lundi 10 décembre 2018

Dore amabanga 25 y’abagore, abagabo bakabaye bazi kandi bazirikana

Aya ni amabanga ahishura imiterere y'abagore, ibyo bakunda n'ibyo banga, akerekana uburyo baba bifuza ko ibintu bikorwamo. Umugabo uzi aya mabanga, biramworohera cyane gushimisha umugore akunda:
  1. Abagore bifuza wa mugabo uri sensitive, cyane cyane mu bihe bafite ibyababaje. Wa mugabo uzi kuba yagufata ku rutugu, akaguha icyo kwihanaguza amarira, uwo nguwo rwose aba yabishoboye. Umugabo nk’uwo abagore bamwifuza ari benshi.
  2. Abagore bakunda wa mugabo ufata inshingano ze za kigabo. Apana bya bindi by’iki gihe agusohokana nawe ukishyura. Yego urabikora, ariko iyo ari we wabikoze biryohera umugore cyane.
  3. Abagore bakunda umugabo wambara neza (ukurikije taste y’uwo mugore bien sur), wiyitaho muri byose, uzi koza amenyo ye, uzi kugaragara neza mu bantu.
  4. Kwambara umutuku bikurura abagore.
  5. Abagore bakunda abagabo badahisha integer nke zabo, cne cne iyo bagerageza kuzivanaho mu gihe bishoboka.
  6. Abagore bakunda umugabo ubatega amatwi. Wa wundi mu gihe waguye mu bifuti, aho gutangira kukugira inama ahubwo akagutega amatwi, akumva ukuntu nawe urimo wicuza.
  7. Mu gihe muganira, umugore ntiyifuza ko umutega amatwi gusa, ahubwo aba ashaka ko wongeramo utugambo two kwerekana ko umukurikiye koko.
  8. N’ubwo buri mugore/umukobwa yihariye, ariko muri rusange abagore bagirira impungenge umugabo uhita asaba ibijyanye na sex bakimara gusohoka bwa mbere.
  9. Mu buriri, abagore bakunda umugabo ubigendamo buhoro. Agatinda mu myiteguro ibanziriza igikorwa nyir’izina, ntibahite bahuranya. Ikindi kandi igikorwa cyatangira, ugakora ku buryo ugitindamo. Ukamenya kwifata mu gihe wumva bigiye kukurangirana. Ibi bigaterwa n’uko abagore batinda kuzana ubushake, kandi bwamara kuza bukamara igihe. Ntabwo rero baba bashaka wa mugabo uhita arangiza ibintu kandi ubushake ari bwo bwari bukiza.
  10. Abagore baba bifuza ko umugabo yabasaba ibyo bamukorera mu gihe bari mu gikorwa. Niba hari icyo wumva wifuza ko yakora, bimusabe kuko ashimishwa cyane no kumva ko yabikoze uko ubyifuza.
  11. N’ubwo abagore badakunda kuvuga ko bitagenze neza, ariko iyo habayeho kutageza ibyishimo ku ndunduro, n’ubwo nk’umugabo uba wumva bitakunyuze, burya no ku mugore na we ni ko biba bimeze.
  12. Abagore bakunda umugabo ubareba mu maso mu gihe baganira, kandi bakanabikunda kurushaho mu gihe umurebye mu maso muri mu gikorwa nyir’izina. Kurebana mu maso kandi ni iby’agaciro kuko bituma imibiri yanyu ivubura imisemburo ituma mukururana kurushaho.
  13. 13.  Mu gihe umugore atangije ikiganiro ashaka kukubwira ibyo abona bitagenda, cyane cyane mu buriri, uba ugize amahirwe akomeye. Uzakore ku buryo uwo mwanya utagucika. Umutege amatwi akubwire, kuko ashobora kutazongera kubasha kubisubiramo bwa kabiri.
  14. Abagore bakunda umugabo usetsa, wirekura, ukunda gusabana, wa mugabo utuma baseka mu gihe bari kumwe.
  15. Abagore bakunda umugabo ubumva, mu gihe ubona ko yarakajwe n’ibyo wamukoreye, yaba uburyo abigaragaza mu maso cg akabikubwira nyabikubwira, bakunda umugabo usaba imbabazi. Werekana ko ikosa yakoze yaribonye, kandi ko atazarisubira ku nyungu z’umunezero w’uwo mugore.
  16. Mu gihe wamukoreye ikosa, muramutse mutabana, umugore akunda wa mugabo udahamagara rimwe ngo ahita arambirwa, kuko akenshi iyo mwashwanye adakunda guhita yitaba. Abagore bakunda wa mugabo ukomeza guhatiriza. Ukongera ugahamaragara kugeza igihe azitabira.
  17. Abagore bakunda umugabo utanga impano za hato na hato, kandi impano n’iyo zaba ari nto cyane. Ntabwo uzavuga ngo wamuhaye imodoka. Ngo ubwo wabikoreye rimwe. Wapi. N’ubundi azaba agikeneye za mpano za hato na hato
  18. Abagore bakunda umugabo, werekana ko akeneye kumenya uko baramutse, uko biriwe, uko babayeho, niba ibintu byose bigenda.
  19. Abagore bakunda umugabo wihagararaho. Wifitemo ikizere. Kuko bibereka ko ari umuntu wabarwanirira igihe bibaye ngombwa. Ariko abagore ntibakunda umugabo wiyemera. Kwigirira ikizere/kwihagararaho no kwiyemera biratandukanye. Ibi barabizira.
  20. Abagore bashimishwa cyane no kwita ku bagabo bakunda, ariko kandi abagore ntibakunda umugabo umeze nk’umwana. Wa wundi utegereza gukorerwa ikintu cyose. Wa wundi utazi icyo ashaka n’icyo adashaka.
  21. Abagore bakunda umugabo ubashyira mu mwanya wa mbere. Wa wundi ukwereka ko n’ibindi byose byahagarara ariko akabanza akagukorera ibyo ukeneye, ibyo umutegerejeho.
  22. Abagore bakunda umugabo ubafasha imirimo. Mukaganira, arimo agufasha
  23. Abagore bakunda umugabo uzirikana ibihe by’ingenzi. Birimo iminsi y’amavuko, iminsi bashyingiriweho n’ibindi. Ku munsi nk’uwo ukibuka kumwandikira cg se kumuha impano n’iyo yaba yoroheje.
  24. Abagore bakunda umugabo ububaha, ubitaho, ubabona, agashima ibyo wakoze cg ibyo yakubonyeho. Akamenya kukubwira ko wambaye neza, cg ko wabaye mwiza bidasanzwe.
  25. Imyaka mwaba mumaze kubana uko yaba ingana kose, abagore bakunda umugabo ukomeza kuzana ubushyuhe mu rukundo. Wa wundi uri romantique. Ibi ni ubikora gutya, bizaba umusemburo wo gukomeza kuba mukundanye kandi mwishimye, kandi n’igikorwa cy’akabariro kizakomeza kubashimisha mwembi.
Niba ushaka kureba video Shangazi Emma-Claudine ashyira kuri YouTube, wasura iyi link:

1 commentaire:

INKURU IHERUKA GUSOHOKA

IBINTU 10 ABAGORE BAKORERA MU BURIRI NTIBISHIMISHE ABAGABO Abagabo batandukanye n’abagore. Ibyo abagabo bakunda, usanga kenshi bi...