jeudi 15 septembre 2016

KUKI ADASAMA UBWO IKIBAZO NI IKIHE?


IKIBAZO:

Mfite ikibazo. Maze amezi atandatu nshakanye na madamu wange. Bwa mbere yarasamye inda ivamo ifite amezi abiri. Kuva icyo gihe ntarongera gusama kandi dukora imibonano.Urugero ko bavuga ko intanga ngore mbere yiminsi itatu kugira ngo umugore age mu mihango ashobora gusama, ariko ngewe uwange n’ubwo twaba tumaze icyumweru tudasiba akaba akomeza imihango ikaza ntasame, byaba biterwa n’iki? bimubayeho mu mezi atatu yose yikurikiranya. Ndabasabye mumpe ibisobanuro.

IGISUBIZO:

Nshuti, ubusanzwe umuntu umaze amezi atandatu arushinze birashoboka cyane ko ashobora kuba atarasama na rimwe, kandi mwembi (umugabo n’umugore) nta kibazo mufite. Mugakomeza mugategereza, kugeza igihe bizakundira. Ariko iyo mumaze kurenza umwaka hatarabaho gusama, muba mushobora gutangira kujya kwa muganga kubaza niba haba hari ikitagenda kuri umwe muri mwe, n’ubwo bwose ubusanzwe kwa muganga bafata abantu babiri bashakanye nk’abafite ikibazo cyo kubura urubyaro ari uko hashize imyaka 2 mubana, mukora imibonano, ariko ntihabeho gusama. Ibi bisobanura ko hari abashobora kubasha gusama mu mezi nka 18 nyuma yo kurushinga kandi nta yindi miti bahawe, cyangwa se anarenga.

Ariko mwebwe birihariye. Yarasamye, hanyuma nyuma inda ivamo. Nyuma y’uko inda ivuyemo, ubu agiye mu mihango bwa 3. None se wari uzi ko ahubwo yashoboraga no kutabona imihango vuba nyuma yo kuvamo kw’inda? Kubera ko iyo inda ivuyemo, umubiri biwusaba kongera kwisuganya, ukabona kongera kujya urekura imisemburo ituma intanga ngore ikura ikarekurwa. Ariko ubwo yatangiye kongera kubona imihango ni amahire, bisobanuye ko ashobora no kuba yakongera agasama (keretse gusa abaye afite ikindi kibazo kihariye kwa muganga bazabona).

Kuba umugore n’umugabo bakora imibonano mpuzabitsina rero, ntabwo bisobanura ko byanze bikunze habaho gutwita.

Ariko kuriya wabivuze nta n’ubwo ari byo. Ntabwo umugore yasama habura iminsi itatu ngo abone imihango. Wapi. Ahubwo nibura amaburaburizo, yasama amaze iminsi itatu avuye mu mihango, ariko na bwo byaterwa n’uko ukwezi kwe kureshya. Ntabwo abagore bose bagerera mu gihe cyo gusama rimwe.

Igihe habura iminsi 11 ngo umugore age mu mihango (ikibazo ni uko bigoye kubimenya ko ari yo ibura iyo ugira ukwezi guhindagurika cyangwa se igihe utazi kukubara), ariko ubundi icyo gihe ntabwo umugore yasama, kuko intanga ngore iba yaramaze gupfa, mu mura harimo kwisuganya ngo hazabeho imihango.

Ni ukuvuga ngo intanga ngore iba yararekuwe ku munsi wa 14 MBERE Y’UKO UBONA IMIHANGO. Ni ukuvuga ko ubaze uhereye umunsi waboneye imihango, ukabara usubira inyuma mu gihe cyahise, ugeze ku munsi wa 14 wamenya ko ari bwo intanga ngore yawe yari yararekuwe.

Irarekurwa rero, hashira iminsi 2, hafi 3, igapfa. Ibyo bisobanuye ko muri ya minsi 14 ishira ukabona imihango, haba hasigayemo 11 isigaye ngo ubone imihango, iminsi umugore aba adashobora gusamamo.


(Wakurikira amasomo n’ibisubizo ku buzima bw’imyororokere bikugeraho buri munsi mu majwi kuri telefoni yawe wohereza akajambo NN1 kuri 2656, ukaba wiyandikishije muri serivisi ya Njye Nawe na Emma-Claudine, ukaboneraho no kujya ubaza ibindi byinshi usubizwa mu buryo bworoshye kuri telefoni yawe. Amategeko n’Amabwiriza barayakubwira).

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire

INKURU IHERUKA GUSOHOKA

IBINTU 10 ABAGORE BAKORERA MU BURIRI NTIBISHIMISHE ABAGABO Abagabo batandukanye n’abagore. Ibyo abagabo bakunda, usanga kenshi bi...