jeudi 17 août 2017

UMUBYEYI WONSA: KUNYWA AMAZI BIREMEWE?

IKIBAZO: Ese koko kunywa amazi ku mubyeyi wonsa byaba ari bibi? Ngo bituma ubura amashereka? Ese ni ibihe bifungurwa nafata ko nonsa kandi igikoma kikaba cyarananiye kukinywa? Nonese ni ibiki nakwirinda kurya cyangwa kunywa igihe ncyonsa umwana ataracuka? Murakoze!
IGISUBIZO:




KUNYWA AMAZI KU MUGORE WONSA NI INGENZI
Nshuti, reka nkubwire ko amazi ari ubuzima. No ku mugore wonsa ni uko. Umugore wonsa na we ashishikarizwa kunywa litiro ebyiri z’amazi ku munsi bimushobokeye. Ibi bimurinda umwuma, bikawurinda n’umwana yonsa.
Niba uyu mugore anywa amaze aguze, ni byiza kugura amazi yo mu bwoko bwa “mineral water/eau mineral” kuko akungahaye ku myunyu ngugu, kandi umugore wonsa arayikeneye. Uretse kunywa amazi, ni byiza no kunywa ibindi binyobwa bitandukanye, birimo amata, umutobe w’imbuto zitandukanye (ubasha kuwikorera byaba byiza kandi ntuwushyiremo isukari nyinshi), igikoma n’ibindi.
Kuko wowe igikoma kikunanira, si ngombwa cyane kukinywa, ariko wanywa umutobe w’imbuto, ukanywa amazi, ukanywa amata, hanyuma ibyo wari kubonera mu gikoma ukabirya mu ndyo yuzuye ngiye kukubwira hano hasi.
IBIFUNGURWA WAFATA:




Aha barakwereka ubwoko bw'ibiribwa ugomba kurya. Ibibanza hasi ni ibyo urya kenshi, kandi uko bigenda bizamuka ni ko ukwiriye kugabanya ibyo ufata muri ubwo bwoko. Urugero, hejuru turabona amavuta, isukari n'umunyu, aho bagusaba gufata bike. Hasi turahabona ibinyampeke bikurikirwa n'imbuto n'imboga, ibi ngibi ukaba ugomba kubifata ku bwinshi. Noneho mu buryo budakabije, ukibuka kujya ufata amata, imitobe wikoreye, inyama, amafi n'ibindi. Fanta, ya mitobe tugura n'ibindi binyobwa bikoranye amasukari biza muri kiriya gice cyo hejuru k'ibyo ugomba gufata gake. Amazi abanza hasi, ugomba kuyanywa ku bwinshi, hamwe n'ibindi binyobwa bitagize icyo bitwaye, nk'umutobe wikoreye.

Umugore wonsa, ni we uha intungamubiri umwana we. Bisobanura ko kurya indyo yuzuye ari ingenzi kugira ngo umwana wawe abone intungamubiri akeneye, kandi nawe uzibone. Ikindi kandi, uko ufata ibiribwa bitandukanye, ni ko n’amashereka ahindura icyanga (taste) ibi na byo bigatuma umwana wawe amenyera uburyohe bw’ibiryo bitandukanye, akitegura no kuzabirya aryohewe igihe azaba yatangiye kurya. Ibyo umugore arya rero, ni ibiryo bitandukanye bigize indyo yuzuye (imbuto z’amoko atandukanye, imboga z’amako atandukanye harimo na épinard/spinach, inyama (izidatukura ziba nziza kurushaho), inkoko, ibishyimbo, amafi (ariko make), amagi, ibirayi, ibijumba, umuceri, n’ibindi. Mbese uvangavanga ubwoko bw’ibiribwa butandukanye.
IBIRYO BISHOBORA GUTERA ALLERGIE KU MWANA:
Hari abantu ibiryo bimwe bigwa nabi, bikaba byabatera kurwara (allergie/allergy), harimo n’abo bitagwa nabi. Umwana wawe ashobora kugira ibiryo bimugwa nabi kandi wowe bitakugwa nabi. Iyo wabiriye, bimugwa nabi kuko aba yonse amashereka yakozwe muri byo. Ibyo ni nk’amata y’inka, soya cg ibiyikomokaho, amagi, ingano, ubunyobwa, amafi, inyama, n’ibindi. Ikikubwira ko umwana wawe yaguwe nabi n’ibiryo wariye ni iki:
  1. Kumara kunywa ibere ukabona ararutse, bikamubaho buri gihe ari uko wariye bya biryo
  2. Gututubikana cyane nyuma yo konka wariye bya biryo
  3. Kuribwa mu nda cyane nyuma yo konka wariye bya biryo
  4. Guhitwa nyuma yo konka wariye bya bindi
  5. Kugira impatwe nyuma yo konka wariye bya bindi
  6. N’ibindi.
Icyo gihe rero iyo muganga asanze ari cyo kibitera koko, bigusaba kwirinda kurya ibyo biribwa bigira ingaruka ku mwana wonsa.
IBIRYO WIRINDA KURYA IYO WONSA
Ibi ni ibiryo byose umara kurya, wakonsa umwana ukabona amerewe nabi, cyangwa se n’ubwo bitamugwa nabi ariko ukabona amashereka yayanze, kandi ibi buri gihe bikamubaho ari uko wariye bya biryo. Urugero: ibishyimbo, choufleur/cauliflower, ibiryo birimo ibirungo byinshi, urusenda, n’ibindi).
KUNYWA INZOGA:
Kunywa inzoga si byiza, ariko ntibibujijwe 100%. Umugore wonsa agomba kwibuka ko iyo anyweye inzoga, aramutse ahise yonsa umwana, ayo mashereka yaba arimo alcohol/alcool. Ariko mu gihe uyu mugore anyweye inzoga nke, hanyuma kandi akonsa umwana nyuma y’amasaha abiri cyangwa atatu yamaze kuyinywa, icyo gihe mu mashereka nta alcohol iba ikirimo. Uko uyu mugore anywa inzoga nyinshi kurushaho, ni ko bizamusaba amasaha menshi mbere yo kongera konsa umwana we, kugira ngo inzoga zibe zashize mu mubiri.
KUNYWA IKAWA
Niba wonsa kandi ukaba wakundaga kunywa ikawa, byaba byiza kugabanya ikigero cy’ikawa unywa, nibura ugasigara ku dutasi tubiri ku munsi. Kunywa ikawa nyinshi bishobora gutuma bebe abura ibitotsi, cyangwa se bikaba byagira ingaruka ku kuntu yiyumva (humeur/mood).
Ikirenze ibi byose byavuzwe hejuru, jya wibuka no kota akazuba.
Sources:
  • kidshealth.org
  • mayoclinic.org
  • doctissimo.fr




(Wakurikira n’amasomo mu majwi, buri munsi kuri telefoni yawe, kandi ukanabaza mu majwi. Wiyandikisha kuyakira wohereza muri SMS akajambo NN1 kuri 2656 ukakira Imyororokere, cg NN2 kuri 2656 ukakira Urukundo. N.B.: Bigutwara 50Frws ku munsi)

IMIBONANO MU KIBUNO (ANAL SEX) ESE IGIRA INGARUKA?

IKIBAZO:  Ntiwigeze udusigurira ku bantu bakora imibonano mpuzabitsina mu kibuno, ese nta ngaruka ziriho?

IGISUBIZO:
Ingaruka zirahari. Bivugwa ko gukora imibonano mu kibuno (anal sex – kwinjiza igitsina gabo mu kibuno) ari bwo buryo bwo gukora imibonano bufite ingaruka nyinshi kurusha ubundi bwose, bityo ababikora bakaba bagomba kwigengengesera cyane.

IMPAMVU YA 1: Mu kibuno nta bubobere buhaba, kuko si ho hagenewe gukorerwa imibonano mpuzabitsina, bityo rero haba humagaye. Ibi bisobanura ko byoroshye cyane ko hakomereka iyo hakorewe imibonano, dore ko umubiri waho woroshye. Hamaze gukomereka rero, amavirusi n’udukoko tw’ubwoko bwose twanduza indwara tubona aho twinjirira mu buryo bworoshye. Gukora imibonano mu kibuno byanduza ku buryo bworoshye HIV (SIDA), imitezi, mburugu, uburagaza, HPV (ubusanzwe itera cancer y’inkondo y’umura, ariko hano ishobora gutera cancer yo mu kibuno) n’izindi.

Umuntu ukora imibonano mu kibuno ngo aba afite ibyago byo kwandura HIV inshuro zikubye 30 ibyago yari kuba afite byo kuyandura iyo ayikora bisanzwe.

IMPAMVU YA 2: Umubiri wo mu kibuno uroroshye cyane, kandi nta bwirinzi ufite nk’ubw’umubiri w’inyuma, bityo gukomereka no kwinjiriramoindwara biroroshye cyane.

IMPAMVU YA 3: Umwenge winjira mu kibuno ukikijwe n’udutsi n’imikaya (anal sphincter), bibasha kwikanya, bigafunga umwenge igihe umuntu ashatse kwituma, bityo umwanda ntusohoke atarajya kuri toilette/toilet. Gukora imibonano mu kibuno bishobora kwangiza aha hantu, bityo kwifata ngo uge kuri toilette igihe ushakiye bikaba byakugora.

Ikindi kandi, kubera utwo dutsi n’imikaya bisa n’ibifunga umwenge w’ikibuno, gukora imibonano mu kibuno, cyane cyane ku nshuro ya mbere, birababaza. Ni abantu bake bashobora kugira ubushake maze imikaya yo mu kibuno ikagira bwa bubasha bwo kwikwedura ubusanzwe bugirwa n’imikaya yo mu gitsina gore, ku buryo imibonano ibaho hatabayeho kubabara.

IMPAMVU YA 4: Mu kibuno hahora udukoko twanduza indwara. N’iyo abakorana imibonano mu kibuno nta n’umwe wari urwaye, iyo bayikoze, urimo gushyira igitsina ke mu kibuno ahakura indwara mu buryo bworoshye. Ikindi kandi, iyo umugabo ashyize igitsina ke mu kibuno, nyuma hagakomerezaho gukora imibonano bisanzwe, na bwo ashobora kwanduza indwara uwo bakorana imibonano bitewe na cya gitsina ke cyakuye udukoko twanduza mu kibuno, none akaba atwinjije mu gitsina gore.

Nyuma yo gukora imibonano mu kibuno, uwayikorewe ashobora kuva amaraso, ibi bigaterwa no kuba yakomeretse, cg se rimwe na rimwe hashobora no kwangirika bikabije ku buryo uwakorewe imibonano ajyanwa kwa muganga.

INAMA:

BYABA BYIZA CYANE UMUNTU YIRINZE GUKORA IMIBONANO MU KIBUNO, kuko aba yirinze ibintu byinshi. Ariko niba kuyirinda byanze, akayikora, dore ibishobora kugabanya ibibazo biterwa no gukora imibonano mu kibuno:
  1.  Gukoresha agakingirizo
  2. Kudashyira igitsina mu kanwa cyangwa mu gitsina gore nyuma yo kugikura mu kibuno (byanduza hepatitis [umwijima], Herpes [uburagaza] n’ibindi; keretse gusa kibanje kwambikwa agakingirizo cg kozwa
  3. Byaba byiza gukoresha lubrifiants/lubricants (amavuta y’amazi) kugira ngo nibura hase n’ahabobera hadakomereka cyane.
  4.  Niba mutangiye kugerageza gukora imibonano mu kibuno, uyikorerwa akababara, byaba byiza ko murekera aho.
  5. Niba mumaze gukora imibonano mu kibuno mukabona uwayikorewe avuye amaraso, ni byiza kwihutira kujya kwa muganga.
  • (Iyandikikishe kwakira amasomo n'inama ku myororokere n'urukundo mu majwi, kuri phone yawe. Wohereza muri SMS, NN1 cyangwa NN2 kuri 2656).


vendredi 14 juillet 2017

KUBARA UKWEZI K UMUGORE MU BURYO BURAMBUYE






Abantu benshi bakunda kunyandikira basobanuza uko ukwezi kwabo guhagaze. Abandi na bo bifuje ko nabaha inyandiko irambuye isobanura neza uko umukobwa cyangwa umugore ashobora kubara ukwezi kwe. Reka tubirebe.

IBYO KUZIRIKANA:

Mbere yo gutangira kubara ukwezi k’umugore dore ibintu by’ingenzi byo kuzirikana:
1.     Umukobwa cyangwa umugore ushaka kubara ukwezi kwe agomba kumara amezi 6 abara, kugira ngo areba niba ukwezi kwe kudahinduka cyangwa se niba guhinduka.
2.    Umukobwa ugitangira kubona imihango ntashobora kubara ukwezi kwe, kereka nibura amaze imyaka ibiri ajya mu mihango, kuko ari bwo nibura ukwezi kwe kuba kumaze kujya ku murongo.
3.    Umugore umaze kubyara, nyuma yo gukurira umwana (ari byo kubona imihango ya mbere nyuma yo kubyara) nta bwo agendera ku minsi ukwezi kwe kwahoze kugira atarasama kugira ngo abare ukwezi. Nyuma yo gutwita, kubyara no konsa, ukwezi gushobora guhinduka. Ni yo mpamvu na we aba agomba kongera gufata amezi atandatu yo kureba uko ukwezi kwe gusigaye guhagaze.
4.    Umukobwa cyangwa umugore ukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro bufite imisemburo (urugero: urushinge, ibinini, agapira ko mu kuboko…) ntashobora kubara ukwezi kwe arimo akoresha ubu buryo. Ikindi kandi iyo abuhagaritse, ashobora gutangira kubara ukwezi nibura nyuma y’amezi atandatu, kuko ari bwo umubiri we uba utangiye gusubira ku murongo.
5.    Kubara ukwezi ntibisobanura ko ari uburyo bwiza bwo kwirinda gusama inda utateganyije. Biba byiza ko bivangwa n’ubundi buryo runaka, kuko iminsi igize ukwezi ishobora guhinduka igihe utabyiteze, kubera impamvu zitandukanye zirimo nko guhindura imibereho, kwimuka, kugira ibyishimo cyangwa agahinda gakabije n’ibindi.

AHO UMUNTU ATANGIRIRA

Mu kubara ukwezi k’umugore, umukobwa cyangwa umugore ushaka kubara agomba kumara amezi nibura 6 yandika itariki yaboneyeho imihango, kugira ngo bizamufashe kureba ukwezi kwe uko kureshya. Muri make, umunsi umugore cyangwa umukobwa yaboneyeho imihango ni wo uba ari umunsi wa mbere w’ukwezi kwe.
Nyuma y’amezi atandatu, umugore abara iminsi yagiye ishira ngo asubire mu mihango. Iyo minsi ni yo iba igize ukwezi kwe.

Amaze kubara:

1.     Ashobora gusanga iminsi yagiye ishira ngo asubire mu mihango ingana (ukwezi kwe ntiguhinduka).
2.    Ashobora gusanga iminsi yagiye ishira ngo asubire mu mihango yaragiye ihinduka (Ukwezi kwe kurahinduka). Ariko n’ubwo yagiye ihinduka, ahita abona iminsi atigeze ajya munsi akabona n’iminsi atigeze ajya hejuru. Ubwo ukwezi kwe kuba kubarirwa hagati y’iyo minsi. Urugero, ashobora gusangwa ukwezi kwe kwaragiye kugira iminsi iteye itya: 29, 27, 31, 29, 28. Aha ngaha yahita avuga ko ukwezi kwe kubarirwa hagati y’iminsi 27 na 30.

UKO BABARA UKWEZI

Hari imibare ibiri yifashishwa mu kubara ukwezi k’umugore. Iyi mibare ikomoka kuri ibi bikurikira:

-      Iminsi intanga ngabo imara itarapfa iyo igeze mu myanya myibarukiro y’umugore nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye,
-      Umunsi w’irekurwa ry’intanga ngore,
-      Iminsi intanga ngore imara itarapfa.
-      Kuba hari igice kigize ukwezi k’umugore kidahinduka na rimwe ku bagore bose ndetse no kuri buri mugore ku giti ke. Iyo ni iminsi ishira nyuma yo kurekurwa kw’intanga ngore ngo umugore abone imihango. Iyo minsi ni 14.

Uko imibare yahoze ndetse n’ikoreshwa ubu

Kenshi hagiye hakoreshwa imibare 18 na 11.
Umubare 18 wari ufatiye ku kuba intanga ngabo iyo igeze mu myanya myibarukiro y’umugore ifite ubushobozi bwo kuhamara iminsi 3 itarapfa. Umubare 11 ufatiye ku kuba intanga ngore, iyo imaze kurekurwa, ifite ubushobozi bwo kubaho iminsi 2, ubundi igahita ipfa.

Uko bimeze ubu

Ubushakashatsi butandukanye bwaje kwerekana ko hari intanga ngabo zifite ubushobozi bwo kubaho iminsi irenze 3 zigeze mu myanya myibarukiro y’umugore, iyi minsi ikaba yagera kuri itanu (http://www.webmd.com/infertility-and-reproduction/guide/sperm-and-semen-faq). Mu rwego rwo kwirinda ko hagira intanga ngabo ishobora kumara icyo gihe cyose ikiri nzima, bityo umugore yarekura intanga ngore igasanga hari intanga ngabo zigitegereje zitarapfa, aho kubara iminsi 18, ubu habarwa 20. Bisobanura ko mu kubara ukwezi k’umugore, hakoreshwa imibare 20 na 11.

KUBARA UKWEZI NYIR’IZINA

1.  Ukwezi kudahinduka

Umugore ufite ukwezi kudahinduka afata iminsi igize ukwezi kwe agakuramo 20, akongera agafata iminsi igize ukwezi kwe agakuramo 11. Iminsi abonye, hagati yayo aba ari yo minsi ye y’uburumbuke.

Urugero ku mugore ugira ukwezi kw’iminsi 30:

30-20=10
30-11=19
Iminsi ye y’uburumbuke ihera ku munsi wa 10 ikarangira ku munsi wa 19.
Mbere y’umunsi wa 10 nta bushobozi bwo gusama aba afite, na nyuma y’umunsi wa 19 nta bushobozi bwo gusama buba bugihari kuko intanga ngore yarekuwe iba yapfuye. Aba ategereje gusubira mu mihango (ibuka ko umunsi wa mbere ari umunsi umugore yaboneyeho imihango).

2.  Ukwezi guhinduka

Umugore ufite ukwezi guhinduka afata iminsi mike ukwezi kwe kutajya munsi agakuramo 20, akongera agafata iminsi ukwezi kwe kutarenga agakuramo 11. Iminsi abonye, hagati yayo aba ari yo minsi ye y’uburumbuke.

Urugero ku mugore ugira ukwezi kutajya munsi y’iminsi 25 kandi kutarenga iminsi 30.

25-20=5
30-11=19
Iminsi ye y’uburumbuke ihera ku munsi wa 5 ikarangira ku munsi wa 19.
Mbere y’umunsi wa 5 nta bushobozi bwo gusama aba afite, na nyuma y’umunsi wa 19 nta bushobozi bwo gusama buba bugihari kuko intanga ngore yarekuwe iba yapfuye. Aba ategereje gusubira mu mihango (ibuka ko umunsi wa mbere ari umunsi umugore yaboneyeho imihango).

IMISEMBURO Y’INGENZI IGIRA URUHARE MU KWEZI K’UMUGORE

Hari imisemburo 4 y’ingenzi igira uruhare mu kwezi k’umugore. Imisemburo ibiri muri yo ivuburwa n’ubwonko (LH na FSH), indi ibiri ikavuburirwa mu dusabo tw’intanga ngore (estrogen na progesterone) mu buryo bukurikira:

Umusemburo uvuburwa bwa mbere ni FSH, ukavuburwa n’ubwonko. Uyu musemburo utuma intanga ngore itangira gukura, kandi mu dusabo tw’intanga ngore hagatangira kuvuburwa umusemburo wa kabiri ari we estrogen.

Iyo umusemburo wa estrogen utangiye kuvuburwa, uko ugenda uba mwinshi ni wo noneho utuma ubwonko buhagarika kuvubura FSH ahubwo bugatangira kuvubura umusemburo wa 3, LH.

LH utuma intanga ngore yakuze irekurwa n’agasabo k’intanga ngore ikajya mu muyoborantanga aho ishobora guhurira n’intanga ngabo hakabaho isama. Noneho iyo intanga ngore irekuwe ibi bituma umusemburo wa progesterone utangira kuvuburwa n’udusabo tw’intanga ngore, kugira ngo uzabungabunge isama niribaho.

Iyo isama ritabayeho, intanga ngore irapfa noneho umusemburo wa progesterone ugatangira kugabanyuka. Icyo gihe ubwonko buhita buhagarika kuvubura LH, noneho bugahita bwongera bugatangira, bukavubura wa musemburo twatangiriyeho wa FSH, ukwezi gushyashya kukaba kuratangiye.


Iyi misemburo igenda isimbura gutya mu gihe cyose hatabayeho isama, maze umugore akajya mu mihango buri kwezi. 

(Ushobora no kureba video ku kubara ukwezi ngo ubisobanukirwe kurushaho, HANO)

INKURU IHERUKA GUSOHOKA

IBINTU 10 ABAGORE BAKORERA MU BURIRI NTIBISHIMISHE ABAGABO Abagabo batandukanye n’abagore. Ibyo abagabo bakunda, usanga kenshi bi...