
1. Mugirirane
ibanga ku birebana n’ubuzima bwanyu bwite: Iyo
mutangiye gushyira ubuzima bwanyu bw’urukundo ku karubanda nko ku mbuga
nkoranyambaga, mu makoraniro ya benshi n’ahandi, muba mutumiye isi yose mu
rukundo rwanyu. Nimwibikire ibibazo byanyu, mubyikemurire, kuko urukundo ruri
hagati yanyu uko muri babiri, kandi ibyarwo ni mwe bireba mbere na mbere. Kuba
mwagirana ikibazo ababazi n’ababakurikirana bose bakarara babimenye bibaha
urwaho rwo kubavangira. Yego muranyuzwe, muraryohewe kandi ntimutewe ipfunwe
n’ipfundo ry’urukundo rwanyu! Mushobora gushyiraho bimwe mu bihe byiza cyangwa
amafoto meza muri kumwe, kuri Instagram, Facebook n’ahandi ariko ntimuzarengere
bitazatuma muhora mwumva mwakwereka bose ibyanyu byose, n’ibitari ngombwa.
2. Nimwimenyere uburyo bwo guhangana n’amakimbirane abavutseho: Bitewe n’uko uzi umukunzi wawe, hari uburyo bwinshi
wamenya uko wamufasha mugakemura agatotsi kaje mu rukundo rwanyu ku buryo ako
kabazo gato kavutse katababera imbarutso yo gutandukana, ahubwo kakarushaho
gukomeza urukundo rwanyu. Kutumvikana birasanzwe kandi bibaho mu rukundo, nta
zibana zidakomana amahembe, ariko icya mbere ni ukumvikana mwembi hagati yanyu,
mukamenya uko mwikemurira ibibazo. Yego ushobora kuba wagisha inama
byakuyobeye, cg se mugashaka abo musobanurira ibibazo byanyu, baba inshuti cg umuryango,
ariko ibyo muzabikore ariko byabarenze koko. Ubundi umuti ni mwebwe mwembi
muwifitiye kurusha ko undi uwo ari we wese yawubaha.
3. Nimwige gutegana amatwi: Iyo witoje
kuvuga make ukihatira gutega amatwi cyane mu rukundo, bituma ruramba. Bisaba ko
wumva umukunzi wawe, ugatega amatwi ibyo akubwira utamuca mu ijambo ngo
umutarukane, cyangwa ngo uhugire mu bindi, kandi na we akakumva. Niba umubajije
uko umunsi we wagenze, tega amatwi ubyumve igihe agusobanurira, unagire ibyo
umubaza, ibyo bizamwereka ko yakubwiraga umwitayeho.
4. Mugire igihe cyo gukundana byihariye: Kumarana igihe cyihariye n’umukunzi wawe ni ingenzi niba
koko ushaka urukundo rurambye kandi ruhamye. Nta cyaruta igihe muba muri kumwe.
N’ubwo waba ugira akazi kenshi kaguhuza, mushakire igihe n’ubwo cyaba gito,
musohokane, muganire, mukine, museke nibishoboka mumarane umwanya munini mwembi.
Ibyo bizatuma umurunga w’urukundo rwanyu urushaho gukomera, kuko muba mwubaka
amateka muzajya mwibuka, akabakomeza ndetse n’igihe mugeze mu bihe bigoye byo
gushwana cg kutumvikana ku bintu.
5. Mugerageza
kuba abanyakuri: Abakundana batabeshyana ntibahishanya,
babwirana iby’ingenzi byose n’ubwo ukuri kose atari ngombwa ko kuvugwa. Kugira
ngo wubake urukundo ruhamye rero, biba byiza kubwiza ukuri kose umukunzi wawe,
ukamufungukira, ntiwumve ko hari ibyo wamuhisha, kuko nutangira kumuhisha na we
bizatuma akubanira gutyo. Kugira ngo rero ibi ngibi ubishobore, nuko mu gihe
cyose uri mu rukundo, warabyiyemeje, ugomba gutangira kugira imyitwarire myiza,
imyitwarire idahisha utuntu, ya myitwarire iciye mu mucyo ku buryo nta cyawe na
kimwe kigutera isoni kukibwira uwo mukundana, cg ngo wikange ko ukimubwiye cg
akakimenya byabatera gushwana.
6. Mugerageze gukora ibintu bishya igihe muri kumwe: N’iyo kaba ari akantu gato nko kurebana filime mutararebana
mwembi, gukorana siporo nshya, kuririmba, gutemberera ahantu mutarajya n’ibindi,
ibintu nk’ibi bikomeza umubano wanyu kuko musangira ibishya, bikanabaryohera, bikabahuza
cyane.
7. Mubwirane uko umwe abona undi: Mubwire,
muhe compliments… Niba ubona yambaye neza urabuzwa n’iki kubimubwira?
Nutabimubwira akabibwirwa n’abandi wumva azabifata ate? Niba yagukoreye ikintu
kikakunyura, kuki utamushimira? Niba byakunyuze cyane, kuki udashima cyane
kurushaho? Iyo umubwiye uko umubona bituma yumva ari udasanzwe agaterwa ishema
n’uko ubibona. Kandi iyo ukundana n’umuntu ugufata nk’udasanzwe, bigushyiramo
ikizere gikomeye, ukamukunda nta kugira ishyari risenya (jalousie nyinshi) kuko
uba uzi neza ko hari byinshi wibitseho bituma agukunda n’umutima we wose, kuko
ahora abikubwira, ahora abikwibutsa.
8. Ntimukihe rubanda: Uko ufata
umukunzi wawe n’uburyo umwitwaraho mu bandi bishobora kubaka cyangwa bigasenya
urukundo rwanyu. Niba akoze ikosa ukihutira kumucyaha no kumukosora mu bantu,
ni ikosa ribi kandi rigayitse. Ukwiye kumushyigikira, yaba akoze ibidakwiye,
ugakora ku buryo umuhanura ari uko mugeze ahiherereye. Ariko ntabwo bikwiriye
kwerekana abantu ko ufite ibyo unenga umukunzi wawe, cg se ko mutumvikana ku
bintu. Icyo gihe uba utangiye guha urwaho ba bandi bashaka gusenya iz’abandi
bategereje gutizwa umuhoro, kandi nanone utuma uwo mukundana atigiramo ikizere,
ku buryo ahora ahangayikishijwe n’uko isaha n’isaha wamuta ukishakira abandi.
9. Murangwe
n’ubufatanye: Ubufatanye ni ingenzi niba wifuza kurambana
n’umukunzi wawe. Hari ibyo ugomba kumufasha nawe hari ibyo agomba kugufasha
nk’abantu bakundana kandi bateganya kurambana. Uko mukomeza ubufatanye buri
munsi, mu magambo, mu bitekerezo no mu bikorwa, mugenda mwubaka urufatiro rwo
kuramba k’urukundo rwanyu.
10. Ntuzarambirwe
kuvuga ijambo ‘Ndagukunda’, ‘mbabarira’ na ‘urakoze’: Iri
jambo rito “Ndagukunda”,”mbabarira”,
“urakoze” rirakomeye cyane kandi rikomeza urukundo ku kigero udashobora
kwiyumvisha. Utitaye ku buryo waba uremerewe, cyangwa se uko umunsi wawe
wakugoye, utitaye ku cyubahiro wiyumvamo cyangwa ubundi buhangange, utitaye
kuri byinshi byagutera kumva ko ukaze, ntuzibagirwe gusaba imbabazi igihe
wakosheje, ntuzirengagize kumushimira igihe agukoreye ikintu kiza, ntuzasoze
umunsi utabwiye umukunzi wawe ko umukunda.