mercredi 19 octobre 2016

IBINTU 10 WAKWITAHO IGIHE UGIYE KONSA, KUGIRA NGO WONSE NEZA


1)   Tangira konsa utananiwe. Niba unaniwe, shaka uko ubanza ukaruhuka.

2)   Shyira umutima hamwe, kandi wonkereza ahantu hatuje, nta bikurangaza.

3)   Onsa uri kumva umuziki ukunda.

4)   Onsa udakoresha telefoni, haba kuyitaba cyangwa gukoresha social media nka whatsapp, facebook, Instagram, tweeter n’ibindi.

5)   Niba konkereza aho abantu bakureba bikubangamira, onkereza mu cyumba, cyangwa se wonse uteye umwana agashuka, ukanyujije ku rutugu rwawe, ku buryo nta wubibona.

6)   Irinde kumva ibyo bashuti bawe bakwigisha kujya ukora, kuko harimo ibyakuyobya, cyangwa se ugasanga uhinduranya ibyo gukora kubera inama zitandukanye wagiriwe. Niba ukeneye inama, byaba byiza kuzibaza muganga, cyangwa undi mubyeyi wizeye.

7)   Menya neza ko uhagatiye umwana mu buryo bukwiriye, kandi umwonse umwanya uhagije.Onsa umwana wawe, kandi amabere yombi, maze umwonse kugeza igihe ubonye ku isura y’akabebe kawe hariho ibyishimo birangwa no gusa n’agasinzira, kandi koko gahaze.

8)   Onsa inshuro nyinshi, nibura hagati y’inshuti 8 na 12 mu masaha 24.

9)   Zirikana ko amashereka arimo intungamubizi zose umwana akeneye, kugeza igihe azagerera nibura ku mezi 6. Kumwonsa byonyine niba uboneka igihe cyose ashakiye ibere, biba bihagije.

10)       Zirikana ko konsa bitakongerera ibiro, ahubwo iyo wonsa neza, kandi kenshi, bituma usa n’usubira ku biro wahoranye mbere yo gutwita, buhoro buhoro, iyo ubivanze no kurya biboneye, hamwe no gukora imyitozo ngoraramubiri iringaniye.

mardi 11 octobre 2016

IBINTU 8 WAMENYA BYAGUFASHA USANZE UMUBYEYI ATANGIYE KUBYARA ATARAGERA KWA MUGANGA.


IKIBAZO: Ese uhuye n’umubyeyi uri kubyarira ku nzira cyangwa mu rugo, wabyifatamo ute? Ubumenyi bw’ibanze ukwiriye kuba ufite ni ubuhe?



IGISUBIZO na Emma-Claudine:

Ni byo koko, ababyeyi bose bashishikarizwa kujya kubyarira kwa muganga, kuko igihe umubyeyi abyara ashobora guhura n’ibibazo bituma atabyara neza, bityo yaba atabyariye kwa muganga akaba yahasiga ubuzima kandi atari ko byari kugenda. Ikindi kandi, kwa muganga hari byinshi bagufasha. Ni na yo mpamvu iyo ubyaye utaragera kwa muganga, cyangwa ukiri mu rugo, na nyuma yo kubyara uba ugomba gukomeza ukajya kwa muganga. Ariko se ni iki ukwiriye kumenya cyatuma ufasha umubyeyi uri kubyara ataragera kwa muganga?

1.   Umubyeyi afata position imworoheye (cyangwa se yifata uko bimworoheye). Ashobora gupfukama, cyangwa akagarama. Gusa iyo agaramye, bituma wowe umuri iruhande ubasha kwakira umwana mu buryo bworoshye.



2.   Urategereza umwana akizana. Ntabwo umukurura uretse gusa kumwakira. Igihe umwana arimo aza, ushobora kubwira umubyeyi akajya akomeza gusunika kugira ngo amufashe kugera hanze vuba (ni nko gusubiza umwuka mu nda, cyangwa kwikanira).



3.   Iyo umaze kwakira umwanya rero, hakurikiraho kumugenya. Upfundika urureri ukomeje cyane, ukoresheje nk’urudodo, Ugapfundikira ipfundo rya mbere hafi y’umukondo, muri cm 2 cyangwa 3 uvuye ku nda y’umwana, ukongera ugasimbuka nka cm imwe ugapfundika ipfundo rya kabiri, hanyuma ugafata urwembe rushyashya ugakata hagati y’ayo mapfundo abiri.



4.   Iyo urangije, akabebe ugafubika neza mu gitenge cyangwa ikigoma uyu mubyeyi yakagombye kuba yari yitwaje. Ahangaha akaba ari na yo mpamvu umubyeyi wese utwite inda iri mu mezi ya nyuma, aba agomba guhora yitwaje urwembe rushya n’urudodo rwiza, kandi bibikanye isuku, hamwe n’igitambaro cyangwa igitenge azafubikamo umwana.



5.   Iyo umwana yamaze kuza, haba hasigaye iyanyuma. Iyingiyi na yo yizana nko mu minota 30 nyuma yo kubyara, ni na yo iba ifasheho rwa rureri wakase rwari ruhuje umwana na nyina. Hanyuma wabona itari kuza, ukayikurura udashyizemo imbaraga, gake gake, ukareka ikagenda isa n'aho yizana buhoro buhoro, ari na ko usa n'usunika gahoro ku nda y’umubyeyi.



6.   Nyuma yo kuza kw'iya nyuma noneho, ubyiringira cyane ku nda, aho uba wumva umura umeze nk'ikibuye (cyangwa nk'ikibyimba gikomeye), ukawubyiringira n'ikiganza kugira ngo usubire mu mwanya mu rwego rwo kwirinda ko umubyeyi yaza kuva cyane nyuma yo kubyara.



7.   Ibingibi byose iyo ubirangije, urabanza ugahamagara imbangukiragutabara (ambulance – cyangwa se undi mwari muri kumwe akaba yayihamagaye kare), kuko n’ubwo uyu mubyeyi aba arangije kubyara, ariko kandi aba agomba gusuzumwa no kwitabwaho kwa muganga, we n’umwana yabyaye. Imbangukiragutabara uyihamagra kuri nimero 912, cyangwa se ukareba niba hafi aho hari umujyanama w’ubuzima, akaguhamagarira, kuko baba bafite n’zindi nimero bahamagaraho ngo imbangukiragutabara ize, mu gihe iriya nimero yaba idaciyemo.


Mu gihe ugitegereje ko imbangukiragutabara iza, noneho ushobora kuba unakorera wa mubyeyi isuku.

(Wakurikira amasomo n’ibisubizo ku buzima bw’imyororokere bikugeraho buri munsi mu majwi kuri telefoni yawe wohereza akajambo NN1 kuri 2656, ukaba wiyandikishije muri serivisi ya Njye Nawe na Emma Claudine, ukaboneraho no kujya ubaza ibindi byinshi usubizwa mu buryo bworoshye kuri telefoni yawe. Amategeko n’Amabwiriza barayakubwira. Nanone wareba hejuru kuri paji ya facebook ya Emma Claudine, ugakanda ahanditse “send Email”, maze ukanyoherereza ubutumwa wifuza kungezaho nkazagusubiza. Urakoze).

mardi 27 septembre 2016

MENYA IMPAMVU ABABYEYI BAMWE BABYARA UMWANA UMWE UBUNDI BAKABURA URUBYARO

IKIBAZO: Ndi umumama, maze imyaka irindwi ntabyara kandi nabyaye umwana wa mbere, ubu arangije imyaka irindwi, none nashatse undi mwana byaranze, kandi njya mu mihango bisanzwe. Ikindi kandi mfite umugabo, dore ko ari na we twabyaranye n’uwa mbere.

IGISUBIZO: Nshuti, reka nkuwbire ko ubusanzwe, kuba mwarigeze kubyara umwana, ntabwo bivuga ko rwose mushobora gukomeza kubyara, ntabwo bivuga ko nta kibazo na mba gihari cyangwa se cyavuka nyuma. Oya. Ntabwo ari byo. Kubona umwana umwe ntimwongere kubasha kubona undi mutabanje kujya kwa muganga ngo mukemurirwe ikibazo gihari niba bishoboka, ni ibintu bibaho cyane.

AHO IKIBAZO GIKOMERERA:

Iki kibazo gikomera kuko usanga ababyeyi baba barigeze kubyara, bityo bakizera ko nta kibazo gihari, bigatuma batihutira kujya kwa muganga igihe batangiye guhangayikishwa n’uko bashaka gukurikiza undi mwana bikanga, rimwe na rimwe ntibanirirwe bajyayo rwose.

Ikindi gituma iki kibazo gikomerera ababyeyi cyane, ni uko hari igihe usanga abenshi bibaho ari ababa barabyaye umwana wa mbere bitabagoye habe na mba. Ugasanga ntibigeze bategereza, cyangwa se ugasanga umwana wa mbere bari banamusamye bibagwiririye, bumva bataritegura neza. Ni ikibazo kiba kitoroshye rero mu mitwe yabo, ukuntu noneho bamaze kwitegura, bifuza umwana, nyamara bakamubura bikanga.

KUNANIRWA KONGERA GUSAMA BIVA KUKI?

Kunanirwa kongera gusama, kandi wari warigeze kubyara, ibyo ni byo byitwa “secondary infertility”. Bivugwa ko ibingibi usanga bikunda kubaho kurusha kubura umwana burundu aho umuntu aba atarigeze agira umwana na rimwe. Ibi na none, ngo bikunda kubaho kurushaho ku bagore batangira kubyara bakuze.

Niba rero ufite iki kibazo, ukaba warigeze kubyara umwana wa mbere, ubu ngubu hakaba hashize igihe kirenga umwaka, wenda tuvuge imyaka ibiri kandi nta buryo bwo kuboneza urubyaro ukoresha, kandi ubana n’umugabo wawe mukaba mukora imibonano mpuzabitsina ku buryo busanzwe, mukaba mwifuza gusama inda bikanga, menya ko ari ikibazo. Ikindi kandi iki ni ikibazo kwa muganga bazi, bityo ntuzicare mu rugo ngo wange kujyayo ngo bakurebere ikibazo cyaba gihari. Uzageyo rwose.

KWA MUGANGA BAGUKORERA IKI?

Igihe rero uzaba ugeze kwa muganga, hari ibizamini bagukorera kugira ngo barebe niba koko udusabo twawe tw’intanga tugikora intanga ngore, niba kandi uwo mwashakanye mushakana umwana, bakareba ko na we udusabo twe tw’intanga tugikora intanga ngabo ku buryo busanzwe kandi bakareba niba izo ntanga ngabo ze zikura bihagije, zikaba zigifite ubushobozi bwo gukora urugendo rwo kuzajya guhura n’intanga ngore.

ARIKO SE IMPAMVU ZABITERA NI IZIHE?

IMPAMVU ZATURUKA KU MUGORE

1.      Hari igihe bashobora gusanga waragize ikibazo kitwa Polycystic ovary syndrome (PCOS). Ahangaha ni igihe umubiri wawe wagize ibibazo by’imisemburo igenga uko intanga ngore zikura zikarekurwa, bityo bikaba bitagikorwa neza n’ubwo mbere byakoraga.

2.      Na none ibi bishobora guterwa n’ikibazo kitwa endometriosis. Iki ni ikibazo kibaho, aho ibyakiremye mu mura byitegura ko intanga ngore izarekurwa, ahubwo noneho byirema ahandi hantu. Urugero, nk’iruhande rw’udusabo tw’intanga ngore, cyangwa se mu miyoborantanga, ku buryo bihatera kuziba, bityo kongera gutwita ntibikunde. Ibi na byo ngo ni bimwe mu bikunda kuba byafata umugore kandi yari yarigeze kubyara bwa mbere.

3.      Bishobora na none guterwa n’uko warwaye indwara yitwa Pelvic inflammatory disease (PID). Iyi ni indwara ishobora kugutera kutabasha kongera gusama, igihe yatumye nko mu miyoborantanga yawe hasa n’ahikanya hakegerana, hakaba nk’ahafatana bityo hakaziba. Ibi bibaho iyo iyi ndwara ya PID wayanduye ariko ntuyivuze vuba. Iyi PID, ukaba ushobora kuyiterwa no kuba waranduye indwara zifata imyanya ndangabitsina ntuzivuze bwangu. Iya mbere ibitera kurusha izindi ngo ni chlamydia, igakurikirwa n’imitezi, ndetse n’izindi. Ugize iki kibazo nyuma yo kubyara umwana wawe wa mbere rero, na bwo bishobora kukuviramo ingorane zo kutongera kubyara undi mwana. Ikibazo cya PID, ni uko ushobora no kutamenya ko uyirwaye, kuko ngo hari igihe rwose nta bubabare wumva.

4.      Ushobora no kuba usanzwe ugira ukwezi guhindagurika bikabije, ha handi uba udashobora kumenyera ikindi gihe imihango izazira. Bikaba byarahozeho, cyangwa bikaba byaraje nyuma yo kubyara.

5.      Ushobora no kugira ikibazo cyo gutwitira hanze y’umura, maze bikaba byakwangiza umura cyangwa se imiyoborantanga yawe. Bibaye, ntibyagukundira kongera kubona undi mwana.

6.      Mu gihe waba warabyaye bakubaze ku nda yabanje, hari igihe mu kugukorera ceasarean hashobora kukuviramo kuba umura wagira uko wangirika, ku buryo bizagorana ko hongera kugira igi rihicara, bityo gusama ntibikunde.

IMPAMVU ZATURUKA KU MUGABO
7.      Aha ni mu gihe haba hari icyatumye umubare w’intanga ngabo agira ugabanyuka, cyangwa se amasohoro akaba make cyane, cyangwa se intanga ngabo ze zikaba zisigaye zipfa vuba, zisigaye zifite ubunebwe zitabasha kwihuta, n’ibindi. Bimwe mu bishobora kuba byatuma intanga ngabo n’amasohoro by’uwo mwashakanye bidakomeza kuba byiza uko bisabwa, birimo kunywa itabi ryinshi, harimo kuba asigaye anywa inzoga cyane kurusha mbere, harimo kuba afite akazi yabonye ahantu hatuma ahora mu bushyuhe bukaze nko gukora muri “imprimerie” cyangwa mu bikoni binini cyane by’amashuri, gutwara moto umunsi wose kandi buri munsi hari igihe bibangamira ikorwa ry’intanga ngabo ku bagabo bamwe, kwambara imyambaro imufashe cyane ku dusabo tw’intanga ngabo n’ibindi

8.      Kuba umugabo yagira ikibazo gituma umuyoborantanga we uziba na byo byaba intandaro, kuko icyo gihe intanga ngabo zitabona aho zizajya zisohokera zijya guhura n’intanga ngore.

9.      Kuba imitsi ikikije udusabo tw’intanga yaba minini igatangira kunyuramo amaraso menshi atuma dushyuha, ari byo byitwa varicocele, n’ibindi.

IMPAMVU MWAHURIRAHO:
10.  Ku mugore no ku mugabo, uko umwe muri mwe, cyangwa mwembi, mutangira kurenga imyaka 35, hari byinshi bidakora neza nk’uko byakoraga kera, kuko imisemburo ibigenga imwe n’imwe iba yatangiye kugabanyuka ugereranyije na kera.

IMPAMVU ZATURUKA KU BUZIMA BUSANZWE:
11.  Ibi byose ushobora kujya kwa muganga bakabura na kimwe bakubwira ko cyakubayeho. Ikiruta byose, ugomba kudahangayika kuko na byo bishobora kuba intandaro yo kutabasha gusama.

12.  Ikindi cyo mu buzima busanzwe gishobora gutuma utabona urubyaro, ni nko kuba usigaye ufata indyo nkene, kuba ufite ibintu bigutesha umutwe cyane (stress), kunywa inzoga nyinshi, kunywa ikawa nyinshi, kunywa itabi ryinshi n’ibindi

13.  Kudakora siporo na mba, kubyibuha cyane

14.  Kunanuka cyane ugereranyije n’uko wanganaga mbere

15.  Kuba umwe muri mwe akora mu ruganda runaka, ku buryo ibyuka byaho bishobora kwangiza ivuburwa ry’ingano y’imisemburo igenga iyororoka

IKITONDERWA:

Ibuka ko ibingibi ari impamvu zishoboka, ariko hashobora kuba haboneka n’izindi zitavuzwe hano. Ikindi kandi, si ko ibyavuzwe aha buri gihe bitera uwo bibayeho kubura urubyaro, ariko birashoboka ku bantu bamwe.

(Wakurikira amasomo n’ibisubizo ku buzima bw’imyororokere bikugeraho buri munsi mu majwi kuri telefoni yawe wohereza akajambo NN1 kuri 2656, ukaba wiyandikishije muri serivisi ya Njye Nawe na Emma-Claudine, ukaboneraho no kujya ubaza ibindi byinshi usubizwa mu buryo bworoshye kuri telefoni yawe. Amategeko n’Amabwiriza barayakubwira. Nanone wareba hejuru kuri paji ya facebook ya Emma-Claudine, ugakanda ahanditse “send Email”, maze ukanyoherereza ubutumwa wifuza kungezaho nkazagusubiza. Urakoze).

Source:

vendredi 16 septembre 2016

IMIHANGO KU MUGORE UTWITE? IMPAMVU N’ICYO WAKORA


IKIBAZO: Nabazaga niba umugore utwite yajya mu mihango? None se iyo ayigiyemo biba byatewe n’iki? Ese ubwo iyo nda ntiba igiye kuvamo?

IGISUBIZO: Muri rusange kujya mu mihango kandi utwite ntibibaho. Iyo haje amaraso ku mugore utwite, ibi byitwa ko yabonye amaraso, ariko ntabwo aba yagiye mu mihango, kuko kujya mu mihango ubundi bibaho kubera ko gusama bitabayeho.

Ubusanzwe rero umugore wasamye ashobora kubona uturaso duke cyane amaze hafi ibyumweru nka bibiri akoze imibonano yatumye asama, ibi ngo bigaterwa n’uko igi rigeze mu mura, rimaze kubona aho riguma (aho ryicara), ari na ho rizakurira rikavamo agahinja. Gusa, ibi ntibiba ku bagore bose, ariko bijya bibaho kuri bake.

Nyuma yaho, ubundi umugore wasamye koko, ntabwo yakagombye kubona amaraso. Iyo abonye amaraso, kiba ari ikimenyetso kerekana ko inda ishobora kuba ishaka kuvamo, cyangwa se akaba afite ikindi kibazo runaka kwa muganga bashobora kumenya bamusuzumye. Icyo gihe, yakagombye kwihutira kujya kwa muganga, kugira ngo barebe niba hari icyo bakora mu gihe basanze itaravamo. 

Urugero rw’ibibazo bitandukanye ushobora kuba ufite byagutera kubona amaraso utwite, ni nko kuba waba ufite ikibazo muri nyababyeyi, kuba waba wafashwe na “infection” runaka, ni nk’igihe watwitiye hanze y’umura, igihe nyababyeyi yitandukanyije n’umura, n’ibindi.

Na none kandi umubyeyi utwite ashobora kubona amaraso nyuma yo gukora imibonano, cyangwa se nyuma yo gukorerwa ikizamini runaka kwa muganga gituma bakora mu nda ibyara, nk’ikitwa “pap smear”.

Hari igihe umugore agira amahirwe rero nyuma yo kubona amaraso inda ntivemo, hakaba n'igihe byanze ikavamo. Gusa n'iyo yaba yavuyemo ubizi neza, ni byiza kujya kwa muganga kugira ngo bagukurikirane barebe ko yavuyemo neza koko, nta kintu cyasigaye mu mura cyazaguteza ibibazo, haba vuba cyangwa kera; cyangwa se niba nta ndwara yabiteye igomba kuvurwa. Ariko na none, ubaye ukiva, ni ngombwa ko kwa muganga bagira icyo bakumarira kugira ngo babihagarike. 

Ibuka ko ku mugore utagira rhesis (Rh-) abaye afite umugabo ufite rhesis (RH+), (cyangwa se yatewe inda n'umugabo ufite rhesis), iyo abonye amaraso atwite, inda yaba yavuyemo cyangwa se itavuyemo, biba bisobanuye ko amaraso y'umubyeyi ashobora kuba yivanze n'aya nyina, icyo gihe bagomba kumuha ya miti afata bitarenze amasaha 72 kugira ngo umubiri we udakora abasirikare bazajya barwanya rhesis, mu gihe yaba yari atwite umwana ufite rhesis. 

Hanyuma ikindi, ni uko umubyeyi ufite ubwandu bwa Sida, aramutse abonye amaraso atwite, akagira amahirwe inda ntivemo, na byo bishobora kongera ibyago ko noneho ashobora kuzabyara umwana wanduye, mu gihe haba habayeho ikibazo cyatuma amaraso y'umubyeyi yaba yivanze n'ay'umwana atwite. 

Ni byiza rero mu gihe ubonye amaraso utwite, ko wakwihutira kwa muganga, akaba ari bo bagukorera ibisabwa kugira ngo ubuzima bukomeze neza. 

(Wakurikira amasomo n’ibisubizo ku buzima bw’imyororokere bikugeraho buri munsi mu majwi kuri telefoni yawe wohereza akajambo NN1 kuri 2656, ukaba wiyandikishije muri serivisi ya Njye Nawe na Emma-Claudine, ukaboneraho no kujya ubaza ibindi byinshi usubizwa mu buryo bworoshye kuri telefoni yawe. Amategeko n’Amabwiriza barayakubwira. Nanone wareba hejuru kuri paji ya facebook ya Emma-Claudine, ugakanda ahanditse “send Email”, maze ukanyoherereza ubutumwa wifuza kungezaho nkazagusubiza. Urakoze).

jeudi 15 septembre 2016

KUKI ADASAMA UBWO IKIBAZO NI IKIHE?


IKIBAZO:

Mfite ikibazo. Maze amezi atandatu nshakanye na madamu wange. Bwa mbere yarasamye inda ivamo ifite amezi abiri. Kuva icyo gihe ntarongera gusama kandi dukora imibonano.Urugero ko bavuga ko intanga ngore mbere yiminsi itatu kugira ngo umugore age mu mihango ashobora gusama, ariko ngewe uwange n’ubwo twaba tumaze icyumweru tudasiba akaba akomeza imihango ikaza ntasame, byaba biterwa n’iki? bimubayeho mu mezi atatu yose yikurikiranya. Ndabasabye mumpe ibisobanuro.

IGISUBIZO:

Nshuti, ubusanzwe umuntu umaze amezi atandatu arushinze birashoboka cyane ko ashobora kuba atarasama na rimwe, kandi mwembi (umugabo n’umugore) nta kibazo mufite. Mugakomeza mugategereza, kugeza igihe bizakundira. Ariko iyo mumaze kurenza umwaka hatarabaho gusama, muba mushobora gutangira kujya kwa muganga kubaza niba haba hari ikitagenda kuri umwe muri mwe, n’ubwo bwose ubusanzwe kwa muganga bafata abantu babiri bashakanye nk’abafite ikibazo cyo kubura urubyaro ari uko hashize imyaka 2 mubana, mukora imibonano, ariko ntihabeho gusama. Ibi bisobanura ko hari abashobora kubasha gusama mu mezi nka 18 nyuma yo kurushinga kandi nta yindi miti bahawe, cyangwa se anarenga.

Ariko mwebwe birihariye. Yarasamye, hanyuma nyuma inda ivamo. Nyuma y’uko inda ivuyemo, ubu agiye mu mihango bwa 3. None se wari uzi ko ahubwo yashoboraga no kutabona imihango vuba nyuma yo kuvamo kw’inda? Kubera ko iyo inda ivuyemo, umubiri biwusaba kongera kwisuganya, ukabona kongera kujya urekura imisemburo ituma intanga ngore ikura ikarekurwa. Ariko ubwo yatangiye kongera kubona imihango ni amahire, bisobanuye ko ashobora no kuba yakongera agasama (keretse gusa abaye afite ikindi kibazo kihariye kwa muganga bazabona).

Kuba umugore n’umugabo bakora imibonano mpuzabitsina rero, ntabwo bisobanura ko byanze bikunze habaho gutwita.

Ariko kuriya wabivuze nta n’ubwo ari byo. Ntabwo umugore yasama habura iminsi itatu ngo abone imihango. Wapi. Ahubwo nibura amaburaburizo, yasama amaze iminsi itatu avuye mu mihango, ariko na bwo byaterwa n’uko ukwezi kwe kureshya. Ntabwo abagore bose bagerera mu gihe cyo gusama rimwe.

Igihe habura iminsi 11 ngo umugore age mu mihango (ikibazo ni uko bigoye kubimenya ko ari yo ibura iyo ugira ukwezi guhindagurika cyangwa se igihe utazi kukubara), ariko ubundi icyo gihe ntabwo umugore yasama, kuko intanga ngore iba yaramaze gupfa, mu mura harimo kwisuganya ngo hazabeho imihango.

Ni ukuvuga ngo intanga ngore iba yararekuwe ku munsi wa 14 MBERE Y’UKO UBONA IMIHANGO. Ni ukuvuga ko ubaze uhereye umunsi waboneye imihango, ukabara usubira inyuma mu gihe cyahise, ugeze ku munsi wa 14 wamenya ko ari bwo intanga ngore yawe yari yararekuwe.

Irarekurwa rero, hashira iminsi 2, hafi 3, igapfa. Ibyo bisobanuye ko muri ya minsi 14 ishira ukabona imihango, haba hasigayemo 11 isigaye ngo ubone imihango, iminsi umugore aba adashobora gusamamo.


(Wakurikira amasomo n’ibisubizo ku buzima bw’imyororokere bikugeraho buri munsi mu majwi kuri telefoni yawe wohereza akajambo NN1 kuri 2656, ukaba wiyandikishije muri serivisi ya Njye Nawe na Emma-Claudine, ukaboneraho no kujya ubaza ibindi byinshi usubizwa mu buryo bworoshye kuri telefoni yawe. Amategeko n’Amabwiriza barayakubwira).

mardi 2 août 2016

INSHAMAKE, IBIRANGA IMIBEREHO MVABITSINA (SEXUALITE) KUVA UMWANA AKIVUKA KUGERA MU BUGIMBI/UBWANGAVU

1. Umwana ukivuka ashimishishwa cyane no konka, ndetse no gukorakorwa (caresses).

2. Ku myaka ibiri, bamwe mu bana batangira kujya kurunguruka abantu bakuru mu bwiherero kubera amatsiko bafite.

3. Abana benshi ku myaka itatu usanga bikundira kwambara ubusa! Muri iki gihe abana batangira gukina imikino yo kwerekana ibitsina byabo, ndetse no gukina iby’abana umwe yitwa papa undi ari mama.

4. Aba bana hafi ku myaka itanu ni bo batangira kubaza ngo “umwana aturuka he?” Abandi na bo batangira kugira amatsiko iyo babonye umugore utwite.

5. Umwana w’imyaka 6 aba amaze kumenya ko umugabo akomeza kuba umugabo kabone n’aho yakwambara amakanzu. Umugore agakomeza kuba umugore, kabone n’aho yakwambara amapantalo.

6. Abana b’imyaka 6 kugera ku 8 noneho baba batangiye kuba bakorakora imyanya ndangagitsina yabo kugira ngo babone mo ibyishimo, akanyamuneza, ariko ntibirahinduka kwikinisha by’abantu bakuru. Aba bana kandi usanga muri rusange bishimira kugira inshuti z’abo bahuje igitsina.

7. Mu bwangavu n’ubugimbi, gukinisha imyanya ye ndangabitsina biriyongera, kandi noneho afite intego yo kwishimisha no kugeza ibyo byishimo ku ndunduro, orgasme, cyangwa se kurangiza.

8. Mu gihe abana kuva ku myaka 6 kugera ku 8 muri rusange bishimiraga kuganira cyane n’abandi bana bahuje igitsina, abakobwa n’abandi bakobwa, abahungu n’abandi bahungu, mu bwangavu n’ubugimbi ho birahinduka. Abana bakifuza kugirana imishyikirano kenshi n’abo badahuje igitsina. Copain na copine/boy na girfriend bigatangira, bimwe bigarukira ku gusomana ku itama gusa. Gusomana bigiye kure hamwe n’imibonano mpuzabitsina biba bitaraza mo, keretse iyo umwana yihaye gukundana n’umuntu utari muri iki kigero cy’ubugimbi n’ubwangavu. Ikindi, aba bana bashobora kubikora igihe barebye nk’amafilimi birimo, cyangwa se igihe habaye ho guhohoterwa mu buzima, hakaba hari abantu bakuru bari barabibakoresheje.

Source : Encyclopédie La Rousse, La vie sexuelle de tout âge.


(Kurikira ubuzima bw’imyororokere mu majwi na Emma-Claudine buri munsi, wiyandikishe wohereza NN1 kuri 2656, cyangwa kuri www.facebook.com/emmaclaudine1)

lundi 18 juillet 2016

ESE GUKORA IMIBONANO UTWITE BYATUMA UBYARA UMWANA USA N'UMUGABO MUYIKORANA ATARAGUTEYE INDA?

IKIBAZO: 

Emma, ndi umukunzi w’ibiganiro byawe! None ndagira ngo unsobanurire ikibazo gikurikira. Ese umgore cyangwa umukobwa atewe inda n’umugabo utari uwe cyangwa utari uwo babana, hanyuma akajya abonana (aryamana) n’umugabo we nk’uko bisanzwe, uwo mwana yavuka asa na wa mugabo wateye inda, cyangwa yavuka asa na wa mugabo ubana na nyina? Cyane ko usanga abana benshi baba basa na ba se. Ese iyo umugabo abonanye n’umugore utwite, intanga ngabo cyangwa amasohoro hari akamaro amarira umwana uri mu nda?

IGISUBIZO: 

Nshuti, nta kamaro na kamwe amasohoro y’umugabo agirira umwana uri mu nda ya nyina. Nta n’akamaro aya masohoro agirira umubyeyi umutwite. Akamaro amasohoro agira gusa, ni ako gutunga intanga ngabo ziba ziyarimo, no kuzorohereza mu rugendo zikora zisohoka mu myanya myibarukiro y’umugabo, zigasohoka, zigasigwa mu myanya myibarukiro y’umugore hafi y’inkondo y’umura, nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye. Intanga ngabo zibifashijwemo n’ububobere bwo mu gitsina cy’umugore buba bwabaye bwinshi mu gihe cyo gutera akabariro, hamwe na “acide” ihaba iba yagabanyutse, intanga ngabo zikomeza urugendo rwo kujya guhura n’intanga ngore, ariko amasohoro agasigara ahongaho, akazi kayo kakaba kararangiye. Nta kintu na kimwe amarira umugore cyangwa umwana uri mu nda. Hoya.

Umwana rero aba yahawe umurage ("herédité") n’umugabo intanga ngabo yatumye abaho yakomotse ho. Ni ukuvuga ko umwana aba yifitemo umurage ukomoka kuri se nyine, ari we wa wundi wateye inda. Gusa ntibisobanura ko uyu mwana azaza asa na se. Ashobora gusa na se, cyangwa agasa na nyina, cyangwa se agasa n’abandi bo mu muryango. Ntabwo umwana ashobora gusa n’umugabo wa nyina ngo ni uko nyina yajyaga akora imibonano kenshi n’umugabo we igihe yari amutwite. Hoya.

vendredi 15 juillet 2016

Ese iyo umuhungu yiroteyeho 3 iminsi itandukanye mu kwezi, ubwo aba nta kibazo afite?

IGISUBIZO: 
Kwiroteraho ni ibiba ku muhungu winjjiye mu bugimbi. Uyu muhungu, asinziriye, igitsina ke kirekura intanga ngabo ziri mu masohoro. Ibyo ni byo byitwa “gusohora”. Ibingibi iyo umuhungu w’ingimbi bitangiye kumuba ho, ni kimwe mu bimenyetso bimubwira ko yagize ubushobozi bwo kuba yatera inda aramutse akoranye n’umukobwa imibonano mpuzabitsina idakingiye; Ibintu aba agomba kwirinda, igihe cyose ataragera igihe yumva ko yabyara umwana.
Kwiroteraho rero, ntabwo bigira umubare runaka bigomba kubaho. Hari umuhungu ushobora kugera mu bugimbi ntiyirotereho. Bibaho, kandi si ikibazo. Hari n’undi wiroteraho gake gashoboka. Ugasanga mu bugimbi bwe bwose yiroteyeho nka rimwe cyangwa kabiri. Na byo nta kibazo. Hari undi bishobora kubaho kenshi mu mwaka. Undi bikaba byamubaho kenshi mu kwezi. Hari n’uwo bishobora kubaho hafi ya buri cyumweru. Cyangwa se n’inshuro zirenze imwe mu cyumweru.
Byose birashoboka, kandi byose ni ibisanzwe.
Icyo nakongereraho ni uko, uko umuhungu agenda akura, ni ko inshuro kwiroteraho byamubagaho zigenda zigabanyuka.

jeudi 7 juillet 2016

SOBANUKIRWA N’IMIBEREHO Y’INTANGA NGABO HAMWE N’AHO ZIKORERWA


Intanga ngabo zitangira kuremwa iyo umwana w’umuhungu avuye mu bwana, ageze mu bugimbi yerekeza ku kuba umusore.
  • Mu bugimbi, no kuzamura, intanga ngabo zitangira kuremerwa mu myanya myibarukiro ya wa musore, zingana na hafi miliyoni 100 buri munsi.
  • Ni ukuvuga ko imyanya myibarukiro y’umusore ikora intanga ngabo 1,000 buri segonda.
  •  Ikindi kandi, buri ntanga ngabo yose muri izo ziremwa buri segonda, iba ifite umurage wihariye.


INTANGANGABO ZIKORERWA HEHE?

Intanga ngabo zikorerwa mu dusabo tw’intanga, ari two twitwa amabya.
Utu dusabo tw’intanga ni tubiri. Tugizwe n’utuyoboro twinshi cyane kandi duto cyane, twitwa “tubes séminifères/seminiferous tubules”.

Utu tuyoboro duto cyane, uduteranyije ushaka kureba uko tureshya, wasanga muri buri gasabo k’intanga ngabo harimo utwo tuyoboro tureshya hafi na metero 800. Muri utu tuyoboro, ni ho intangangabo zikorerwa.
Intanga ngabo zimaze gukorwa, zerekeza aho zigomba gukurira.

Intanga ngabo aha zikurira, bizifata iminsi 70, cyangwa se ibyumweru 10, kugira ngo zibe zigeze ku bukure busabwa, ku buryo zabasha noneho gutangira urugendo rwo kujya guhura n’intanga ngore.

Ahangaha zikurira, intanga ngabo iva ku kuba yatangiye ari akaremangingo gato cyane, “cellule/cell”, noneho igakura. Ikazana ibice bitandukanye.

IBICE BIGIZE INTANGA NGABO:

UMUTWE (Head):

Umutwe w’intanga ngabo ni wo uba ubitse umurage umugabo azaraga umwana we. Uyu murage urimo kuba umwana azaba umukobwa cyangwa umuhungu, n’ibindi bitandukanye birimo kumenya ubwenge cyangwa se kugira bukeya, kuba inzobe cyangwa se igikara, kuba muremure cyangwa se mugufi, gusabana n’abandi cyangwa se kuba nyamwigendaho, n’ibindi byinshi. 

Gusa, umurage umwana avukana ntukomoka ku mugabo gusa, ahubwo hari n’uwo akomora ku mubyeyi w’umugore. Umwihariko ku murage utangwa n’umugabo, ni igitsina cy’umwana: Kuba umuhungu cyangwa umukobwa”. Ibingibi umugore ntabiraga umwana. Biva ku mugabo gusa.

IGIHIMBA (Body):

Igihimba k’intanga ngabo ni cyo kibamo ingufu zituma umurizo winyeganyeza, noneho bigatuma intanga ngabo yose ishobora kugenda. Kandi igihimba ni na cyo kiba gifite ubushobozi bwo kwakira ibitunga iyi ntangangabo muri rwa rugendo ikora, bityo igakomeza kubaho no kugira ingufu.

UMURIZO (Tail):


Umurizo ni wo utuma intanga ngabo igenda. Igihe k’isama iyo kigeze, intanga ngabo ikinjira mu ntanga ngore, bigafatana, umurizo uracika ugasigara hanze. Wo ntabwo winjira mu ntanga ngore.

lundi 8 février 2016

ESE UMWANA W'UMUKOBWAA YAVUKA AHO IMIBONANO IBERA HAFUNZE?

Yego bishobora kubaho. 

Iki ni ikibazo kiba cyabaye nk'uko umuntu avukana ubumuga runaka. None se wari ubizi ko umuntu ashobora kuba yavuka ikibuno gifunze! Cyangwa akaba yavuka ahandi runaka hari kuba umwenge udahari? Bijya bibaho.

Iyo umuntu avukanye ikintu kidasanzwe, nakwita ubumuga, umujyana kwa muganga bakareba ko hari uko babigenza niba bishoboka, akongera akamera nk'abandi bana.

INKURU IHERUKA GUSOHOKA

IBINTU 10 ABAGORE BAKORERA MU BURIRI NTIBISHIMISHE ABAGABO Abagabo batandukanye n’abagore. Ibyo abagabo bakunda, usanga kenshi bi...