Mfite ikibazo. Maze amezi atandatu nshakanye na madamu wange. Bwa mbere
yarasamye inda ivamo ifite amezi abiri. Kuva icyo gihe ntarongera gusama
kandi dukora imibonano.Urugero ko bavuga ko intanga ngore mbere yiminsi itatu
kugira ngo umugore age mu mihango ashobora gusama, ariko ngewe uwange n’ubwo
twaba tumaze icyumweru tudasiba akaba akomeza imihango ikaza ntasame, byaba
biterwa n’iki? bimubayeho mu mezi atatu yose yikurikiranya. Ndabasabye mumpe
ibisobanuro.
IGISUBIZO:
Nshuti, ubusanzwe umuntu umaze amezi atandatu arushinze
birashoboka cyane ko ashobora kuba atarasama na rimwe, kandi mwembi (umugabo n’umugore)
nta kibazo mufite. Mugakomeza mugategereza, kugeza igihe bizakundira. Ariko iyo
mumaze kurenza umwaka hatarabaho gusama, muba mushobora gutangira kujya kwa
muganga kubaza niba haba hari ikitagenda kuri umwe muri mwe, n’ubwo bwose
ubusanzwe kwa muganga bafata abantu babiri bashakanye nk’abafite ikibazo cyo
kubura urubyaro ari uko hashize imyaka 2 mubana, mukora imibonano, ariko
ntihabeho gusama. Ibi bisobanura ko hari abashobora kubasha gusama mu mezi nka
18 nyuma yo kurushinga kandi nta yindi miti bahawe, cyangwa se anarenga.
Ariko mwebwe birihariye. Yarasamye, hanyuma nyuma inda ivamo.
Nyuma y’uko inda ivuyemo, ubu agiye mu mihango bwa 3. None se wari uzi ko
ahubwo yashoboraga no kutabona imihango vuba nyuma yo kuvamo kw’inda? Kubera ko
iyo inda ivuyemo, umubiri biwusaba kongera kwisuganya, ukabona kongera kujya
urekura imisemburo ituma intanga ngore ikura ikarekurwa. Ariko ubwo yatangiye kongera
kubona imihango ni amahire, bisobanuye ko ashobora no kuba yakongera agasama (keretse
gusa abaye afite ikindi kibazo kihariye kwa muganga bazabona).
Kuba umugore n’umugabo bakora imibonano mpuzabitsina rero, ntabwo
bisobanura ko byanze bikunze habaho gutwita.
Ariko
kuriya wabivuze nta n’ubwo ari byo. Ntabwo umugore yasama habura iminsi itatu
ngo abone imihango. Wapi. Ahubwo nibura amaburaburizo, yasama amaze iminsi
itatu avuye mu mihango, ariko na bwo byaterwa n’uko ukwezi kwe kureshya. Ntabwo
abagore bose bagerera mu gihe cyo gusama rimwe.
Igihe habura iminsi 11 ngo umugore age mu mihango
(ikibazo ni uko bigoye kubimenya ko ari yo ibura iyo ugira ukwezi guhindagurika
cyangwa se igihe utazi kukubara), ariko ubundi icyo gihe ntabwo umugore yasama,
kuko intanga ngore iba yaramaze gupfa, mu mura harimo kwisuganya ngo hazabeho
imihango.
Ni ukuvuga ngo intanga ngore iba yararekuwe ku munsi
wa 14 MBERE Y’UKO UBONA IMIHANGO. Ni ukuvuga ko ubaze uhereye umunsi waboneye
imihango, ukabara usubira inyuma mu gihe cyahise, ugeze ku munsi wa 14 wamenya
ko ari bwo intanga ngore yawe yari yararekuwe.
Irarekurwa rero, hashira iminsi 2, hafi 3, igapfa. Ibyo
bisobanuye ko muri ya minsi 14 ishira ukabona imihango, haba hasigayemo 11
isigaye ngo ubone imihango, iminsi umugore aba adashobora gusamamo.
(Wakurikira amasomo n’ibisubizo ku buzima bw’imyororokere
bikugeraho buri munsi mu majwi kuri telefoni yawe wohereza akajambo NN1 kuri 2656,
ukaba wiyandikishije muri serivisi ya Njye Nawe na Emma-Claudine, ukaboneraho
no kujya ubaza ibindi byinshi usubizwa mu buryo bworoshye kuri telefoni yawe.
Amategeko n’Amabwiriza barayakubwira).
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire