Emma, ndi umukunzi w’ibiganiro byawe! None ndagira ngo unsobanurire ikibazo gikurikira. Ese umgore cyangwa umukobwa atewe inda n’umugabo utari uwe cyangwa utari uwo babana, hanyuma akajya abonana (aryamana) n’umugabo we nk’uko bisanzwe, uwo mwana yavuka asa na wa mugabo wateye inda, cyangwa yavuka asa na wa mugabo ubana na nyina? Cyane ko usanga abana benshi baba basa na ba se. Ese iyo umugabo abonanye n’umugore utwite, intanga ngabo cyangwa amasohoro hari akamaro amarira umwana uri mu nda?
IGISUBIZO:
Nshuti, nta kamaro na kamwe amasohoro y’umugabo agirira umwana uri mu nda ya nyina. Nta n’akamaro aya masohoro agirira umubyeyi umutwite. Akamaro amasohoro agira gusa, ni ako gutunga intanga ngabo ziba ziyarimo, no kuzorohereza mu rugendo zikora zisohoka mu myanya myibarukiro y’umugabo, zigasohoka, zigasigwa mu myanya myibarukiro y’umugore hafi y’inkondo y’umura, nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye. Intanga ngabo zibifashijwemo n’ububobere bwo mu gitsina cy’umugore buba bwabaye bwinshi mu gihe cyo gutera akabariro, hamwe na “acide” ihaba iba yagabanyutse, intanga ngabo zikomeza urugendo rwo kujya guhura n’intanga ngore, ariko amasohoro agasigara ahongaho, akazi kayo kakaba kararangiye. Nta kintu na kimwe amarira umugore cyangwa umwana uri mu nda. Hoya.
Umwana rero aba yahawe umurage ("herédité") n’umugabo intanga ngabo yatumye abaho yakomotse ho. Ni ukuvuga ko umwana aba yifitemo umurage ukomoka kuri se nyine, ari we wa wundi wateye inda. Gusa ntibisobanura ko uyu mwana azaza asa na se. Ashobora gusa na se, cyangwa agasa na nyina, cyangwa se agasa n’abandi bo mu muryango. Ntabwo umwana ashobora gusa n’umugabo wa nyina ngo ni uko nyina yajyaga akora imibonano kenshi n’umugabo we igihe yari amutwite. Hoya.