IKIBAZO: Ese koko kunywa amazi ku mubyeyi wonsa byaba ari bibi? Ngo bituma ubura amashereka? Ese ni ibihe bifungurwa nafata ko nonsa kandi igikoma kikaba cyarananiye kukinywa? Nonese ni ibiki nakwirinda kurya cyangwa kunywa igihe ncyonsa umwana ataracuka? Murakoze!
IGISUBIZO:
KUNYWA AMAZI KU MUGORE WONSA NI INGENZI
Nshuti, reka nkubwire ko amazi ari ubuzima. No ku mugore wonsa ni uko. Umugore wonsa na we ashishikarizwa kunywa litiro ebyiri z’amazi ku munsi bimushobokeye. Ibi bimurinda umwuma, bikawurinda n’umwana yonsa.
Niba uyu mugore anywa amaze aguze, ni byiza kugura amazi yo mu bwoko bwa “mineral water/eau mineral” kuko akungahaye ku myunyu ngugu, kandi umugore wonsa arayikeneye. Uretse kunywa amazi, ni byiza no kunywa ibindi binyobwa bitandukanye, birimo amata, umutobe w’imbuto zitandukanye (ubasha kuwikorera byaba byiza kandi ntuwushyiremo isukari nyinshi), igikoma n’ibindi.
Kuko wowe igikoma kikunanira, si ngombwa cyane kukinywa, ariko wanywa umutobe w’imbuto, ukanywa amazi, ukanywa amata, hanyuma ibyo wari kubonera mu gikoma ukabirya mu ndyo yuzuye ngiye kukubwira hano hasi.
IBIFUNGURWA WAFATA:

Aha barakwereka ubwoko bw'ibiribwa ugomba kurya. Ibibanza hasi ni ibyo urya kenshi, kandi uko bigenda bizamuka ni ko ukwiriye kugabanya ibyo ufata muri ubwo bwoko. Urugero, hejuru turabona amavuta, isukari n'umunyu, aho bagusaba gufata bike. Hasi turahabona ibinyampeke bikurikirwa n'imbuto n'imboga, ibi ngibi ukaba ugomba kubifata ku bwinshi. Noneho mu buryo budakabije, ukibuka kujya ufata amata, imitobe wikoreye, inyama, amafi n'ibindi. Fanta, ya mitobe tugura n'ibindi binyobwa bikoranye amasukari biza muri kiriya gice cyo hejuru k'ibyo ugomba gufata gake. Amazi abanza hasi, ugomba kuyanywa ku bwinshi, hamwe n'ibindi binyobwa bitagize icyo bitwaye, nk'umutobe wikoreye.
Umugore wonsa, ni we uha intungamubiri umwana we. Bisobanura ko kurya indyo yuzuye ari ingenzi kugira ngo umwana wawe abone intungamubiri akeneye, kandi nawe uzibone. Ikindi kandi, uko ufata ibiribwa bitandukanye, ni ko n’amashereka ahindura icyanga (taste) ibi na byo bigatuma umwana wawe amenyera uburyohe bw’ibiryo bitandukanye, akitegura no kuzabirya aryohewe igihe azaba yatangiye kurya. Ibyo umugore arya rero, ni ibiryo bitandukanye bigize indyo yuzuye (imbuto z’amoko atandukanye, imboga z’amako atandukanye harimo na épinard/spinach, inyama (izidatukura ziba nziza kurushaho), inkoko, ibishyimbo, amafi (ariko make), amagi, ibirayi, ibijumba, umuceri, n’ibindi. Mbese uvangavanga ubwoko bw’ibiribwa butandukanye.
IBIRYO BISHOBORA GUTERA ALLERGIE KU MWANA:
Hari abantu ibiryo bimwe bigwa nabi, bikaba byabatera kurwara (allergie/allergy), harimo n’abo bitagwa nabi. Umwana wawe ashobora kugira ibiryo bimugwa nabi kandi wowe bitakugwa nabi. Iyo wabiriye, bimugwa nabi kuko aba yonse amashereka yakozwe muri byo. Ibyo ni nk’amata y’inka, soya cg ibiyikomokaho, amagi, ingano, ubunyobwa, amafi, inyama, n’ibindi. Ikikubwira ko umwana wawe yaguwe nabi n’ibiryo wariye ni iki:
- Kumara kunywa ibere ukabona ararutse, bikamubaho buri gihe ari uko wariye bya biryo
- Gututubikana cyane nyuma yo konka wariye bya biryo
- Kuribwa mu nda cyane nyuma yo konka wariye bya biryo
- Guhitwa nyuma yo konka wariye bya bindi
- Kugira impatwe nyuma yo konka wariye bya bindi
- N’ibindi.
Icyo gihe rero iyo muganga asanze ari cyo kibitera koko, bigusaba kwirinda kurya ibyo biribwa bigira ingaruka ku mwana wonsa.
IBIRYO WIRINDA KURYA IYO WONSA
Ibi ni ibiryo byose umara kurya, wakonsa umwana ukabona amerewe nabi, cyangwa se n’ubwo bitamugwa nabi ariko ukabona amashereka yayanze, kandi ibi buri gihe bikamubaho ari uko wariye bya biryo. Urugero: ibishyimbo, choufleur/cauliflower, ibiryo birimo ibirungo byinshi, urusenda, n’ibindi).
KUNYWA INZOGA:
Kunywa inzoga si byiza, ariko ntibibujijwe 100%. Umugore wonsa agomba kwibuka ko iyo anyweye inzoga, aramutse ahise yonsa umwana, ayo mashereka yaba arimo alcohol/alcool. Ariko mu gihe uyu mugore anyweye inzoga nke, hanyuma kandi akonsa umwana nyuma y’amasaha abiri cyangwa atatu yamaze kuyinywa, icyo gihe mu mashereka nta alcohol iba ikirimo. Uko uyu mugore anywa inzoga nyinshi kurushaho, ni ko bizamusaba amasaha menshi mbere yo kongera konsa umwana we, kugira ngo inzoga zibe zashize mu mubiri.
KUNYWA IKAWA
Niba wonsa kandi ukaba wakundaga kunywa ikawa, byaba byiza kugabanya ikigero cy’ikawa unywa, nibura ugasigara ku dutasi tubiri ku munsi. Kunywa ikawa nyinshi bishobora gutuma bebe abura ibitotsi, cyangwa se bikaba byagira ingaruka ku kuntu yiyumva (humeur/mood).
Ikirenze ibi byose byavuzwe hejuru, jya wibuka no kota akazuba.
Sources:
- kidshealth.org
- mayoclinic.org
- doctissimo.fr

(Wakurikira n’amasomo mu majwi, buri munsi kuri telefoni yawe, kandi ukanabaza mu majwi. Wiyandikisha kuyakira wohereza muri SMS akajambo NN1 kuri 2656 ukakira Imyororokere, cg NN2 kuri 2656 ukakira Urukundo. N.B.: Bigutwara 50Frws ku munsi)