mardi 27 septembre 2016

MENYA IMPAMVU ABABYEYI BAMWE BABYARA UMWANA UMWE UBUNDI BAKABURA URUBYARO

IKIBAZO: Ndi umumama, maze imyaka irindwi ntabyara kandi nabyaye umwana wa mbere, ubu arangije imyaka irindwi, none nashatse undi mwana byaranze, kandi njya mu mihango bisanzwe. Ikindi kandi mfite umugabo, dore ko ari na we twabyaranye n’uwa mbere.

IGISUBIZO: Nshuti, reka nkuwbire ko ubusanzwe, kuba mwarigeze kubyara umwana, ntabwo bivuga ko rwose mushobora gukomeza kubyara, ntabwo bivuga ko nta kibazo na mba gihari cyangwa se cyavuka nyuma. Oya. Ntabwo ari byo. Kubona umwana umwe ntimwongere kubasha kubona undi mutabanje kujya kwa muganga ngo mukemurirwe ikibazo gihari niba bishoboka, ni ibintu bibaho cyane.

AHO IKIBAZO GIKOMERERA:

Iki kibazo gikomera kuko usanga ababyeyi baba barigeze kubyara, bityo bakizera ko nta kibazo gihari, bigatuma batihutira kujya kwa muganga igihe batangiye guhangayikishwa n’uko bashaka gukurikiza undi mwana bikanga, rimwe na rimwe ntibanirirwe bajyayo rwose.

Ikindi gituma iki kibazo gikomerera ababyeyi cyane, ni uko hari igihe usanga abenshi bibaho ari ababa barabyaye umwana wa mbere bitabagoye habe na mba. Ugasanga ntibigeze bategereza, cyangwa se ugasanga umwana wa mbere bari banamusamye bibagwiririye, bumva bataritegura neza. Ni ikibazo kiba kitoroshye rero mu mitwe yabo, ukuntu noneho bamaze kwitegura, bifuza umwana, nyamara bakamubura bikanga.

KUNANIRWA KONGERA GUSAMA BIVA KUKI?

Kunanirwa kongera gusama, kandi wari warigeze kubyara, ibyo ni byo byitwa “secondary infertility”. Bivugwa ko ibingibi usanga bikunda kubaho kurusha kubura umwana burundu aho umuntu aba atarigeze agira umwana na rimwe. Ibi na none, ngo bikunda kubaho kurushaho ku bagore batangira kubyara bakuze.

Niba rero ufite iki kibazo, ukaba warigeze kubyara umwana wa mbere, ubu ngubu hakaba hashize igihe kirenga umwaka, wenda tuvuge imyaka ibiri kandi nta buryo bwo kuboneza urubyaro ukoresha, kandi ubana n’umugabo wawe mukaba mukora imibonano mpuzabitsina ku buryo busanzwe, mukaba mwifuza gusama inda bikanga, menya ko ari ikibazo. Ikindi kandi iki ni ikibazo kwa muganga bazi, bityo ntuzicare mu rugo ngo wange kujyayo ngo bakurebere ikibazo cyaba gihari. Uzageyo rwose.

KWA MUGANGA BAGUKORERA IKI?

Igihe rero uzaba ugeze kwa muganga, hari ibizamini bagukorera kugira ngo barebe niba koko udusabo twawe tw’intanga tugikora intanga ngore, niba kandi uwo mwashakanye mushakana umwana, bakareba ko na we udusabo twe tw’intanga tugikora intanga ngabo ku buryo busanzwe kandi bakareba niba izo ntanga ngabo ze zikura bihagije, zikaba zigifite ubushobozi bwo gukora urugendo rwo kuzajya guhura n’intanga ngore.

ARIKO SE IMPAMVU ZABITERA NI IZIHE?

IMPAMVU ZATURUKA KU MUGORE

1.      Hari igihe bashobora gusanga waragize ikibazo kitwa Polycystic ovary syndrome (PCOS). Ahangaha ni igihe umubiri wawe wagize ibibazo by’imisemburo igenga uko intanga ngore zikura zikarekurwa, bityo bikaba bitagikorwa neza n’ubwo mbere byakoraga.

2.      Na none ibi bishobora guterwa n’ikibazo kitwa endometriosis. Iki ni ikibazo kibaho, aho ibyakiremye mu mura byitegura ko intanga ngore izarekurwa, ahubwo noneho byirema ahandi hantu. Urugero, nk’iruhande rw’udusabo tw’intanga ngore, cyangwa se mu miyoborantanga, ku buryo bihatera kuziba, bityo kongera gutwita ntibikunde. Ibi na byo ngo ni bimwe mu bikunda kuba byafata umugore kandi yari yarigeze kubyara bwa mbere.

3.      Bishobora na none guterwa n’uko warwaye indwara yitwa Pelvic inflammatory disease (PID). Iyi ni indwara ishobora kugutera kutabasha kongera gusama, igihe yatumye nko mu miyoborantanga yawe hasa n’ahikanya hakegerana, hakaba nk’ahafatana bityo hakaziba. Ibi bibaho iyo iyi ndwara ya PID wayanduye ariko ntuyivuze vuba. Iyi PID, ukaba ushobora kuyiterwa no kuba waranduye indwara zifata imyanya ndangabitsina ntuzivuze bwangu. Iya mbere ibitera kurusha izindi ngo ni chlamydia, igakurikirwa n’imitezi, ndetse n’izindi. Ugize iki kibazo nyuma yo kubyara umwana wawe wa mbere rero, na bwo bishobora kukuviramo ingorane zo kutongera kubyara undi mwana. Ikibazo cya PID, ni uko ushobora no kutamenya ko uyirwaye, kuko ngo hari igihe rwose nta bubabare wumva.

4.      Ushobora no kuba usanzwe ugira ukwezi guhindagurika bikabije, ha handi uba udashobora kumenyera ikindi gihe imihango izazira. Bikaba byarahozeho, cyangwa bikaba byaraje nyuma yo kubyara.

5.      Ushobora no kugira ikibazo cyo gutwitira hanze y’umura, maze bikaba byakwangiza umura cyangwa se imiyoborantanga yawe. Bibaye, ntibyagukundira kongera kubona undi mwana.

6.      Mu gihe waba warabyaye bakubaze ku nda yabanje, hari igihe mu kugukorera ceasarean hashobora kukuviramo kuba umura wagira uko wangirika, ku buryo bizagorana ko hongera kugira igi rihicara, bityo gusama ntibikunde.

IMPAMVU ZATURUKA KU MUGABO
7.      Aha ni mu gihe haba hari icyatumye umubare w’intanga ngabo agira ugabanyuka, cyangwa se amasohoro akaba make cyane, cyangwa se intanga ngabo ze zikaba zisigaye zipfa vuba, zisigaye zifite ubunebwe zitabasha kwihuta, n’ibindi. Bimwe mu bishobora kuba byatuma intanga ngabo n’amasohoro by’uwo mwashakanye bidakomeza kuba byiza uko bisabwa, birimo kunywa itabi ryinshi, harimo kuba asigaye anywa inzoga cyane kurusha mbere, harimo kuba afite akazi yabonye ahantu hatuma ahora mu bushyuhe bukaze nko gukora muri “imprimerie” cyangwa mu bikoni binini cyane by’amashuri, gutwara moto umunsi wose kandi buri munsi hari igihe bibangamira ikorwa ry’intanga ngabo ku bagabo bamwe, kwambara imyambaro imufashe cyane ku dusabo tw’intanga ngabo n’ibindi

8.      Kuba umugabo yagira ikibazo gituma umuyoborantanga we uziba na byo byaba intandaro, kuko icyo gihe intanga ngabo zitabona aho zizajya zisohokera zijya guhura n’intanga ngore.

9.      Kuba imitsi ikikije udusabo tw’intanga yaba minini igatangira kunyuramo amaraso menshi atuma dushyuha, ari byo byitwa varicocele, n’ibindi.

IMPAMVU MWAHURIRAHO:
10.  Ku mugore no ku mugabo, uko umwe muri mwe, cyangwa mwembi, mutangira kurenga imyaka 35, hari byinshi bidakora neza nk’uko byakoraga kera, kuko imisemburo ibigenga imwe n’imwe iba yatangiye kugabanyuka ugereranyije na kera.

IMPAMVU ZATURUKA KU BUZIMA BUSANZWE:
11.  Ibi byose ushobora kujya kwa muganga bakabura na kimwe bakubwira ko cyakubayeho. Ikiruta byose, ugomba kudahangayika kuko na byo bishobora kuba intandaro yo kutabasha gusama.

12.  Ikindi cyo mu buzima busanzwe gishobora gutuma utabona urubyaro, ni nko kuba usigaye ufata indyo nkene, kuba ufite ibintu bigutesha umutwe cyane (stress), kunywa inzoga nyinshi, kunywa ikawa nyinshi, kunywa itabi ryinshi n’ibindi

13.  Kudakora siporo na mba, kubyibuha cyane

14.  Kunanuka cyane ugereranyije n’uko wanganaga mbere

15.  Kuba umwe muri mwe akora mu ruganda runaka, ku buryo ibyuka byaho bishobora kwangiza ivuburwa ry’ingano y’imisemburo igenga iyororoka

IKITONDERWA:

Ibuka ko ibingibi ari impamvu zishoboka, ariko hashobora kuba haboneka n’izindi zitavuzwe hano. Ikindi kandi, si ko ibyavuzwe aha buri gihe bitera uwo bibayeho kubura urubyaro, ariko birashoboka ku bantu bamwe.

(Wakurikira amasomo n’ibisubizo ku buzima bw’imyororokere bikugeraho buri munsi mu majwi kuri telefoni yawe wohereza akajambo NN1 kuri 2656, ukaba wiyandikishije muri serivisi ya Njye Nawe na Emma-Claudine, ukaboneraho no kujya ubaza ibindi byinshi usubizwa mu buryo bworoshye kuri telefoni yawe. Amategeko n’Amabwiriza barayakubwira. Nanone wareba hejuru kuri paji ya facebook ya Emma-Claudine, ugakanda ahanditse “send Email”, maze ukanyoherereza ubutumwa wifuza kungezaho nkazagusubiza. Urakoze).

Source:

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire

INKURU IHERUKA GUSOHOKA

IBINTU 10 ABAGORE BAKORERA MU BURIRI NTIBISHIMISHE ABAGABO Abagabo batandukanye n’abagore. Ibyo abagabo bakunda, usanga kenshi bi...