mardi 2 juillet 2019

URUKUNDO: Ibintu 20 bitangaje abahanga mu buzima bwo mu mutwe baruvugaho


  1. Bivugwa ko urukundo rwa romantic rumara umwaka umwe. Iyo umwaka urangiye mukiri kumwe, hatangira rwa rukundo ruzirika umuntu ku wundi, rwa rukundo ruramba, rwa rukundo rubageza ku kurushinga, mukiyemeza kubana akaramata.
  2. Ubushakashatsi bwerekana ko urukundo ruhutiyeho rubaho, ariko ko rutarenza amezi 4. Iyo arenze ngo ruba rwahindutsemo urukundo nyarukundo, rwa rukundo ruzaramba.
  3. Benshi mu bantu bagitangira gukundana ngo baba batandukana bamaranye hagati y’amezi 3 n’atanu.
  4. Benshi mu baganga b’ubuzima bwo mu mutwe bemeza ko kuba inshuti zisanzwe hagati y’abantu babiri badahuje igitsina bidashoboka. Iyo mubaye inshuti nyanshuti, byanze bikunze bigera igihe murengera mugakora ibirenze ibyo kuba inshuti gusa.
  5. Abahanga mu buzima bwo mu mutwe bemeza ko bidashoboka kuba inshuti zisanzwe n’umuntu mwigeze kugirana urukundo rurenzeho.
  6. Umugore ngo yaba akururwa cyane n’umugabo mu gihe ataramenya neza niba amukunda koko, no ku rugero amukundaho.
  7. Iyo uri mu rukundo n’umuntu mukarebana, amaso yanyu afunguka ku kigero kirenzeho 45% ku cyo yari asanzwe afungukaho mu gihe urebana n’umuntu mudafitanye urukundo.
  8. Iyo ukunda umuntu byuzuye, iyo akwandikiye ubutumwa, ubusoma wumva ijwi rye mu mutwe wawe rimeze nk’iririmo kukwibwira bya bindi yanditse.
  9. Abantu ngo baba bita cyane mu maso h’umuntu uko habakurura kurusha kwita ku miterere y’umuntu yose muri rusange, mu gihe barimo guhitamo umuntu bazakundana igihe kirekire.
  10. Guhoberana mukamarana amasegonda arenga 20 bituma imibiri yanyu ivubura umusemburo wa oxytocin, utuma imirunga y’urukundo rwanyu irushaho gukomera.
  11. Gufatana ikiganza n’uwo ukunda, ngo bishobora kwirukana ububabare ufite mu mubiri, stress ndetse n’ubwoba.
  12. Abashakanye bamara nibura iminota 10 buri munsi bari kumwe, baganira baseka, ngo bubaka urugo rurambye.
  13. Ngo iyo umusore yakunze umukobwa, byanze bikunze atangira kumuganiraho igihe ari kumwe n’inshuti ze.
  14. Ubushakashatsi bwerekana ko ngo niba uri mu rukundo n’umuntu, ukaba buri gihe ari wowe ubanza mu gihe mwandikirana, ngo byaba byerekana ko uwo mugenzi wawe atakwitayeho. Abirimo atabirimo.
  15. Ngo byaba bidashoboka kurakarira uwo ukunda mu gihe kirenze iminsi 3. Ibi ngibi ngo iyo bibaho, byaba byerekana ko udakunda uwo warakariye.
  16. Urukundo rusiga amateka uwo ari we wese uzaza nyuma adashobora gusiba, ariko kandi rushobora no gusiga igikomere uwo ari we wese atazabasha gukiza.
  17. Amarira y’abagore ngo yaba agabanya urugero rw’umusemburo wa testosterone mu bagabo, bityo ubushake bwo gutera akabariro bugashira. Mu yandi magambo, kubasha gutera akabariro n’umugore uri guta amarira biragoye.
  18. 23% by’abantu bahurira online bagakundana, birangira koko barushinze
  19. Abantu barushinze, babanye neza n’abo bashakanye, ngo ni bo usanga barushaho gutanga umusaruro uhagije mu kazi, kandi bagakora bakabona promotions. Muri make, ngo babasha gukorera amafaranga menshi kurushaho.
  20. Ubushakashatsi bwerekanye ko ngo abagore 52% bemeza ko abo bashakanye atari bo rukundo rwabo rw’ukuri.

Ibi kandi wabireba kuri channel ya YouTube, uramutse ukanze HANO. Urakoze cyane.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire

INKURU IHERUKA GUSOHOKA

IBINTU 10 ABAGORE BAKORERA MU BURIRI NTIBISHIMISHE ABAGABO Abagabo batandukanye n’abagore. Ibyo abagabo bakunda, usanga kenshi bi...