Taurus/Taureau, Mata 20 – Gicurasi 20, IKIMASA
Aba ni abantu bareba kure, kandi bakora ibintu bizeye ko ari byo bikwiriye
gukorwa, nta zindi nyungu zihishe inyuma bategereje. Ni abantu bo kwizerwa,
kandi ntibatinda mu magambo ahubwo bakunda gushyira mu bikorwa. Ni abantu
bafata responsabilité mu bintu baba biyemeje gukora no mu kazi bashinzwe.
Ba Taurus bashyira imbere ubunyangamugayo mbere y’ibindi
byose, kandi baba inshuti nziza, haba mu kazi cyangwa mu muryango. Ni abantu badapfa
kuva ku izima, ariko kandi batega amatwi ibitekerezo by’abandi ndetse babona
bifite ishingiro bakemera kubikurikira.
Ni abakozi, ku buryo biyemeza no kurara amajoro ariko ibyo
bagomba gukora bakabirangiza.
Bagira amarangamutima, kandi buri gihe baba bashaka
umunezero. Ni ba bantu bakunda massage, bagakunda kuba kumwe n’abakunzi babo
bonyine ari babiri, bakishimira ibyo bihe bya bombi, kandi ni ba bantu baba
bashaka kumva ko bafite ubuzima, babayeho neza, bamerewe neza mu yandi magambo.
Mu rukundo, kubera ubunyangamugayo bagira, batandukanye na ba Aries bahutiraho. Iyo yatangiye kukwiyumvamo, akubaza ibibazo byinshi agamije
kumenya uwo uri we koko, nk’aho uri mu kizamini cy’akazi.
Ba Taurus ntibapfa kubeshyeka mu rukundo, kuko iyo utangiye kubabwira
ibintu byo kubabeshyabeshya baba bakuvumbuye.
Mu buriri, ba Taurus bakunda
kwakira umunezero, ariko kandi bakishimira no kuwutanga.
Mu gihe ba Taurus bakize ku mutima mwiza, kureba kure,
n’ubunyangamugayo, mu rukundo ntibibabuza ko usanga bita ku muntu w’inyuma.
Ibyo uwo bagiye gukundana yagezeho, haba mu mafaranga, ku izina umuntu yakoze
mu kazi (CV) cyangwa se ku bundi butunzi bugaragara.
Ba Taurus ntibagira ibintu byinshi bibashuka kubera uko
batekereza ku bintu mbere yo kubikora, ariko kandi, ibiryo birabashobora cyane.
Mu yandi magambo, bakunda kurya. Gufata régime, ni intambara kuri bo. Ikindi
kandi, ba Taurus bajya bagorwa no kubaha ubuyobozi, cyanecyane iyo babona ko ibyo
barimo gutegekwa bidahwitse.
Ba Taurus bakundana neza na ba Cancer (June 21 – July 22) na ba Virgo (Aug. 23 – Sept. 22)
Interuro ya ba Taurus igira iti: “Nta kintu cy’agaciro
wageraho utagikoreye”
Ba Taurus bahirwa n’urukundo n’amafaranga, bamenya
kwishimisha ubwabo bakabasha no gushimisha abandi. Ikindi kandi bavamo abahanzi
n’abanyabugeni beza, engineers na designers
Urugero: Adèle na Chris Brown.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire