
IGISUBIZO: Muri rusange kujya mu mihango kandi utwite
ntibibaho. Iyo haje amaraso ku mugore utwite, ibi byitwa ko yabonye amaraso,
ariko ntabwo aba yagiye mu mihango, kuko kujya mu mihango ubundi bibaho kubera
ko gusama bitabayeho.
Ubusanzwe rero umugore wasamye ashobora kubona
uturaso duke cyane amaze hafi ibyumweru nka bibiri akoze imibonano yatumye
asama, ibi ngo bigaterwa n’uko igi rigeze mu mura, rimaze kubona aho riguma
(aho ryicara), ari na ho rizakurira rikavamo agahinja. Gusa, ibi ntibiba ku
bagore bose, ariko bijya bibaho kuri bake.
Nyuma yaho, ubundi umugore wasamye koko,
ntabwo yakagombye kubona amaraso. Iyo abonye amaraso, kiba ari ikimenyetso
kerekana ko inda ishobora kuba ishaka kuvamo, cyangwa se akaba afite ikindi
kibazo runaka kwa muganga bashobora kumenya bamusuzumye. Icyo gihe, yakagombye
kwihutira kujya kwa muganga, kugira ngo barebe niba hari icyo bakora mu gihe
basanze itaravamo.
Urugero rw’ibibazo bitandukanye ushobora kuba
ufite byagutera kubona amaraso utwite, ni nko kuba waba ufite ikibazo muri
nyababyeyi, kuba waba wafashwe na “infection” runaka, ni nk’igihe watwitiye
hanze y’umura, igihe nyababyeyi yitandukanyije n’umura, n’ibindi.
Na none kandi umubyeyi utwite ashobora kubona
amaraso nyuma yo gukora imibonano, cyangwa se nyuma yo gukorerwa ikizamini
runaka kwa muganga gituma bakora mu nda ibyara, nk’ikitwa “pap smear”.
Hari igihe umugore agira amahirwe rero nyuma
yo kubona amaraso inda ntivemo, hakaba n'igihe byanze ikavamo. Gusa n'iyo
yaba yavuyemo ubizi neza, ni byiza kujya kwa muganga kugira ngo bagukurikirane
barebe ko yavuyemo neza koko, nta kintu cyasigaye mu mura cyazaguteza ibibazo,
haba vuba cyangwa kera; cyangwa se niba nta ndwara yabiteye igomba kuvurwa. Ariko
na none, ubaye ukiva, ni ngombwa ko kwa muganga bagira icyo bakumarira kugira
ngo babihagarike.
Ibuka ko ku mugore utagira rhesis (Rh-) abaye
afite umugabo ufite rhesis (RH+), (cyangwa se yatewe inda n'umugabo ufite
rhesis), iyo abonye amaraso atwite, inda yaba yavuyemo cyangwa se itavuyemo,
biba bisobanuye ko amaraso y'umubyeyi ashobora kuba yivanze n'aya nyina, icyo
gihe bagomba kumuha ya miti afata bitarenze amasaha 72 kugira ngo umubiri we
udakora abasirikare bazajya barwanya rhesis, mu gihe yaba yari atwite umwana
ufite rhesis.
Hanyuma ikindi, ni uko umubyeyi ufite ubwandu
bwa Sida, aramutse abonye amaraso atwite, akagira amahirwe inda ntivemo, na byo
bishobora kongera ibyago ko noneho ashobora kuzabyara umwana wanduye, mu gihe
haba habayeho ikibazo cyatuma amaraso y'umubyeyi yaba yivanze n'ay'umwana
atwite.
Ni byiza rero mu gihe ubonye amaraso utwite,
ko wakwihutira kwa muganga, akaba ari bo bagukorera ibisabwa kugira ngo ubuzima
bukomeze neza.
Caesars Palace | Casino Dr. Maryland
RépondreSupprimerCaesars Palace 경상북도 출장마사지 Casino in Washington, D.C., Caesars 양주 출장마사지 Palace is a premier casino in Washington 경산 출장샵 D.C. Our gaming 전라북도 출장마사지 floor 출장안마 features over 300 table games, over 50