IKIBAZO: Ntiwigeze udusigurira ku bantu bakora
imibonano mpuzabitsina mu kibuno, ese nta ngaruka ziriho?
IGISUBIZO:
Ingaruka zirahari. Bivugwa ko gukora imibonano mu kibuno (anal
sex – kwinjiza igitsina gabo mu kibuno) ari bwo buryo bwo gukora imibonano
bufite ingaruka nyinshi kurusha ubundi bwose, bityo ababikora bakaba bagomba
kwigengengesera cyane.
IMPAMVU YA 1: Mu kibuno nta bubobere buhaba, kuko si ho
hagenewe gukorerwa imibonano mpuzabitsina, bityo rero haba humagaye. Ibi
bisobanura ko byoroshye cyane ko hakomereka iyo hakorewe imibonano, dore ko umubiri
waho woroshye. Hamaze gukomereka rero, amavirusi n’udukoko tw’ubwoko bwose
twanduza indwara tubona aho twinjirira mu buryo bworoshye. Gukora imibonano mu
kibuno byanduza ku buryo bworoshye HIV (SIDA), imitezi, mburugu, uburagaza, HPV
(ubusanzwe itera cancer y’inkondo y’umura, ariko hano ishobora gutera cancer yo
mu kibuno) n’izindi.
Umuntu ukora imibonano mu kibuno ngo aba afite ibyago byo
kwandura HIV inshuro zikubye 30 ibyago yari kuba afite byo kuyandura iyo
ayikora bisanzwe.
IMPAMVU YA 2: Umubiri wo mu kibuno uroroshye cyane, kandi nta
bwirinzi ufite nk’ubw’umubiri w’inyuma, bityo gukomereka no kwinjiriramoindwara
biroroshye cyane.
IMPAMVU YA 3: Umwenge winjira mu kibuno ukikijwe n’udutsi n’imikaya
(anal sphincter), bibasha kwikanya, bigafunga umwenge igihe umuntu ashatse
kwituma, bityo umwanda ntusohoke atarajya kuri toilette/toilet. Gukora
imibonano mu kibuno bishobora kwangiza aha hantu, bityo kwifata ngo uge kuri
toilette igihe ushakiye bikaba byakugora.
Ikindi kandi, kubera utwo dutsi n’imikaya bisa n’ibifunga
umwenge w’ikibuno, gukora imibonano mu kibuno, cyane cyane ku nshuro ya mbere,
birababaza. Ni abantu bake bashobora kugira ubushake maze imikaya yo mu kibuno
ikagira bwa bubasha bwo kwikwedura ubusanzwe bugirwa n’imikaya yo mu gitsina
gore, ku buryo imibonano ibaho hatabayeho kubabara.
IMPAMVU YA 4: Mu kibuno hahora udukoko twanduza indwara. N’iyo
abakorana imibonano mu kibuno nta n’umwe wari urwaye, iyo bayikoze, urimo
gushyira igitsina ke mu kibuno ahakura indwara mu buryo bworoshye. Ikindi
kandi, iyo umugabo ashyize igitsina ke mu kibuno, nyuma hagakomerezaho gukora
imibonano bisanzwe, na bwo ashobora kwanduza indwara uwo bakorana imibonano
bitewe na cya gitsina ke cyakuye udukoko twanduza mu kibuno, none akaba
atwinjije mu gitsina gore.
Nyuma yo gukora imibonano mu kibuno, uwayikorewe ashobora kuva
amaraso, ibi bigaterwa no kuba yakomeretse, cg se rimwe na rimwe hashobora no
kwangirika bikabije ku buryo uwakorewe imibonano ajyanwa kwa muganga.
INAMA:
BYABA BYIZA CYANE UMUNTU YIRINZE GUKORA IMIBONANO MU KIBUNO,
kuko aba yirinze ibintu byinshi. Ariko niba kuyirinda byanze, akayikora, dore
ibishobora kugabanya ibibazo biterwa no gukora imibonano mu kibuno:
- Gukoresha agakingirizo
- Kudashyira igitsina mu kanwa cyangwa mu gitsina gore nyuma yo kugikura mu kibuno (byanduza hepatitis [umwijima], Herpes [uburagaza] n’ibindi; keretse gusa kibanje kwambikwa agakingirizo cg kozwa
- Byaba byiza gukoresha lubrifiants/lubricants (amavuta y’amazi) kugira ngo nibura hase n’ahabobera hadakomereka cyane.
- Niba mutangiye kugerageza gukora imibonano mu kibuno, uyikorerwa akababara, byaba byiza ko murekera aho.
- Niba mumaze gukora imibonano mu kibuno mukabona uwayikorewe avuye amaraso, ni byiza kwihutira kujya kwa muganga.
- (Iyandikikishe kwakira amasomo n'inama ku myororokere n'urukundo mu majwi, kuri phone yawe. Wohereza muri SMS, NN1 cyangwa NN2 kuri 2656).
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire