Ba Cancer ni abantu bakorwa ku mutima n’ibintu bitandukanye kandi bakagaragaza ibyiyumvo byabo. Ikindi, ni abantu bakunda gutekereza, bakimajina (s'imaginer) ibintu bitariho cyangwa mu yandi magambo bitarabaho. Ni abantu bagira "instin", cyangwa bari "intuitive" ku buryo bashobora kwiyumvamo uko ibintu biza kugenda nyamara bitarabaho, kandi koko bikaza kugenda uko babitekereje. Ikibazo cyabo, ni uko ibyo biyumvamo batabasha kubibwira abandi.
Ba Cancer Bakundwa n’abantu, kandi baba inyangamugayo. Ntibakunda kugendera mu kigare, cyanecyane ko badakunda abantu babeshyana. Ni yo mpamvu bahitamo kuba kumwe n'itsinda ritoya ry’abantu bazi ko babyumva kimwe.
N’ubwo ba Cancer bahiga imihigo kandi bakayigeraho, ariko biborohera iyo badakora ibintu bonyine. Bakaba bafite undi muntu bari kumwe, cyangwa akagroupe k’abantu bake babafasha guhigura imihigo yabo.
Ba Cancer bakunda kuba mu rukundo cyane, ariko bakaryoherwa birushijeho na rwa rundi rukiri mu bihe byarwo byiza, urukundo rwa "romance". Bishimira cyane kumva ko bakunzwe, bakenewe, kandi bishimiwe mu buzima. Bafata ikemezo cyo kwinjira mu rukundo mu gihe gito, ariko iyo barugiyemo bajyanamo umutima wabo wose, kandi bagakora ibishoboka byose kugira ngo urwo rukundo rurambe.
Ba Cancer baratekereza cyane, ku buryo usanga bashobora gutekereza ku nzira zitandukanye bashobora gukoramo ibyo bateganya.
Ba Cancer bakundana neza na ba Taurus (April 20 – May 20) na ba Pisces (Feb. 19 – March 20)
Interuro y aba cancer igira iti: “Kuko numva, ubwo ndiho”.
Ba Cancer bakunda gusoma, gushushanya, kwandika, kandi bari creative.
Ba Cancer bemera imbaraga zidasanzwe, akaba ari yo mpamvu benshi ubasanga mu madini. Bazi kwitegereza abantu babakikije, kubasetsa, no kubigana.
Ba Cancer, bakaba ari abantu bakora ibishoboka byose, harimo no kuba batanga ubuzima bwabo, kubw’umuntu bakunda.
Mu buriri, ba Cancer bamenya cyane kwirekura, umwanya wose bakawuharira igikorwa.
Urugero: Selena Gomez, Ariana Grande and Lionel Messi

Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire