Iyo bigenda gutya, wakwibaza ngo ibimenyetso
bishobora kukwereka ko hari icyo kibazo cy’ubugumba ni ibihe? Icya mbere, zirikana ko ibimenyetso bitandukana, bitewe
n’impamvu yaba itera ubugumba.
ABAGORE
Banza uzirikane ko abagore bakiri bato, baba bafite amahirwe menshi yo
guhita basama mu gihe bakoze imibonano mpuzabitsina bari mu burumbuke. Nyamara,
uko umugore agenda akura, ni ko ya mahirwe agenda agabanyuka, gusama bigasaba kugerageza inshuro nyinshi.
Umugore umaze kurenga imyaka 35, agomba
kuzirikana ko kudahita asama ari ibisanzwe, kuko aba atangiye kugira imyaka
ishyira kuzacura.
A. Hari igihe ubugumba bashobora kuba bufitanye isano
n’irekurwa ryawe ry’intanga.
Icyo gihe ibimenyetso bizaba bimwe muri ibi ngibi:
- Kuba uburyo imihango yawe yazaga ubona byarahindutse. Ikaba isigaye iza ari mike cyane, cyangwa se ari myinshi cyane.
- Kuba ufite ukwezi kugira iminsi ihindagurika bikabije
- Kuba nta mihango ujya ubona habe na mba, cyangwa se warajyaga uyibona ariko ubu bikaba byarahagaze.
- Kuba ubabara bikabije mu nda yo hasi igihe uri mu mihango, cyangwa se umugongo.
B. Hari igihe ubugumba bashobora kuba bufitanye isano
n’ivuburwa ry’imisemburo yawe ya kigore, harimo estrogene.
Icyo gihe
ibimenyetso bizaba bimwe muri ibi ngibi:
- Kuba wabona uruhu rwawe rwarahindutse ukuntu kudasanzwe, harimo no kuba watangira kuzana ibiheri mu maso bidasanzwe.
- Kuba wumva ubushake wagiraga bwo gutera akabariro bwarahindutse, bukaba bwaragabanyutse cyane cyangwa se ukaba wumva rwose utanakibishaka
- Kuba wamera ubwoya budasanzwe ku munwa, ku kananwa cyangwa mu gatuza.
- Kuba usigaye upfuuka umusatsi bikabije,
- Kuba warabyibushye cyane.
- Kuba ubona amabere yawe asa n’azana amashereka, kandi utonsa yewe ukaba utanatwite.
- Kuba waba usigaye ubabara cyane mu gihe cyo gutera akabariro.
ABAGABO
Abagabo bafite ikibazo cy'ubugumba, na bo bashobora kubona bimwe mu bimenyetso bikurikira, ariko zirikana ko ku bagabo, kimwe no ku bagore, ibimenyetso by’ubugumba
biza bitewe n’icyateye ubugumba:
- Kuba umusatsi n’ubundi bwoya butandukanye, bitakimera nka kera
- Kuba ubushake bwo gutera akabariro wumva bwarahindutse, cyangwa se utanakibugira
- Kuba wumva umeze nk’ubabwa cyangwa se uribwa, cyangwa se watumbye hafi y’udusabo tw’intanga
- Kuba usigaye ugira ibibazo mu kurangiza cyangwa no gusohora
- Kuba ubona udusabo twawe tw’intanga twarabaye duto, kandi tugahora twiyegeranyije.
Dore bimwe mu byo muganga azababaza nimujya kwivuza
ubugumba. Ni byiza kugenda mubifitiye ibisubizo.
- Ese hari imiti umwe muri mwembi ari gufata muri icyo gihe? Niba ihari ni iyihe, ni ivura iki?
- Ese mumaze igihe kingana iki mugerageza gushaka gusama bikanga? Ubwa nyuma muheruka kugerageza ni ryari?
- Ese hari ibintu umwe muri mwe yaba yaribonyeho byahindutse ku mubiri we?
- Ese hari umwe muri mwe waba yarabazwe, cyangwa yaravuwe ikintu kigendanye n’imyanya myibarukiro?
- Hari uwigeze acishwa mu cyuma?
- Ese munywa itabi? Inzoga? Zingana iki? Hari ibindi biyobyabwenge umwe muri mwe yaba akoresha?
- Ese umwe muri mwe yaba yararwaye indwara zandurira mu gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye?
- Ese hari uwaba arwaye cyangwa afite uwo mu muryango urwaye indwara nka diyabete cyangwa se umwingo?
Nanone kandi, muganga azaba abategerejeho ko mumubwira buri
umwe uko yiyumva, niba hari ibyo yiyumvaho byahindutse.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire