Abagabo batandukanye n’abagore. Ibyo abagabo bakunda, usanga kenshi bitandukanye n’ibyo abagore dukunda. Hari byinshi tugerageza gukora ngo tubashimishe, ariko aho kwishima ugasanga bumiwe.
Ibi ni ibintu 10 mu byo abagore bakorera mu buriri bidashimisha abagabo.
- Kumera nk’igiti: gutera akabariro ntabwo ari igikorwa cy’umuntu umwe, ntabwo ari umupira uterera umugabo ngo akine wenyine ahubwo ni igikorwa mukorana mwembi kandi buri wese agaharanira gushimisha mugenzi we. Gerageza unyeganyege, umufashe, na we umukorakore ahantu hatandukanye, ureke kumera nk’igiti batemye kitanyeganyega.
- Kuzana ibiganiro bidahuye n’ibyo muri gukora: ibaze kuba muri gutera akabariro ugahita umubaza niba yibutse kugura umuriro cyangwa niba yazimije imashini, niba yafunze inzugi, cyangwa niba wowe wibutse korosa abana n'ibindi... Iyo ukoze ibi burya uba umuhemukiye bikaze. Bireke uze kubivuga nyuma n’ubundi igihe mumara muri iki gikorwa nta bintu cyakwangiza.
- Guhagarika igikorwa kigeze hagati: ukumva urashaka kwihagarika, ushaka kujya kuzimya itara, kwitaba telefoni, kujya korosa abana, kujya kureba ko mwafunze neza n'ibindi... Nta mugabo n’umwe wishimira gucamo kabiri igikorwa cyo gutera akabariro ngo ubanze kujya mu bindi. Igihe mutangiye uwo mwanya mwiza, ibagirwa ibyo wasize inyuma byose uze kubisubiramo ari uko murangije.
- Kugaragaza impuhwe nyinshi igihe bitagenze neza: ibi bishobora kubaho ko mu gihe mutera akabariro bishobora kutagenda neza uko mwabyifuzaga, kandi biturutse kuri we. Igahita ita umurego, cyangwa se ikanga no kuwufata noneho ntimubashe kubikomeza. Irinde kumwereka ko umugiriye impuhwe cyane kuko we ashobora kubifata nk’aho ushaka kumwereka ko byamunaniye. Na we arabizi ko bimubayeho kandi ntabwo bimushimishije na gahoro. Byihorere muruhuke gato, ntubivugeho byinshi, muze kongera nyuma kandi biragenda neza.
- Ibiganiro byinshi nyuma y’imibonano: iyo murangije gutera akabariro, abagabo benshi ni ababa bananiwe, bakeneye kuruhuka. Bamwe barahindukira, abandi bagahita banasinzira. Si byiza gukunda kuzana ibindi biganiro cyangwa ibindi bikorwa nyuma yo kurangiza iki gikorwa ako kanya. Mureke abanze aruhuke, binamufasha gushyira ubwenge ku gihe.
- Gushaka kumuganza cyane: n’ubwo kugaragaza ko nawe hari ibyo ushoboye kuri iyo ngingo na byo ari byiza, ukaba utagomba kumera nk'igiti, ariko abagabo ntabwo bakunda abagore babatwarira umwanya mu gihe cyo kubaka urugo. Wafata inshingano, washyiramo udushya, ariko kumuganza ntabwo yabyishimira.
- Kuzimya itara: umugabo yishimira gutera akabariro n’umuntu areba, akitegereza hose cyanecyane ibice by’umubiri bimufasha kubikora neza no kugera ku munezero wa mwembi. None se hatabona, yabasha kukubona nk’uko bikwiriye? Oya! Reka itara ryake mubashe gutera akabariro mwisanzuye kandi mwembi murebana mwishimirana, kereka gusa iyo mwembi mwumva ko kuzimya itara ari byo bibanogeye.
- Kuzana ingingo yo kubyara umwana: kubyara ntabwo ari ikintu umuntu akora atabitekerejeho. Kubwira umugabo ko byaba byiza mubyaye umwana, ukabimubwira muri gutera akabariro ni ukwica ibihe byiza mwarimo kuko mu by’ukuri mwari muri kwishimisha, mu gihe mutazinduwe no kubyara. Urumva koko ubwo yaba afite umwanya wo gutekereza ibyo kubyara? Wimubangamira.
- Gusakuza cyane: mu gihe cyo gutera akabariro habaho abantu bagaragaza ko banezerewe bakabyerekanisha gusakuza, cyangwa kuvuga amagambo menshi kandi bigafasha n’uwo bari kubikorana, na we akaba yakwishima kuko uba umweretse ko ari umugabo koko, kuko agushoboje kunezerwa kuri urwo rwego. Ariko kandi, abaturanyi ntabwo baba bakeneye kumenya ibyo murimo, cyangwa se abandi bagize umuryango wanyu. Burya abagabo barabyanga, iga gusakuza mu rugero, birumvikana bitewe n'aho muri.
- Gukabya imirimbo: maquillages nyinshi, umuziki ukabije, bougies nyinshi zuzuye icyumba, muri make, ibikabyo! Nyabuneka ntabwo mugiye kureba film y’urukundo cyangwa kuyikina, oroshya ibintu, aho mugiye gukundanira habe hatuje kandi ntuhuzuze ibintu by’imburamumaro. Umugabo aba akeneye kuza kugusoma atikanga kwisiga ibintu, kandi nta n'ubwo akeneye ibindi bimurangaza cyangwa ngo bimutwarire umwanya. Muri make, wikabya.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire