mardi 23 avril 2019

UFITE UMUKUNZI? URUBATSE? DORE AMABANGA 10 YABAFASHA KURAMBANA


Ubusanzwe kugira ngo urukundo rukomere kandi rurame, bisaba abarurimo bombi kubigiramo uruhare rwimbitse kandi ruhoraho. Muri make, rurahingirwa, rugafumbirwa, rukabagarirwa, rukuhirwa, rukitabwaho mu buryo bwose kuko nta wifuza urukundo rudakura. Dore rero bimwe mu byabafasha kugira urukundo rurambye:

1. Mugirirane ibanga ku birebana n’ubuzima bwanyu bwite: Iyo mutangiye gushyira ubuzima bwanyu bw’urukundo ku karubanda nko ku mbuga nkoranyambaga, mu makoraniro ya benshi n’ahandi, muba mutumiye isi yose mu rukundo rwanyu. Nimwibikire ibibazo byanyu, mubyikemurire, kuko urukundo ruri hagati yanyu uko muri babiri, kandi ibyarwo ni mwe bireba mbere na mbere. Kuba mwagirana ikibazo ababazi n’ababakurikirana bose bakarara babimenye bibaha urwaho rwo kubavangira. Yego muranyuzwe, muraryohewe kandi ntimutewe ipfunwe n’ipfundo ry’urukundo rwanyu! Mushobora gushyiraho bimwe mu bihe byiza cyangwa amafoto meza muri kumwe, kuri Instagram, Facebook n’ahandi ariko ntimuzarengere bitazatuma muhora mwumva mwakwereka bose ibyanyu byose, n’ibitari ngombwa.

2. Nimwimenyere uburyo bwo guhangana n’amakimbirane abavutseho: Bitewe n’uko uzi umukunzi wawe, hari uburyo bwinshi wamenya uko wamufasha mugakemura agatotsi kaje mu rukundo rwanyu ku buryo ako kabazo gato kavutse katababera imbarutso yo gutandukana, ahubwo kakarushaho gukomeza urukundo rwanyu. Kutumvikana birasanzwe kandi bibaho mu rukundo, nta zibana zidakomana amahembe, ariko icya mbere ni ukumvikana mwembi hagati yanyu, mukamenya uko mwikemurira ibibazo. Yego ushobora kuba wagisha inama byakuyobeye, cg se mugashaka abo musobanurira ibibazo byanyu, baba inshuti cg umuryango, ariko ibyo muzabikore ariko byabarenze koko. Ubundi umuti ni mwebwe mwembi muwifitiye kurusha ko undi uwo ari we wese yawubaha.

3. Nimwige gutegana amatwi: Iyo witoje kuvuga make ukihatira gutega amatwi cyane mu rukundo, bituma ruramba. Bisaba ko wumva umukunzi wawe, ugatega amatwi ibyo akubwira utamuca mu ijambo ngo umutarukane, cyangwa ngo uhugire mu bindi, kandi na we akakumva. Niba umubajije uko umunsi we wagenze, tega amatwi ubyumve igihe agusobanurira, unagire ibyo umubaza, ibyo bizamwereka ko yakubwiraga umwitayeho.

4. Mugire igihe cyo gukundana byihariye: Kumarana igihe cyihariye n’umukunzi wawe ni ingenzi niba koko ushaka urukundo rurambye kandi ruhamye. Nta cyaruta igihe muba muri kumwe. N’ubwo waba ugira akazi kenshi kaguhuza, mushakire igihe n’ubwo cyaba gito, musohokane, muganire, mukine, museke nibishoboka mumarane umwanya munini mwembi. Ibyo bizatuma umurunga w’urukundo rwanyu urushaho gukomera, kuko muba mwubaka amateka muzajya mwibuka, akabakomeza ndetse n’igihe mugeze mu bihe bigoye byo gushwana cg kutumvikana ku bintu.

5. Mugerageza kuba abanyakuri: Abakundana batabeshyana ntibahishanya, babwirana iby’ingenzi byose n’ubwo ukuri kose atari ngombwa ko kuvugwa. Kugira ngo wubake urukundo ruhamye rero, biba byiza kubwiza ukuri kose umukunzi wawe, ukamufungukira, ntiwumve ko hari ibyo wamuhisha, kuko nutangira kumuhisha na we bizatuma akubanira gutyo. Kugira ngo rero ibi ngibi ubishobore, nuko mu gihe cyose uri mu rukundo, warabyiyemeje, ugomba gutangira kugira imyitwarire myiza, imyitwarire idahisha utuntu, ya myitwarire iciye mu mucyo ku buryo nta cyawe na kimwe kigutera isoni kukibwira uwo mukundana, cg ngo wikange ko ukimubwiye cg akakimenya byabatera gushwana.

6. Mugerageze gukora ibintu bishya igihe muri kumwe: N’iyo kaba ari akantu gato nko kurebana filime mutararebana mwembi, gukorana siporo nshya, kuririmba, gutemberera ahantu mutarajya n’ibindi, ibintu nk’ibi bikomeza umubano wanyu kuko musangira ibishya, bikanabaryohera, bikabahuza cyane.

7. Mubwirane uko umwe abona undi: Mubwire, muhe compliments… Niba ubona yambaye neza urabuzwa n’iki kubimubwira? Nutabimubwira akabibwirwa n’abandi wumva azabifata ate? Niba yagukoreye ikintu kikakunyura, kuki utamushimira? Niba byakunyuze cyane, kuki udashima cyane kurushaho? Iyo umubwiye uko umubona bituma yumva ari udasanzwe agaterwa ishema n’uko ubibona. Kandi iyo ukundana n’umuntu ugufata nk’udasanzwe, bigushyiramo ikizere gikomeye, ukamukunda nta kugira ishyari risenya (jalousie nyinshi) kuko uba uzi neza ko hari byinshi wibitseho bituma agukunda n’umutima we wose, kuko ahora abikubwira, ahora abikwibutsa.

8. Ntimukihe rubanda: Uko ufata umukunzi wawe n’uburyo umwitwaraho mu bandi bishobora kubaka cyangwa bigasenya urukundo rwanyu. Niba akoze ikosa ukihutira kumucyaha no kumukosora mu bantu, ni ikosa ribi kandi rigayitse. Ukwiye kumushyigikira, yaba akoze ibidakwiye, ugakora ku buryo umuhanura ari uko mugeze ahiherereye. Ariko ntabwo bikwiriye kwerekana abantu ko ufite ibyo unenga umukunzi wawe, cg se ko mutumvikana ku bintu. Icyo gihe uba utangiye guha urwaho ba bandi bashaka gusenya iz’abandi bategereje gutizwa umuhoro, kandi nanone utuma uwo mukundana atigiramo ikizere, ku buryo ahora ahangayikishijwe n’uko isaha n’isaha wamuta ukishakira abandi. 

9. Murangwe n’ubufatanye: Ubufatanye ni ingenzi niba wifuza kurambana n’umukunzi wawe. Hari ibyo ugomba kumufasha nawe hari ibyo agomba kugufasha nk’abantu bakundana kandi bateganya kurambana. Uko mukomeza ubufatanye buri munsi, mu magambo, mu bitekerezo no mu bikorwa, mugenda mwubaka urufatiro rwo kuramba k’urukundo rwanyu.

10. Ntuzarambirwe kuvuga ijambo ‘Ndagukunda’, ‘mbabarira’ na ‘urakoze’: Iri jambo rito “Ndagukunda”,”mbabarira”, “urakoze” rirakomeye cyane kandi rikomeza urukundo ku kigero udashobora kwiyumvisha. Utitaye ku buryo waba uremerewe, cyangwa se uko umunsi wawe wakugoye, utitaye ku cyubahiro wiyumvamo cyangwa ubundi buhangange, utitaye kuri byinshi byagutera kumva ko ukaze, ntuzibagirwe gusaba imbabazi igihe wakosheje, ntuzirengagize kumushimira igihe agukoreye ikintu kiza, ntuzasoze umunsi utabwiye umukunzi wawe ko umukunda.


lundi 22 avril 2019

HOROSCOPE 3 - Imyitwarire yawe, ibyo ukunda n’ibikugora mu buzima dukurikije itariki wavutseho

Gemini/Gémeaux, Gicurasi 21 – Kamena 20, IMPANGA

Aba bakunda abantu. Ikindi kandi, bamenyera vuba iyo binjiye mu buzima bushyashya. Nanone, bagira amtsiko cyane. Baba bashaka kuvumbura. Ibi ngibi bituma bakunda kwirundumurira ku mbuga nkoranyambaga (social media). Aho bicaye, baba bakoresha telefoni, batembera social media zitandukanye. Ibi bituma babasha kuganira n’abantu online, bakavumbura byinshi batari bazi ku bintu bakunda, kandi bakamenya utuntu n’utundi.
Gukoresha social media cyane, no kuziha agaciro, akenshi biviramo bamwe muri ba Gemini kugira ishyari, kwishidikanyaho bityo ikizere bifitiye kikaba gike, ibi bakabiterwa no kwigereranya n’ibyo abantu bapostinga kuri social media, bibagiwe ko abantu batoranya ibyiza akaba ari byo bashyiraho, na ho iminsi yabo mibi bakayireka.
Niba nawe waravutse muri aya matariki, uragirwa inama yo kwitondera social media no kwibuka ko nta si iri "perfect" ibaho.
Ba Gemini bavamo aba communicators bashoboye. Ntibaheranwa n’ibyahise, ahubwo buri gihe baba batumbiriye ahazaza kandi bafite ikizere ko hazaba heza kurushaho.

MU RUKUNDO, ba Gemini ntibakunda kuba bonyine. Ikindi kandi, gukundana na bo biroroha. Iyo bamaze guhitamo umukunzi, kumubera indahemuka ntibibagora.
Mu buriri baba bashaka gukora iyo bwabaga, kuko kuri bo, isi iryoshywa n’ibintu bibiri: Ubuzima buzira umuze n’urukundo. Ni yo mpamvu uzasanga kenshi bajya kwa muganga gukoresha za check up ngo bamenye neza ko bafite ubuzima bwiza.
N’ubwo bakunda kuba kumwe n’abandi ariko, umwanya wabo bonyine wo gusoma ibitabo, gutekereza byinshi basa n’aho barota, na wo barawukunda cyane.
Ba Gemini mu rukundo bahuza cyane na ba Aries (March 21 – April 19) na Leo (July 23 – Aug. 22)
Interuro (motto) ya ba Gemini igira iti: “Nshyira ahagaragara ukuri kwange”.
Ba Gemini bakunda kuba ibyamamare (kumenyekana), kubera ukuntu biborohera kubana n’abantu bose. Kubera ukuntu bavamo aba communicators babishoboye, babasha gutambutsa ibitekerezo byabo ku buryo bworoshye, n’iyo byaba atari byiza.
Ba Gemini bavamo abashyushyarugamba (MCs) beza, batuma ibirori biryoha, kandi babasha gukorera imirimo ibiri icyarimwe kandi yombi bakayikora neza.
Urugero: Iggy Aziela na Angelina Jolie

lundi 15 avril 2019

HOROSCOPE 2 - Imyitwarire yawe, ibyo ukunda n’ibikugora mu buzima dukurikije itariki wavutseho

Taurus/Taureau, Mata 20 – Gicurasi 20, IKIMASA

Aba ni abantu bareba kure, kandi bakora ibintu bizeye ko ari byo bikwiriye gukorwa, nta zindi nyungu zihishe inyuma bategereje. Ni abantu bo kwizerwa, kandi ntibatinda mu magambo ahubwo bakunda gushyira mu bikorwa. Ni abantu bafata responsabilité mu bintu baba biyemeje gukora no mu kazi bashinzwe.
Ba Taurus bashyira imbere ubunyangamugayo mbere y’ibindi byose, kandi baba inshuti nziza, haba mu kazi cyangwa mu muryango. Ni abantu badapfa kuva ku izima, ariko kandi batega amatwi ibitekerezo by’abandi ndetse babona bifite ishingiro bakemera kubikurikira.
Ni abakozi, ku buryo biyemeza no kurara amajoro ariko ibyo bagomba gukora bakabirangiza.
Bagira amarangamutima, kandi buri gihe baba bashaka umunezero. Ni ba bantu bakunda massage, bagakunda kuba kumwe n’abakunzi babo bonyine ari babiri, bakishimira ibyo bihe bya bombi, kandi ni ba bantu baba bashaka kumva ko bafite ubuzima, babayeho neza, bamerewe neza mu yandi magambo.
Mu rukundo, kubera ubunyangamugayo bagira, batandukanye na ba Aries bahutiraho. Iyo yatangiye kukwiyumvamo, akubaza ibibazo byinshi agamije kumenya uwo uri we koko, nk’aho uri mu kizamini cy’akazi.
Ba Taurus ntibapfa kubeshyeka mu rukundo, kuko iyo utangiye kubabwira ibintu byo kubabeshyabeshya baba bakuvumbuye. 
Mu buriri, ba Taurus bakunda kwakira umunezero, ariko kandi bakishimira no kuwutanga.
Mu gihe ba Taurus bakize ku mutima mwiza, kureba kure, n’ubunyangamugayo, mu rukundo ntibibabuza ko usanga bita ku muntu w’inyuma. Ibyo uwo bagiye gukundana yagezeho, haba mu mafaranga, ku izina umuntu yakoze mu kazi (CV) cyangwa se ku bundi butunzi bugaragara.
Ba Taurus ntibagira ibintu byinshi bibashuka kubera uko batekereza ku bintu mbere yo kubikora, ariko kandi, ibiryo birabashobora cyane. Mu yandi magambo, bakunda kurya. Gufata régime, ni intambara kuri bo. Ikindi kandi, ba Taurus bajya bagorwa no kubaha ubuyobozi, cyanecyane iyo babona ko ibyo barimo gutegekwa bidahwitse.
Ba Taurus bakundana neza na ba Cancer (June 21 – July 22) na ba Virgo (Aug. 23 – Sept. 22)
Interuro ya ba Taurus igira iti: “Nta kintu cy’agaciro wageraho utagikoreye”
Ba Taurus bahirwa n’urukundo n’amafaranga, bamenya kwishimisha ubwabo bakabasha no gushimisha abandi. Ikindi kandi bavamo abahanzi n’abanyabugeni beza, engineers na designers
Urugero: Adèle na Chris Brown.

vendredi 5 avril 2019

HOROSCOPE - Imyitwarire yawe, ibyo ukunda n’ibikugora mu buzima dukurikije itariki wavutseho

Aries/Bélier, Werurwe 21 – Mata 19, IMFIZI Z’INTAMA
Aba ni abantu usanga icyo biyemeje baba bashaka kukigeraho byanze bikunze. Ikindi kandi, ntabwo bakora ikintu kuko babona abandi bagikora, ahubwo bagikora kuko basanze ari cyo gikwiriye koko.
Ni abantu banezererwa bikagaragara. Ikindi kandi, aba bantu bakunda kugera kuri byinshi mu buzima. Muri make ibyo biyemeje cyangwa se akazi bashinzwe bagakora neza, ikindi kandi ni abantu bo kwizerwa.
Ushaka ko bagukorera ikintu n’imbaraga zabo zose, ushyiraho amarushanwa. Kuko iyo bayinjiyemo, byanze bikunze baba baharanira kuyatsinda.
Ku rundi ruhande, ba Aries ni abantu usanga batagira kwihangana, barakazwa n’ubusa, kandi kenshi bagakora ibintu bahubutse.
Ba Aries bari mu bantu bakunda kunywa ikawa cyane, kandi bakaba mu bantu bakunda gukora ibintu birimo ubwiyahuzi (risk), byaba imikino cyangwa se akazi.
Kuba inshuti na bo biragora, ariko iyo bikunze ko hagira uwo muba inshuti, ubucuti bwanyu buraramba.
Ba Aries bavuga ikibari ku mutima, cyaba kibi cyangwa kiza.
Mu rukundo, ba Aries bavumbura kare umuntu ushaka kuba inshuti na bo. Ikindi kandi iyo bakunze, bakora ibishoboka byose ngo uwo muntu na we abemerere urukundo.
Ba Aries bashobora gukundana n’abantu bose, ariko gukundana na ba Sagittarius (Nov. 22 – Dec. 21) bibahira kurushaho.
Interuro ya ba Aries igira iti: “Iyo wiyizi, uhinduka umunyembaraga. Iyo wiyakiriye, ntutsindwa”.
Ba Aries bavamo abayobozi n’abandi bantu babasha kubana n’abantu benshi kuko kubana na bo bitagoye.


Urugero rwa ba Aries bamenyekanye mu mateka barimo: Charlie Chaplin na Lady Gaga.

INKURU IHERUKA GUSOHOKA

IBINTU 10 ABAGORE BAKORERA MU BURIRI NTIBISHIMISHE ABAGABO Abagabo batandukanye n’abagore. Ibyo abagabo bakunda, usanga kenshi bi...