vendredi 14 juillet 2017

KUBARA UKWEZI K UMUGORE MU BURYO BURAMBUYE






Abantu benshi bakunda kunyandikira basobanuza uko ukwezi kwabo guhagaze. Abandi na bo bifuje ko nabaha inyandiko irambuye isobanura neza uko umukobwa cyangwa umugore ashobora kubara ukwezi kwe. Reka tubirebe.

IBYO KUZIRIKANA:

Mbere yo gutangira kubara ukwezi k’umugore dore ibintu by’ingenzi byo kuzirikana:
1.     Umukobwa cyangwa umugore ushaka kubara ukwezi kwe agomba kumara amezi 6 abara, kugira ngo areba niba ukwezi kwe kudahinduka cyangwa se niba guhinduka.
2.    Umukobwa ugitangira kubona imihango ntashobora kubara ukwezi kwe, kereka nibura amaze imyaka ibiri ajya mu mihango, kuko ari bwo nibura ukwezi kwe kuba kumaze kujya ku murongo.
3.    Umugore umaze kubyara, nyuma yo gukurira umwana (ari byo kubona imihango ya mbere nyuma yo kubyara) nta bwo agendera ku minsi ukwezi kwe kwahoze kugira atarasama kugira ngo abare ukwezi. Nyuma yo gutwita, kubyara no konsa, ukwezi gushobora guhinduka. Ni yo mpamvu na we aba agomba kongera gufata amezi atandatu yo kureba uko ukwezi kwe gusigaye guhagaze.
4.    Umukobwa cyangwa umugore ukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro bufite imisemburo (urugero: urushinge, ibinini, agapira ko mu kuboko…) ntashobora kubara ukwezi kwe arimo akoresha ubu buryo. Ikindi kandi iyo abuhagaritse, ashobora gutangira kubara ukwezi nibura nyuma y’amezi atandatu, kuko ari bwo umubiri we uba utangiye gusubira ku murongo.
5.    Kubara ukwezi ntibisobanura ko ari uburyo bwiza bwo kwirinda gusama inda utateganyije. Biba byiza ko bivangwa n’ubundi buryo runaka, kuko iminsi igize ukwezi ishobora guhinduka igihe utabyiteze, kubera impamvu zitandukanye zirimo nko guhindura imibereho, kwimuka, kugira ibyishimo cyangwa agahinda gakabije n’ibindi.

AHO UMUNTU ATANGIRIRA

Mu kubara ukwezi k’umugore, umukobwa cyangwa umugore ushaka kubara agomba kumara amezi nibura 6 yandika itariki yaboneyeho imihango, kugira ngo bizamufashe kureba ukwezi kwe uko kureshya. Muri make, umunsi umugore cyangwa umukobwa yaboneyeho imihango ni wo uba ari umunsi wa mbere w’ukwezi kwe.
Nyuma y’amezi atandatu, umugore abara iminsi yagiye ishira ngo asubire mu mihango. Iyo minsi ni yo iba igize ukwezi kwe.

Amaze kubara:

1.     Ashobora gusanga iminsi yagiye ishira ngo asubire mu mihango ingana (ukwezi kwe ntiguhinduka).
2.    Ashobora gusanga iminsi yagiye ishira ngo asubire mu mihango yaragiye ihinduka (Ukwezi kwe kurahinduka). Ariko n’ubwo yagiye ihinduka, ahita abona iminsi atigeze ajya munsi akabona n’iminsi atigeze ajya hejuru. Ubwo ukwezi kwe kuba kubarirwa hagati y’iyo minsi. Urugero, ashobora gusangwa ukwezi kwe kwaragiye kugira iminsi iteye itya: 29, 27, 31, 29, 28. Aha ngaha yahita avuga ko ukwezi kwe kubarirwa hagati y’iminsi 27 na 30.

UKO BABARA UKWEZI

Hari imibare ibiri yifashishwa mu kubara ukwezi k’umugore. Iyi mibare ikomoka kuri ibi bikurikira:

-      Iminsi intanga ngabo imara itarapfa iyo igeze mu myanya myibarukiro y’umugore nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye,
-      Umunsi w’irekurwa ry’intanga ngore,
-      Iminsi intanga ngore imara itarapfa.
-      Kuba hari igice kigize ukwezi k’umugore kidahinduka na rimwe ku bagore bose ndetse no kuri buri mugore ku giti ke. Iyo ni iminsi ishira nyuma yo kurekurwa kw’intanga ngore ngo umugore abone imihango. Iyo minsi ni 14.

Uko imibare yahoze ndetse n’ikoreshwa ubu

Kenshi hagiye hakoreshwa imibare 18 na 11.
Umubare 18 wari ufatiye ku kuba intanga ngabo iyo igeze mu myanya myibarukiro y’umugore ifite ubushobozi bwo kuhamara iminsi 3 itarapfa. Umubare 11 ufatiye ku kuba intanga ngore, iyo imaze kurekurwa, ifite ubushobozi bwo kubaho iminsi 2, ubundi igahita ipfa.

Uko bimeze ubu

Ubushakashatsi butandukanye bwaje kwerekana ko hari intanga ngabo zifite ubushobozi bwo kubaho iminsi irenze 3 zigeze mu myanya myibarukiro y’umugore, iyi minsi ikaba yagera kuri itanu (http://www.webmd.com/infertility-and-reproduction/guide/sperm-and-semen-faq). Mu rwego rwo kwirinda ko hagira intanga ngabo ishobora kumara icyo gihe cyose ikiri nzima, bityo umugore yarekura intanga ngore igasanga hari intanga ngabo zigitegereje zitarapfa, aho kubara iminsi 18, ubu habarwa 20. Bisobanura ko mu kubara ukwezi k’umugore, hakoreshwa imibare 20 na 11.

KUBARA UKWEZI NYIR’IZINA

1.  Ukwezi kudahinduka

Umugore ufite ukwezi kudahinduka afata iminsi igize ukwezi kwe agakuramo 20, akongera agafata iminsi igize ukwezi kwe agakuramo 11. Iminsi abonye, hagati yayo aba ari yo minsi ye y’uburumbuke.

Urugero ku mugore ugira ukwezi kw’iminsi 30:

30-20=10
30-11=19
Iminsi ye y’uburumbuke ihera ku munsi wa 10 ikarangira ku munsi wa 19.
Mbere y’umunsi wa 10 nta bushobozi bwo gusama aba afite, na nyuma y’umunsi wa 19 nta bushobozi bwo gusama buba bugihari kuko intanga ngore yarekuwe iba yapfuye. Aba ategereje gusubira mu mihango (ibuka ko umunsi wa mbere ari umunsi umugore yaboneyeho imihango).

2.  Ukwezi guhinduka

Umugore ufite ukwezi guhinduka afata iminsi mike ukwezi kwe kutajya munsi agakuramo 20, akongera agafata iminsi ukwezi kwe kutarenga agakuramo 11. Iminsi abonye, hagati yayo aba ari yo minsi ye y’uburumbuke.

Urugero ku mugore ugira ukwezi kutajya munsi y’iminsi 25 kandi kutarenga iminsi 30.

25-20=5
30-11=19
Iminsi ye y’uburumbuke ihera ku munsi wa 5 ikarangira ku munsi wa 19.
Mbere y’umunsi wa 5 nta bushobozi bwo gusama aba afite, na nyuma y’umunsi wa 19 nta bushobozi bwo gusama buba bugihari kuko intanga ngore yarekuwe iba yapfuye. Aba ategereje gusubira mu mihango (ibuka ko umunsi wa mbere ari umunsi umugore yaboneyeho imihango).

IMISEMBURO Y’INGENZI IGIRA URUHARE MU KWEZI K’UMUGORE

Hari imisemburo 4 y’ingenzi igira uruhare mu kwezi k’umugore. Imisemburo ibiri muri yo ivuburwa n’ubwonko (LH na FSH), indi ibiri ikavuburirwa mu dusabo tw’intanga ngore (estrogen na progesterone) mu buryo bukurikira:

Umusemburo uvuburwa bwa mbere ni FSH, ukavuburwa n’ubwonko. Uyu musemburo utuma intanga ngore itangira gukura, kandi mu dusabo tw’intanga ngore hagatangira kuvuburwa umusemburo wa kabiri ari we estrogen.

Iyo umusemburo wa estrogen utangiye kuvuburwa, uko ugenda uba mwinshi ni wo noneho utuma ubwonko buhagarika kuvubura FSH ahubwo bugatangira kuvubura umusemburo wa 3, LH.

LH utuma intanga ngore yakuze irekurwa n’agasabo k’intanga ngore ikajya mu muyoborantanga aho ishobora guhurira n’intanga ngabo hakabaho isama. Noneho iyo intanga ngore irekuwe ibi bituma umusemburo wa progesterone utangira kuvuburwa n’udusabo tw’intanga ngore, kugira ngo uzabungabunge isama niribaho.

Iyo isama ritabayeho, intanga ngore irapfa noneho umusemburo wa progesterone ugatangira kugabanyuka. Icyo gihe ubwonko buhita buhagarika kuvubura LH, noneho bugahita bwongera bugatangira, bukavubura wa musemburo twatangiriyeho wa FSH, ukwezi gushyashya kukaba kuratangiye.


Iyi misemburo igenda isimbura gutya mu gihe cyose hatabayeho isama, maze umugore akajya mu mihango buri kwezi. 

(Ushobora no kureba video ku kubara ukwezi ngo ubisobanukirwe kurushaho, HANO)

INKURU IHERUKA GUSOHOKA

IBINTU 10 ABAGORE BAKORERA MU BURIRI NTIBISHIMISHE ABAGABO Abagabo batandukanye n’abagore. Ibyo abagabo bakunda, usanga kenshi bi...