lundi 19 août 2019

UKO WAGIRA INSEKO IKURURA: Ibyo ugomba kumenya ku nseko nziza n’amenyo yera de.


Niba ushaka kureba uko wagira inseko nziza n'icyo wakora aho kubisoma, KANDA HANO urebe uko wagira inseko ikurira, hanyuma UKANDE HANO urebe uko biga guseka neza. 

Guseka ni ikintu gikomeye cyane mu rukundo. Inseko ishobora gutuma umuntu ahita agukunda, cyangwa akakwanga. Ni iki wakora ngo ugire amenyo yera de, hanyuma ngo nujya useka amasaro aseseke?
Banza uzirikane ko buri muntu wese agira amenyo afite ibara ryihariye. Ahangaha, nkaba ngiye kukubwira ibintu byatuma ibara ry’amenyo yawe ritandura, cyangwa ngo rihinduke, kubera kutamenya, ndetse nkanakubwira utuntu n’utundi dutuma umuntu agira inseko ikurura, inseko yera de!

Dore rero ibyo ugomba kuzirikana:


  1. Burya hari ibintu unywa byanduza amenyo yawe. Kandi ibyanduza amenyo ntabwo ari ibifite ibara ryijimye gusa. Ahubwo, ibintu byose byifitemo acide, cyangwa se iyi substance chimique yitwa tannin ikunda gukoreshwa mu gukora ibinyobwa bitandukanye: yaba umuvinyo w’umweru, yaba soda ikeye, urugero nka Sprite, Tonic n’izindi, yaba bya binyobwa bitera imbaraga nka za Redbull, ibi byose biri mu bintu bikwanduriza amenyo, ku buryo utagize icyo ukora wazashiduka yahinduye ibara. Ahangaha rero ugirwa nama ki? Mu gihe umaze gusoma kuri ibyo binyobwa nka kabiri cyangwa gatatu, fata amazi unyuze mu kanwa, ubone gukomeza kunywa. Kandi igihe kunywa byarangiye, nyuma y’iminota 30 ukaba wakoza amenyo yawe bisanzwe.
  2. Ushobora kuba ukunda guhekenya shikarete (chewing gum). Shikarete zose si nziza, ariko ziriya zitagira isukari ni nziza ku menyo yawe. Buriya kuzihekenya birinda amenyo yawe, kubera ko iyo uzihekenya, akanwa kawe kavubura amacandwe, hanyuma aya macandwe agafasha mu guhanagura acide ziba zikoze mu kanwa mu gihe bacteria ziba mu kanwa ziba zirimo gukora akazi kazo ko gucagagura ibiryo wariye. Ikindi kandi amacandwe ni meza kuboneka ku bwinshi mu kanwa, kuko abamo phosphate na calcium birinda agahu gatwikiriye amenyo yawe. Gusa, guhekenya shikarete ntibisimbura koza amenyo.
  3. Urashaka kugira inseko ikeye? Ese wari uzi ko lipstick ushyira ku munwa igira uruhare mu gutuma amenyo yawe agaragara nk’ayera de cyangwa nk’ayijimye? Niba ushaka ko amenyo yawe agaragara nk’ayera de, koresha lipstick isa n’ituruka ku ibara ry’ubururu cyangwa se irya pink (iroza).
  4. Kogesha amenyo umuti w’amenyo, ni byiza cyane. Iyi miti y’amenyo ibamo ubwoko butandukanye, ariko urebye hafi ya yose iba yifitemo ubwo bushobozi bwo gukura imyanda ku menyo yawe, uko uyakuba n’uburoso. Ni na yo mpamvu ugomba gufata akanya ko kubikora. Oza amenyo yawe nibura iminota 2 cyangwa 3, kandi nibura inshuro 2 cyangwa 3 ku munsi. Ariko na none, hari imiti y’amenyo idakuraho imyanda gusa, ahubwo ishobora no gutuma amenyo yawe aba umweru de kurushaho.
  5. Uretse umuti w’amenyo, hari ibindi bintu ushobora gukubisha amenyo yawe. Ibyo ni imbuto n’imboga. Ibi bisobanura iki? N’ubwo bitasimbura koza amenyo yawe, ariko ugiye urangiza gufata infunguro ukarenzaho kurya imboga cyangwa imbuto, zimwe mbisi, kandi zikucagurika iyo uzihekenya. Urugero ni nk’amashu mabisi, apple/pomme… Ibi biba byiza cyane kuko izi mboga n’imbuto zihita zimera nk’izihanaguye amenyo yawe, ariko kandi zikanarenzaho kuko ari nziza ku buzima bwiza bw’umubiri wawe muri rusange.
  6. Ushobora kuba ubizi ko habaho uburoso ukoresha bucometse ku muriro, cyangwa burimo amabuye atuma bukora. Ukimara kububona, ushobora kuba warahise uva ku buroso busanzwe, kuko wahise wiyumvisha ko ubu buroso electrique ari bwo bwoza amenyo yawe neza bukayakesha kurusha ubusanzwe. ARIKO SI BYO. Ubu buroso bwombi, iyo bukoreshejwe uko bikwiriye bwoza amenyo yawe neza kandi agacya bikwiriye. Ni uko gusa bamwe bumva ko brosse elecrtique/electric toothbrush bworoshye gukoresha, ariko hari n’abandi boroherwa n’ubu busanzwe. Ibuka koza amenyo yawe uvana ku ishinya ugana hasi, woze aho uhekenyesha, kandi woze n’imbere y’amenyo ahagana mu kanwa. Hanyuma nusoza, ucishe na ka kagozi hagati ya buri ryinyo n’irindi nibura inshuro imwe buri munsi. Icyo gihe uzaba ubikoze neza.
  7. Zirikana ko niba woza amenyo neza, kubikorera mu rugo ntibimaramo imyanda yose. Ahubwo biba bisobanura ko nibura hagati y’amezi 6 n’umwaka, uba ugomba kugana kwa muganga w’amenyo ngo akurebere uko ahagaze, anagukuriremo imyanda wowe utabashije kwikuriramo. Ibi kandi na none biterwa n’ibyo urya cyangwa unywa. Niba urya ibiryo birimo acide (amasalades arimo vinaigre n’ibindi), niba unywa ibinyobwa, cyanecyane ibyijimye, coffee, za wines… niba unywa itabi, wakagombye kujya kureba muganga w’amenyo hakiri kare ugereranyije n’udafata ibyo, cyangwa se ukanabyirinda kugira ngo bidahindura ibara ry’amenyo yawe.
  8. Hari abantu bashyirisha ku menyo yabo dental veneers/facette dentelle. Ni nko kongeraho akandi gahu gatwikiriye amenyo, kugira ngo ake cyane. Ibi rero bikemura ikibazo k’ibara ry’amenyo, hamwe n’uko agaragara inyuma, nko gusumbana, guhisha imyanya hagati y’amenyo n’ibindi; ariko ibi na byo ntibibuza amenyo kuba yacukuka, cyangwa akarwara. Uwabikoresheje, na we aba asabwa gukomeza koza amenyo inshuro zisabwa ku munsi, no kureba muganga w’amenyo nk’abandi bose.
  9. None se wari uzi ko, burya amafi ari mu biribwa bitangiza amenyo, kuko yifitemo acide nke cyane?
  10. Zirikana ko uburoso bw’amenyo utagomba kubukoresha igihe kirekire gikabije, nk’uko n’imyenda y’imbere utayihindura ari uko yashaje gusa, ahubwo ureka kuyambara ukayisimbuza indi kuko igihe kigeze. Uburoso bw’amenyo na bwo, uba ugomba kubuhindura nyuma y’amezi make. Nibura hagati y’amezi 2 n’amezi 4, ugafata uburoso bushyashya.
  11. Impamvu ni uko uburoso bushaje buba butacyoza neza, bityo bikavuga ko amenyo yawe afite ibyago byinshi byo kwandura, no kuba yarwara harimo no gucukuka.
  12. Mu koza amenyo, ugomba kwibuka ko n’ururimi rwawe na rwo urwoza.
  13. Ese wari wabona umuntu mukuru wambaye braces/accolades, hanyuma ukibaza niba agira ngo agire inseko nziza gusa? Yego, braces zituma umuntu yagira inseko nziza kuko zigorora amenyo, zikayasubiza ku murongo, ariko akenshi ziba zifite n’ibindi bibazo by’uburwayi bw’amenyo zikemura, nko guhingikirana kw’amenyo. Kuzikoresha ukiri umwana zikora byihuse, mu gihe ku muntu mukuru bishobora gutinda. Gusa, uko ubuvuzi bugenda bwiyongera, haba hashobora gushakwa izenda gusa n’amenyo yawe ku buryo uzambara zitagaragara cyane.

IBINTU 10 WAKORA UBURYO USEKAMO BUGAKURURA BENSHI

  • Niba guseka bikugora, ushobora gutangira kubyiga. Ikintu cyose gisaba gukora imyitozo. No guseka ni uko. Iga gusekera umuntu utazi. Iga guseka winjiye ahantu hari abantu. Iga gusuhuza abantu buri gihe useka. Niba ukora, iga gusuhuza buri muntu mu gitondo ugeze ku kazi umusekera. Abakomanga iwawe bose, ubasuhuze umwenyura.
  • Zirikana buri gihe kumenya uko amenyo yawe ahagaze, igihe umaze kurya ikintu kandi uri mu bantu. Gusanga wasekaga ufite akantu kagufashe mu ryinyo, ni ibintu bihungabanya bamwe, bigatuma batakaza ikizere bari bifitiye.
  • Kora ku buryo iminwa yawe itumagara, kuko bigufasha guseka neza. Burya guseka umunwa wumva usa n’usaduka ntibyoroshye. Gendana lip balms. Utu tuvuta two ku munwa tutagira ibara. Niba uri umukobwa/umugore, ushobora gushyiraho lipsticks, bikore, ariko ukore ku buryo ushyiraho amabara n’ingano bituma wumva umeze neza, bitagutera kwijena mu bantu, cyangwa ngo bitere abo muri kumwe kukureba nk’umuntu udasanzwe, kuko bishobora guhungabanya ikizere wari wifitiye.
  • Mu gihe useka, wihunga, kandi wihumiriza cyangwa ngo upfuke akaboko mu maso. Ikindi kandi, mu kwitoza guseka, iga gukoresha imikaya ikikije umunwa, hamwe n’ikikije amaso icyarimwe. Ibyo bisa neza cyane. Imikaya ikikije amaso igufasha mu guseka, ni ya yindi wumva iyo uhumirije, ukongera ugahumura amaso.
  • Mu gihe useka, icara cyangwa uhagarare wemye.
  • Mu gihe ushaka kugaragaza inseko izira imbereka, ibuka ko ibitekerezo n’ibyiyumvo bigira uruhare runini mu kuntu wiyumva mu mubiriri cyanecyane no ku kuntu ugaragara mu maso, n’uburyo inseko yawe igaragarira abandi. Bityo, tekereza ku kintu ukunda, ikintu gituma umwenyura, maze kigufashe kugaragaza inseko nziza ku maso.
  • Kugira ngo useke neza, bisaba ko uba uri umuntu wifitemo ikizere. Niba ntacyo ufite, banza ucyubake. Wikunde, ukunde inseko yawe, ukunde uko ugaragara mu bandi, ukunde amahame yawe n’ibyo uharanira mu buzima. Ibi bizagufasha kuba umuntu useka yisanzuye.
  • Mu kwitoza guseka neza, uretse kujya mu ndorerwamo, ushobora no kwifashisha kwifata ama-selfies. Si ngombwa ko aya mafoto ugira uwo uyaha. Ariko nufata selfie useka uyu munsi, ejo ukazafata indi, uzagenda ubona uko inseko yawe ihinduka. Ikindi kandi, bizagufasha kubona uruhande usekeramo bikaba byiza kurushaho, bityo akaba ari na rwo wakwerekana igihe ufata amafoto n’abandi.

Inseko ni nziza cyane, inseko isakaza umunezero ku bagukikije. By’umwihariko, gusekera umugore biramunezeza, ariko n’umugore usekera umugabo neza, uwo mugabo na we anezerwa kurushaho.

Inseko ni ingenzi cyane mu rukundo, kuko itanga karibu cyangwa igasubiza umuntu inyuma.

INKURU IHERUKA GUSOHOKA

IBINTU 10 ABAGORE BAKORERA MU BURIRI NTIBISHIMISHE ABAGABO Abagabo batandukanye n’abagore. Ibyo abagabo bakunda, usanga kenshi bi...