mbere w’ukwezi kwe.
Nyuma
y’amezi atandatu, umugore abara iminsi yagiye ishira ngo asubire mu mihango.
Iyo minsi ni yo iba igize ukwezi kwe.
Amaze kubara:
1.
Ashobora gusanga iminsi yagiye ishira ngo asubire
mu mihango ingana (ukwezi kwe ntiguhinduka).
2.
Ashobora gusanga iminsi yagiye ishira ngo asubire
mu mihango yaragiye ihinduka (Ukwezi kwe kurahinduka). Ariko n’ubwo yagiye
ihinduka, ahita abona iminsi atigeze ajya munsi akabona n’iminsi atigeze ajya
hejuru. Ubwo ukwezi kwe kuba kubarirwa hagati y’iyo minsi. Urugero, ashobora gusangwa
ukwezi kwe kwaragiye kugira iminsi iteye itya: 29, 27, 31, 29, 28. Aha ngaha
yahita avuga ko ukwezi kwe kubarirwa hagati y’iminsi 27 na 30.
UKO BABARA UKWEZI
Hari
imibare ibiri yifashishwa mu kubara ukwezi k’umugore. Iyi mibare ikomoka kuri
ibi bikurikira:
-
Iminsi intanga ngabo imara itarapfa iyo igeze mu
myanya myibarukiro y’umugore nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye,
-
Umunsi w’irekurwa ry’intanga ngore,
-
Iminsi intanga ngore imara itarapfa.
-
Kuba hari igice kigize ukwezi k’umugore
kidahinduka na rimwe ku bagore bose ndetse no kuri buri mugore ku giti ke. Iyo
ni iminsi ishira nyuma yo kurekurwa kw’intanga ngore ngo umugore abone
imihango. Iyo minsi ni 14.
Uko imibare yahoze ndetse n’ikoreshwa ubu
Kenshi hagiye
hakoreshwa imibare 18 na 11.
Umubare
18 wari ufatiye ku kuba intanga ngabo iyo igeze mu myanya myibarukiro y’umugore
ifite ubushobozi bwo kuhamara iminsi 3 itarapfa. Umubare 11 ufatiye ku kuba
intanga ngore, iyo imaze kurekurwa, ifite ubushobozi bwo kubaho iminsi 2,
ubundi igahita ipfa.
Uko bimeze ubu
Ubushakashatsi
butandukanye bwaje kwerekana ko hari intanga ngabo zifite ubushobozi bwo kubaho
iminsi irenze 3 zigeze mu myanya myibarukiro y’umugore, iyi minsi ikaba yagera
kuri itanu (http://www.webmd.com/infertility-and-reproduction/guide/sperm-and-semen-faq).
Mu rwego rwo kwirinda ko hagira intanga ngabo ishobora kumara icyo gihe cyose
ikiri nzima, bityo umugore yarekura intanga ngore igasanga hari intanga ngabo
zigitegereje zitarapfa, aho kubara iminsi 18, ubu habarwa 20. Bisobanura ko mu
kubara ukwezi k’umugore, hakoreshwa imibare 20 na 11.
KUBARA UKWEZI NYIR’IZINA
1. Ukwezi kudahinduka
Umugore
ufite ukwezi kudahinduka afata iminsi igize ukwezi kwe agakuramo 20, akongera
agafata iminsi igize ukwezi kwe agakuramo 11. Iminsi abonye, hagati yayo aba
ari yo minsi ye y’uburumbuke.
Urugero
ku mugore ugira ukwezi kw’iminsi 30:
30-20=10
30-11=19
Iminsi ye
y’uburumbuke ihera ku munsi wa 10 ikarangira ku munsi wa 19.
Mbere
y’umunsi wa 10 nta bushobozi bwo gusama aba afite, na nyuma y’umunsi wa 19 nta
bushobozi bwo gusama buba bugihari kuko intanga ngore yarekuwe iba yapfuye. Aba
ategereje gusubira mu mihango (ibuka ko umunsi wa mbere ari umunsi umugore
yaboneyeho imihango).
2. Ukwezi guhinduka
Umugore
ufite ukwezi guhinduka afata iminsi mike ukwezi kwe kutajya munsi agakuramo 20,
akongera agafata iminsi ukwezi kwe kutarenga agakuramo 11. Iminsi abonye,
hagati yayo aba ari yo minsi ye y’uburumbuke.
Urugero
ku mugore ugira ukwezi kutajya munsi y’iminsi 25 kandi kutarenga iminsi 30.
25-20=5
30-11=19
Iminsi ye
y’uburumbuke ihera ku munsi wa 5 ikarangira ku munsi wa 19.
Mbere
y’umunsi wa 5 nta bushobozi bwo gusama aba afite, na nyuma y’umunsi wa 19 nta
bushobozi bwo gusama buba bugihari kuko intanga ngore yarekuwe iba yapfuye. Aba
ategereje gusubira mu mihango (ibuka ko umunsi wa mbere ari umunsi umugore
yaboneyeho imihango).
IMISEMBURO Y’INGENZI IGIRA URUHARE MU KWEZI
K’UMUGORE
Hari imisemburo 4
y’ingenzi igira uruhare mu kwezi k’umugore. Imisemburo ibiri muri yo ivuburwa
n’ubwonko (LH na FSH), indi ibiri ikavuburirwa mu dusabo tw’intanga ngore (estrogen
na progesterone) mu buryo bukurikira:
Umusemburo uvuburwa bwa
mbere ni FSH, ukavuburwa n’ubwonko. Uyu musemburo utuma intanga ngore
itangira gukura, kandi mu dusabo tw’intanga ngore hagatangira kuvuburwa umusemburo
wa kabiri ari we estrogen.
Iyo umusemburo wa estrogen
utangiye kuvuburwa, uko ugenda uba mwinshi ni wo noneho utuma ubwonko
buhagarika kuvubura FSH ahubwo bugatangira kuvubura umusemburo wa 3, LH.
LH utuma
intanga ngore yakuze irekurwa n’agasabo k’intanga ngore ikajya mu
muyoborantanga aho ishobora guhurira n’intanga ngabo hakabaho isama. Noneho iyo
intanga ngore irekuwe ibi bituma umusemburo wa progesterone utangira kuvuburwa n’udusabo tw’intanga ngore, kugira
ngo uzabungabunge isama niribaho.
Iyo isama ritabayeho, intanga
ngore irapfa noneho umusemburo wa progesterone ugatangira kugabanyuka. Icyo
gihe ubwonko buhita buhagarika kuvubura LH, noneho bugahita bwongera
bugatangira, bukavubura wa musemburo twatangiriyeho wa FSH, ukwezi gushyashya kukaba
kuratangiye.
Iyi misemburo igenda
isimbura gutya mu gihe cyose hatabayeho isama, maze umugore akajya mu mihango
buri kwezi.
(Ushobora no kureba video ku kubara ukwezi ngo ubisobanukirwe kurushaho, HANO)
(Ushobora no kureba video ku kubara ukwezi ngo ubisobanukirwe kurushaho, HANO)