vendredi 5 avril 2019

HOROSCOPE - Imyitwarire yawe, ibyo ukunda n’ibikugora mu buzima dukurikije itariki wavutseho

Aries/Bélier, Werurwe 21 – Mata 19, IMFIZI Z’INTAMA
Aba ni abantu usanga icyo biyemeje baba bashaka kukigeraho byanze bikunze. Ikindi kandi, ntabwo bakora ikintu kuko babona abandi bagikora, ahubwo bagikora kuko basanze ari cyo gikwiriye koko.
Ni abantu banezererwa bikagaragara. Ikindi kandi, aba bantu bakunda kugera kuri byinshi mu buzima. Muri make ibyo biyemeje cyangwa se akazi bashinzwe bagakora neza, ikindi kandi ni abantu bo kwizerwa.
Ushaka ko bagukorera ikintu n’imbaraga zabo zose, ushyiraho amarushanwa. Kuko iyo bayinjiyemo, byanze bikunze baba baharanira kuyatsinda.
Ku rundi ruhande, ba Aries ni abantu usanga batagira kwihangana, barakazwa n’ubusa, kandi kenshi bagakora ibintu bahubutse.
Ba Aries bari mu bantu bakunda kunywa ikawa cyane, kandi bakaba mu bantu bakunda gukora ibintu birimo ubwiyahuzi (risk), byaba imikino cyangwa se akazi.
Kuba inshuti na bo biragora, ariko iyo bikunze ko hagira uwo muba inshuti, ubucuti bwanyu buraramba.
Ba Aries bavuga ikibari ku mutima, cyaba kibi cyangwa kiza.
Mu rukundo, ba Aries bavumbura kare umuntu ushaka kuba inshuti na bo. Ikindi kandi iyo bakunze, bakora ibishoboka byose ngo uwo muntu na we abemerere urukundo.
Ba Aries bashobora gukundana n’abantu bose, ariko gukundana na ba Sagittarius (Nov. 22 – Dec. 21) bibahira kurushaho.
Interuro ya ba Aries igira iti: “Iyo wiyizi, uhinduka umunyembaraga. Iyo wiyakiriye, ntutsindwa”.
Ba Aries bavamo abayobozi n’abandi bantu babasha kubana n’abantu benshi kuko kubana na bo bitagoye.


Urugero rwa ba Aries bamenyekanye mu mateka barimo: Charlie Chaplin na Lady Gaga.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire

INKURU IHERUKA GUSOHOKA

IBINTU 10 ABAGORE BAKORERA MU BURIRI NTIBISHIMISHE ABAGABO Abagabo batandukanye n’abagore. Ibyo abagabo bakunda, usanga kenshi bi...