Intanga
ngabo zitangira kuremwa iyo umwana w’umuhungu avuye mu bwana, ageze mu bugimbi yerekeza
ku kuba umusore.
- Mu bugimbi, no kuzamura, intanga ngabo zitangira kuremerwa mu myanya myibarukiro ya wa musore, zingana na hafi miliyoni 100 buri munsi.
- Ni ukuvuga ko imyanya myibarukiro y’umusore ikora intanga ngabo 1,000 buri segonda.
- Ikindi kandi, buri ntanga ngabo yose muri izo ziremwa buri segonda, iba ifite umurage wihariye.
INTANGANGABO
ZIKORERWA HEHE?
Intanga
ngabo zikorerwa mu dusabo tw’intanga, ari two twitwa amabya.
Utu
dusabo tw’intanga ni tubiri. Tugizwe n’utuyoboro twinshi cyane kandi duto
cyane, twitwa “tubes séminifères/seminiferous tubules”.
Utu
tuyoboro duto cyane, uduteranyije ushaka kureba uko tureshya, wasanga muri buri
gasabo k’intanga ngabo harimo utwo tuyoboro tureshya hafi na metero 800. Muri
utu tuyoboro, ni ho intangangabo zikorerwa.
Intanga
ngabo zimaze gukorwa, zerekeza aho zigomba gukurira.
Intanga
ngabo aha zikurira, bizifata iminsi 70, cyangwa se ibyumweru 10, kugira ngo
zibe zigeze ku bukure busabwa, ku buryo zabasha noneho gutangira urugendo rwo
kujya guhura n’intanga ngore.
Ahangaha
zikurira, intanga ngabo iva ku kuba yatangiye ari akaremangingo gato cyane, “cellule/cell”,
noneho igakura. Ikazana ibice bitandukanye.
IBICE
BIGIZE INTANGA NGABO:
UMUTWE
(Head):
Umutwe
w’intanga ngabo ni wo uba ubitse umurage umugabo azaraga umwana we. Uyu murage
urimo kuba umwana azaba umukobwa cyangwa umuhungu, n’ibindi bitandukanye birimo
kumenya ubwenge cyangwa se kugira bukeya, kuba inzobe cyangwa se igikara, kuba
muremure cyangwa se mugufi, gusabana n’abandi cyangwa se kuba nyamwigendaho,
n’ibindi byinshi.
Gusa, umurage umwana avukana ntukomoka ku mugabo gusa, ahubwo
hari n’uwo akomora ku mubyeyi w’umugore. Umwihariko ku murage utangwa n’umugabo,
ni igitsina cy’umwana: Kuba umuhungu cyangwa umukobwa”. Ibingibi umugore
ntabiraga umwana. Biva ku mugabo gusa.
IGIHIMBA
(Body):
Igihimba
k’intanga ngabo ni cyo kibamo ingufu zituma umurizo winyeganyeza, noneho bigatuma
intanga ngabo yose ishobora kugenda. Kandi igihimba ni na cyo kiba gifite
ubushobozi bwo kwakira ibitunga iyi ntangangabo muri rwa rugendo ikora, bityo
igakomeza kubaho no kugira ingufu.
UMURIZO
(Tail):
Umurizo
ni wo utuma intanga ngabo igenda. Igihe k’isama iyo kigeze, intanga ngabo
ikinjira mu ntanga ngore, bigafatana, umurizo uracika ugasigara hanze. Wo
ntabwo winjira mu ntanga ngore.
None umugabo yakora iki kugira intanga zigwire kandi zikomere (Good Quality)?
RépondreSupprimerUmugabo yokora iki kugira arangure amabanga y'abubatse neza?(Long last intercourse)
RépondreSupprimer