lundi 18 juillet 2016

ESE GUKORA IMIBONANO UTWITE BYATUMA UBYARA UMWANA USA N'UMUGABO MUYIKORANA ATARAGUTEYE INDA?

IKIBAZO: 

Emma, ndi umukunzi w’ibiganiro byawe! None ndagira ngo unsobanurire ikibazo gikurikira. Ese umgore cyangwa umukobwa atewe inda n’umugabo utari uwe cyangwa utari uwo babana, hanyuma akajya abonana (aryamana) n’umugabo we nk’uko bisanzwe, uwo mwana yavuka asa na wa mugabo wateye inda, cyangwa yavuka asa na wa mugabo ubana na nyina? Cyane ko usanga abana benshi baba basa na ba se. Ese iyo umugabo abonanye n’umugore utwite, intanga ngabo cyangwa amasohoro hari akamaro amarira umwana uri mu nda?

IGISUBIZO: 

Nshuti, nta kamaro na kamwe amasohoro y’umugabo agirira umwana uri mu nda ya nyina. Nta n’akamaro aya masohoro agirira umubyeyi umutwite. Akamaro amasohoro agira gusa, ni ako gutunga intanga ngabo ziba ziyarimo, no kuzorohereza mu rugendo zikora zisohoka mu myanya myibarukiro y’umugabo, zigasohoka, zigasigwa mu myanya myibarukiro y’umugore hafi y’inkondo y’umura, nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye. Intanga ngabo zibifashijwemo n’ububobere bwo mu gitsina cy’umugore buba bwabaye bwinshi mu gihe cyo gutera akabariro, hamwe na “acide” ihaba iba yagabanyutse, intanga ngabo zikomeza urugendo rwo kujya guhura n’intanga ngore, ariko amasohoro agasigara ahongaho, akazi kayo kakaba kararangiye. Nta kintu na kimwe amarira umugore cyangwa umwana uri mu nda. Hoya.

Umwana rero aba yahawe umurage ("herédité") n’umugabo intanga ngabo yatumye abaho yakomotse ho. Ni ukuvuga ko umwana aba yifitemo umurage ukomoka kuri se nyine, ari we wa wundi wateye inda. Gusa ntibisobanura ko uyu mwana azaza asa na se. Ashobora gusa na se, cyangwa agasa na nyina, cyangwa se agasa n’abandi bo mu muryango. Ntabwo umwana ashobora gusa n’umugabo wa nyina ngo ni uko nyina yajyaga akora imibonano kenshi n’umugabo we igihe yari amutwite. Hoya.

vendredi 15 juillet 2016

Ese iyo umuhungu yiroteyeho 3 iminsi itandukanye mu kwezi, ubwo aba nta kibazo afite?

IGISUBIZO: 
Kwiroteraho ni ibiba ku muhungu winjjiye mu bugimbi. Uyu muhungu, asinziriye, igitsina ke kirekura intanga ngabo ziri mu masohoro. Ibyo ni byo byitwa “gusohora”. Ibingibi iyo umuhungu w’ingimbi bitangiye kumuba ho, ni kimwe mu bimenyetso bimubwira ko yagize ubushobozi bwo kuba yatera inda aramutse akoranye n’umukobwa imibonano mpuzabitsina idakingiye; Ibintu aba agomba kwirinda, igihe cyose ataragera igihe yumva ko yabyara umwana.
Kwiroteraho rero, ntabwo bigira umubare runaka bigomba kubaho. Hari umuhungu ushobora kugera mu bugimbi ntiyirotereho. Bibaho, kandi si ikibazo. Hari n’undi wiroteraho gake gashoboka. Ugasanga mu bugimbi bwe bwose yiroteyeho nka rimwe cyangwa kabiri. Na byo nta kibazo. Hari undi bishobora kubaho kenshi mu mwaka. Undi bikaba byamubaho kenshi mu kwezi. Hari n’uwo bishobora kubaho hafi ya buri cyumweru. Cyangwa se n’inshuro zirenze imwe mu cyumweru.
Byose birashoboka, kandi byose ni ibisanzwe.
Icyo nakongereraho ni uko, uko umuhungu agenda akura, ni ko inshuro kwiroteraho byamubagaho zigenda zigabanyuka.

jeudi 7 juillet 2016

SOBANUKIRWA N’IMIBEREHO Y’INTANGA NGABO HAMWE N’AHO ZIKORERWA


Intanga ngabo zitangira kuremwa iyo umwana w’umuhungu avuye mu bwana, ageze mu bugimbi yerekeza ku kuba umusore.
  • Mu bugimbi, no kuzamura, intanga ngabo zitangira kuremerwa mu myanya myibarukiro ya wa musore, zingana na hafi miliyoni 100 buri munsi.
  • Ni ukuvuga ko imyanya myibarukiro y’umusore ikora intanga ngabo 1,000 buri segonda.
  •  Ikindi kandi, buri ntanga ngabo yose muri izo ziremwa buri segonda, iba ifite umurage wihariye.


INTANGANGABO ZIKORERWA HEHE?

Intanga ngabo zikorerwa mu dusabo tw’intanga, ari two twitwa amabya.
Utu dusabo tw’intanga ni tubiri. Tugizwe n’utuyoboro twinshi cyane kandi duto cyane, twitwa “tubes séminifères/seminiferous tubules”.

Utu tuyoboro duto cyane, uduteranyije ushaka kureba uko tureshya, wasanga muri buri gasabo k’intanga ngabo harimo utwo tuyoboro tureshya hafi na metero 800. Muri utu tuyoboro, ni ho intangangabo zikorerwa.
Intanga ngabo zimaze gukorwa, zerekeza aho zigomba gukurira.

Intanga ngabo aha zikurira, bizifata iminsi 70, cyangwa se ibyumweru 10, kugira ngo zibe zigeze ku bukure busabwa, ku buryo zabasha noneho gutangira urugendo rwo kujya guhura n’intanga ngore.

Ahangaha zikurira, intanga ngabo iva ku kuba yatangiye ari akaremangingo gato cyane, “cellule/cell”, noneho igakura. Ikazana ibice bitandukanye.

IBICE BIGIZE INTANGA NGABO:

UMUTWE (Head):

Umutwe w’intanga ngabo ni wo uba ubitse umurage umugabo azaraga umwana we. Uyu murage urimo kuba umwana azaba umukobwa cyangwa umuhungu, n’ibindi bitandukanye birimo kumenya ubwenge cyangwa se kugira bukeya, kuba inzobe cyangwa se igikara, kuba muremure cyangwa se mugufi, gusabana n’abandi cyangwa se kuba nyamwigendaho, n’ibindi byinshi. 

Gusa, umurage umwana avukana ntukomoka ku mugabo gusa, ahubwo hari n’uwo akomora ku mubyeyi w’umugore. Umwihariko ku murage utangwa n’umugabo, ni igitsina cy’umwana: Kuba umuhungu cyangwa umukobwa”. Ibingibi umugore ntabiraga umwana. Biva ku mugabo gusa.

IGIHIMBA (Body):

Igihimba k’intanga ngabo ni cyo kibamo ingufu zituma umurizo winyeganyeza, noneho bigatuma intanga ngabo yose ishobora kugenda. Kandi igihimba ni na cyo kiba gifite ubushobozi bwo kwakira ibitunga iyi ntangangabo muri rwa rugendo ikora, bityo igakomeza kubaho no kugira ingufu.

UMURIZO (Tail):


Umurizo ni wo utuma intanga ngabo igenda. Igihe k’isama iyo kigeze, intanga ngabo ikinjira mu ntanga ngore, bigafatana, umurizo uracika ugasigara hanze. Wo ntabwo winjira mu ntanga ngore.

INKURU IHERUKA GUSOHOKA

IBINTU 10 ABAGORE BAKORERA MU BURIRI NTIBISHIMISHE ABAGABO Abagabo batandukanye n’abagore. Ibyo abagabo bakunda, usanga kenshi bi...