samedi 22 décembre 2018

SOBANUKIRWA UBUGUMBA: Ibimenyetso byakwereka ko ushobora kuba ufite icyo kibazo



Kuba ushobora kuba uri ingumba, ni ukuvuga utabyara, ni ibintu wakagombye gutangira gutekerezaho ari uko umaze nibura hafi umwaka, ukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, kandi ku buryo buhoraho, kandi ukaba nta n’uburyo bwo kuboneza urubyaro ukoresha; nyamara ntihabeho gusama cyangwa gutera inda.

Iyo bigenda gutya, wakwibaza ngo ibimenyetso bishobora kukwereka ko hari icyo kibazo cy’ubugumba ni ibihe? Icya mbere, zirikana ko ibimenyetso bitandukana, bitewe n’impamvu yaba itera ubugumba.

ABAGORE
Banza uzirikane ko abagore bakiri bato, baba bafite amahirwe menshi yo guhita basama mu gihe bakoze imibonano mpuzabitsina bari mu burumbuke. Nyamara, uko umugore agenda akura, ni ko ya mahirwe agenda agabanyuka, gusama bigasaba kugerageza inshuro nyinshi. 
Umugore umaze kurenga imyaka 35, agomba kuzirikana ko kudahita asama ari ibisanzwe, kuko aba atangiye kugira imyaka ishyira kuzacura.

A. Hari igihe ubugumba bashobora kuba bufitanye isano n’irekurwa ryawe ry’intanga. 
Icyo gihe ibimenyetso bizaba bimwe muri ibi ngibi:
  1. Kuba uburyo imihango yawe yazaga ubona byarahindutse. Ikaba isigaye iza ari mike cyane, cyangwa se ari myinshi cyane.
  2. Kuba ufite ukwezi kugira iminsi ihindagurika bikabije
  3. Kuba nta mihango ujya ubona habe na mba, cyangwa se warajyaga uyibona ariko ubu bikaba byarahagaze.
  4. Kuba ubabara bikabije mu nda yo hasi igihe uri mu mihango, cyangwa se umugongo.
B. Hari igihe ubugumba bashobora kuba bufitanye isano n’ivuburwa ry’imisemburo yawe ya kigore, harimo estrogene. 
Icyo gihe ibimenyetso bizaba bimwe muri ibi ngibi:
  1. Kuba wabona uruhu rwawe rwarahindutse ukuntu kudasanzwe, harimo no kuba watangira kuzana ibiheri mu maso bidasanzwe.
  2. Kuba wumva ubushake wagiraga bwo gutera akabariro bwarahindutse, bukaba bwaragabanyutse cyane cyangwa se ukaba wumva rwose utanakibishaka
  3. Kuba wamera ubwoya budasanzwe ku munwa, ku kananwa cyangwa mu gatuza.
  4. Kuba usigaye upfuuka umusatsi bikabije,
  5. Kuba warabyibushye cyane.

 C. Ibindi bimenyetso bishobora kukubwira ko ushobora kuba ufite ikibazo cy’ubugumba:
  • Kuba ubona amabere yawe asa n’azana amashereka, kandi utonsa yewe ukaba utanatwite.
  • Kuba waba usigaye ubabara cyane mu gihe cyo gutera akabariro.


ABAGABO 
Abagabo bafite ikibazo cy'ubugumba, na bo bashobora kubona bimwe mu bimenyetso bikurikira, ariko zirikana ko ku bagabo, kimwe no ku bagore, ibimenyetso by’ubugumba biza bitewe n’icyateye ubugumba:
  1. Kuba umusatsi n’ubundi bwoya butandukanye, bitakimera nka kera
  2. Kuba ubushake bwo gutera akabariro wumva bwarahindutse, cyangwa se utanakibugira
  3. Kuba wumva umeze nk’ubabwa cyangwa se uribwa, cyangwa se watumbye hafi y’udusabo tw’intanga
  4. Kuba usigaye ugira ibibazo mu kurangiza cyangwa no gusohora
  5. Kuba ubona udusabo twawe tw’intanga twarabaye duto, kandi tugahora twiyegeranyije.

Dore bimwe mu byo muganga azababaza nimujya kwivuza ubugumba. Ni byiza kugenda mubifitiye ibisubizo.
  • Ese hari imiti umwe muri mwembi ari gufata muri icyo gihe? Niba ihari ni iyihe, ni ivura iki?
  • Ese mumaze igihe kingana iki mugerageza gushaka gusama bikanga? Ubwa nyuma muheruka kugerageza ni ryari?
  • Ese hari ibintu umwe muri mwe yaba yaribonyeho byahindutse ku mubiri we?
  • Ese hari umwe muri mwe waba yarabazwe, cyangwa yaravuwe ikintu kigendanye n’imyanya myibarukiro?
  • Hari uwigeze acishwa mu cyuma?
  • Ese munywa itabi? Inzoga? Zingana iki? Hari ibindi biyobyabwenge umwe muri mwe yaba akoresha?
  • Ese umwe muri mwe yaba yararwaye indwara zandurira mu gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye?
  • Ese hari uwaba arwaye cyangwa afite uwo mu muryango urwaye indwara nka diyabete cyangwa se umwingo?

Nanone kandi, muganga azaba abategerejeho ko mumubwira buri umwe uko yiyumva, niba hari ibyo yiyumvaho byahindutse.

lundi 10 décembre 2018

Dore amabanga 25 y’abagore, abagabo bakabaye bazi kandi bazirikana

Aya ni amabanga ahishura imiterere y'abagore, ibyo bakunda n'ibyo banga, akerekana uburyo baba bifuza ko ibintu bikorwamo. Umugabo uzi aya mabanga, biramworohera cyane gushimisha umugore akunda:
  1. Abagore bifuza wa mugabo uri sensitive, cyane cyane mu bihe bafite ibyababaje. Wa mugabo uzi kuba yagufata ku rutugu, akaguha icyo kwihanaguza amarira, uwo nguwo rwose aba yabishoboye. Umugabo nk’uwo abagore bamwifuza ari benshi.
  2. Abagore bakunda wa mugabo ufata inshingano ze za kigabo. Apana bya bindi by’iki gihe agusohokana nawe ukishyura. Yego urabikora, ariko iyo ari we wabikoze biryohera umugore cyane.
  3. Abagore bakunda umugabo wambara neza (ukurikije taste y’uwo mugore bien sur), wiyitaho muri byose, uzi koza amenyo ye, uzi kugaragara neza mu bantu.
  4. Kwambara umutuku bikurura abagore.
  5. Abagore bakunda abagabo badahisha integer nke zabo, cne cne iyo bagerageza kuzivanaho mu gihe bishoboka.
  6. Abagore bakunda umugabo ubatega amatwi. Wa wundi mu gihe waguye mu bifuti, aho gutangira kukugira inama ahubwo akagutega amatwi, akumva ukuntu nawe urimo wicuza.
  7. Mu gihe muganira, umugore ntiyifuza ko umutega amatwi gusa, ahubwo aba ashaka ko wongeramo utugambo two kwerekana ko umukurikiye koko.
  8. N’ubwo buri mugore/umukobwa yihariye, ariko muri rusange abagore bagirira impungenge umugabo uhita asaba ibijyanye na sex bakimara gusohoka bwa mbere.
  9. Mu buriri, abagore bakunda umugabo ubigendamo buhoro. Agatinda mu myiteguro ibanziriza igikorwa nyir’izina, ntibahite bahuranya. Ikindi kandi igikorwa cyatangira, ugakora ku buryo ugitindamo. Ukamenya kwifata mu gihe wumva bigiye kukurangirana. Ibi bigaterwa n’uko abagore batinda kuzana ubushake, kandi bwamara kuza bukamara igihe. Ntabwo rero baba bashaka wa mugabo uhita arangiza ibintu kandi ubushake ari bwo bwari bukiza.
  10. Abagore baba bifuza ko umugabo yabasaba ibyo bamukorera mu gihe bari mu gikorwa. Niba hari icyo wumva wifuza ko yakora, bimusabe kuko ashimishwa cyane no kumva ko yabikoze uko ubyifuza.
  11. N’ubwo abagore badakunda kuvuga ko bitagenze neza, ariko iyo habayeho kutageza ibyishimo ku ndunduro, n’ubwo nk’umugabo uba wumva bitakunyuze, burya no ku mugore na we ni ko biba bimeze.
  12. Abagore bakunda umugabo ubareba mu maso mu gihe baganira, kandi bakanabikunda kurushaho mu gihe umurebye mu maso muri mu gikorwa nyir’izina. Kurebana mu maso kandi ni iby’agaciro kuko bituma imibiri yanyu ivubura imisemburo ituma mukururana kurushaho.
  13. 13.  Mu gihe umugore atangije ikiganiro ashaka kukubwira ibyo abona bitagenda, cyane cyane mu buriri, uba ugize amahirwe akomeye. Uzakore ku buryo uwo mwanya utagucika. Umutege amatwi akubwire, kuko ashobora kutazongera kubasha kubisubiramo bwa kabiri.
  14. Abagore bakunda umugabo usetsa, wirekura, ukunda gusabana, wa mugabo utuma baseka mu gihe bari kumwe.
  15. Abagore bakunda umugabo ubumva, mu gihe ubona ko yarakajwe n’ibyo wamukoreye, yaba uburyo abigaragaza mu maso cg akabikubwira nyabikubwira, bakunda umugabo usaba imbabazi. Werekana ko ikosa yakoze yaribonye, kandi ko atazarisubira ku nyungu z’umunezero w’uwo mugore.
  16. Mu gihe wamukoreye ikosa, muramutse mutabana, umugore akunda wa mugabo udahamagara rimwe ngo ahita arambirwa, kuko akenshi iyo mwashwanye adakunda guhita yitaba. Abagore bakunda wa mugabo ukomeza guhatiriza. Ukongera ugahamaragara kugeza igihe azitabira.
  17. Abagore bakunda umugabo utanga impano za hato na hato, kandi impano n’iyo zaba ari nto cyane. Ntabwo uzavuga ngo wamuhaye imodoka. Ngo ubwo wabikoreye rimwe. Wapi. N’ubundi azaba agikeneye za mpano za hato na hato
  18. Abagore bakunda umugabo, werekana ko akeneye kumenya uko baramutse, uko biriwe, uko babayeho, niba ibintu byose bigenda.
  19. Abagore bakunda umugabo wihagararaho. Wifitemo ikizere. Kuko bibereka ko ari umuntu wabarwanirira igihe bibaye ngombwa. Ariko abagore ntibakunda umugabo wiyemera. Kwigirira ikizere/kwihagararaho no kwiyemera biratandukanye. Ibi barabizira.
  20. Abagore bashimishwa cyane no kwita ku bagabo bakunda, ariko kandi abagore ntibakunda umugabo umeze nk’umwana. Wa wundi utegereza gukorerwa ikintu cyose. Wa wundi utazi icyo ashaka n’icyo adashaka.
  21. Abagore bakunda umugabo ubashyira mu mwanya wa mbere. Wa wundi ukwereka ko n’ibindi byose byahagarara ariko akabanza akagukorera ibyo ukeneye, ibyo umutegerejeho.
  22. Abagore bakunda umugabo ubafasha imirimo. Mukaganira, arimo agufasha
  23. Abagore bakunda umugabo uzirikana ibihe by’ingenzi. Birimo iminsi y’amavuko, iminsi bashyingiriweho n’ibindi. Ku munsi nk’uwo ukibuka kumwandikira cg se kumuha impano n’iyo yaba yoroheje.
  24. Abagore bakunda umugabo ububaha, ubitaho, ubabona, agashima ibyo wakoze cg ibyo yakubonyeho. Akamenya kukubwira ko wambaye neza, cg ko wabaye mwiza bidasanzwe.
  25. Imyaka mwaba mumaze kubana uko yaba ingana kose, abagore bakunda umugabo ukomeza kuzana ubushyuhe mu rukundo. Wa wundi uri romantique. Ibi ni ubikora gutya, bizaba umusemburo wo gukomeza kuba mukundanye kandi mwishimye, kandi n’igikorwa cy’akabariro kizakomeza kubashimisha mwembi.
Niba ushaka kureba video Shangazi Emma-Claudine ashyira kuri YouTube, wasura iyi link:

lundi 5 février 2018

UBUSUGI: Ubwoko bw’utwugara (uturangabusugi, hymen)

Ushobora kuba ujya wibaza niba abakobwa bose bagira utwugara (hymens) tumeze kimwe. Niba dutandukanye kandi, ushobora kuba utari uzi aho dutandukanira.

AKUGARA NI IKI?

Akugara, cyangwa se akarangabusugi (hymen) ni agahu kaba gakinze ku mwinjiriro w’igitsina gore, uturuka ku myanya myibarukiro ye inyuma werekeza mu myanya myibarikire ye y’imbere.

Aka kugara, mu mico itandukanye hirya no hino ku isi, no mu Rwanda turimo, bagiye bavuga ko kagaragaza ko umukobwa aba atarakora imibonano mpuzabitsina na rimwe. Ariko se ni byo? Ku musozo, uraba wamaze kubona igisubizo niba ntacyo ufite ubu nonaha.

UTWUGARA TURATANDUKANYE

Umwana w’umukobwa avuka afite akugara, ariko abana b’abakobwa bose ntabwo bagira utwugara tumeze kimwe. Hariho ubwoko butanu bw’utwugara.

1. Annular Hymen


Aka ni akugara gafite umwenge umwe winjira imbere. Uyu mwege uba ari uruziga, umeze nk’impeta, ari na ho gakura izina annular hymen. Aka kugara gashobora kwangirika mu gihe umukobwa akoze imibonano mpuzabitsina bwa mbere, cg se mu gihe yikinisha akinjizamo ikintu gishobora kukangiza.


2. Cribriform Hymen

Aka ni akugara gafite utwenge dupfumaguye. Umukobwa ufite aka kugara, igihe abonye imihango bwa mbere, bishobora kumugora kugira ngo imihango inyuremo mu gihe utu twenge twaba ari duto cyane, kandi na none kubera ko hari igihe mu mihango umukobwa azana amaraso ameze nk’ibibumbe.

Na none, ku mukobwa ufite aka kugara, mu gihe cyose akoze imibonano mpuzabitsina bwa mbere karangirika, kuko igitsina gabo kidashobora kubona aho kinjirira. Ikindi ariko, aka kugara gashobora kwangirika mu buryo bworoshye igihe umukobwa ugafite yikinisha.

Mu buryo bwadutse bwo gukoresha ‘tampons’ mu mihango, umukobwa ufite aka kugara ntabwo yayikoresha katangiritse kuko bisaba kuyinjizamo imbere.


3. Septate/Separate Hymen

Aka ni akugara kaba gafite imyenge ibiri minini. Akenshi aka kugara kameze gutya gakunda kwiyangiza, kuko kuko akenshi kaba koroshye cyane. Iyo umukobwa ageze mu mihango, aramutse akoresheje ‘tampon’ yakangiza, kimwe n’uko gukora imibonano mpuzabitsina bwa mbere iyo katarangirika, gahita kangirika.


4. Imperforate Hymen

Aka ni akugara kadafite umwenge n’umwe. Umukobwa ufite aka kugara, iyo gakomeye, arinda agera mu gihe cy’ubwangavu katangiritse niba atarakoze imibonano mpuzabitsina na rimwe, bityo yabona imihango ya mbere ikabura aho inyura. Icyo gihe bisaba ko ajya kwa muganga bakakangiza cyangwa mu yandi magambo, bakamushakira inzira imihango igomba kunyuramo. 


Uyu mukobwa aramutse atagiye kwa muganga ngo bamufungurire inzira imihango izajya inyuramo, yakwitekera imbere mu myanya myibarukiro, bityo bikaba byamuteza ibibazo bitandukanye. Ibyo bibazo bishobora kubamo indwara zifata imyanya myibarukiro (infections), cyangwa se ikibazo kitwa ‘endometriosis’. Gusa, abakobwa bagira aka kugara ni bake cyane, aho usanga babarirwa ku kigero kiri hagati ya 1 na 2%.

5. Parous Introitus Hymen


Aha ngaha ni igihe umukobwa nta kugara na mba aba afite. Birashoboka ko ari ko yavuka ameze, ariko ntibikunda kubaho. Akenshi umugore asigara afite hymen imeze gutya ari uko amaze kubyara umwana we wa mbere.





(Ushobora no kureba ibi bijyanye n'ubwoko bw'utwugara HANO

INKURU IHERUKA GUSOHOKA

IBINTU 10 ABAGORE BAKORERA MU BURIRI NTIBISHIMISHE ABAGABO Abagabo batandukanye n’abagore. Ibyo abagabo bakunda, usanga kenshi bi...