mardi 30 juillet 2019

AMAKOSA 10 ATUMA UTAMUZANISHA AMAZI NGO BYEMERE


Mbere yo kukwereka amakosa 10 atuma utamuzanisha amazi ngo byemere, banza uzirikane ko ubushakashatsi bwerekana ko:
  1. Abagore 15% ni bo bonyine babasha kuzana amazi kugeza ubu.
  2. Abagore 3%, babasha kugeza ibyishimo ku ndunduro no kuzana amazi batabitekerejeho.
  3. Mu bagore batwara ifarashi, hafi 20% muri bo babashije kugeza ibyishimo ku ndunduro batwaye ifarashi;
  4. Abagore bakora Yoga, hafi ya 7% na bo babashije kugeza ibyishimo ku ndunduro bibereye muri Yoga.


AMAKOSA NI AYA:
  1. Kumuzanisha amazi ukoresheje igitsina cyawe gusa. Iri ni ikosa, kuko n’ubwo bishoboka, ariko birakomeye. Ku bagore benshi, byoroha iyo uvanzemo no gukoresha intoki.
  2. Kutamutegura bihagije ni ikosa rikomeye, kuko mu kumutegura ni bwo ya mazi yikora.
  3. Kumubwira ko ukeneye ko amaza aza, cyangwa ngo ko ukunda umugore uzana amazi nyamara ubizi neza ko we atarayazana ni ikosa rikabije. Ibyo bituma agira stress, bityo ntabashe kugira kwirekura gutuma amazi arekurwa.
  4. Mu gihe umutegura kuzana amazi, ni ikosa rikomeye kutamwereka ko ibintu bye ubikunda cyane, ko uburyo abigukorera bikunezeza bikomeye, kuko ibi bituma yigiramo ikizere gituma yirekura mu gihe atanga ibintu, bityo kuzana amazi bikaba byashoboka.
  5. Gutinya kumubwira ngo agufashe, no kutibuka akamaro ka rugongo (clitoris) ni ikosa: Mu gihe mubikora, kora ku buryo ufata position ituma umwanya mwibarukiro we wa rugongo uwukorakora bihagije. Cyangwa se we agufashe abyikorere niba bitamubangamira.
  6. Kutamenya aho werekeza igitsina ngo kibashe gukorakora G-spot. Akadomo mu myanya myibarukiro y’umugore gatuma ubushake bwiyongera ndetse n’amazi agakorwa. Ntibisaba ko iba ndende, cyakora kuba ibyibushye bishobora koroshya akazi kuko ikuba mu nkuta z’inda ibyara y’umugore, ari ho G-spot iherereye.
  7. Kwibagirwa guhamisha hamwe, kandi ugenzura uko atwarwa, no Kwibagirwa kongera umurego ha handi hamutwaye, kugira ngo umufashe kuzamuka mu byishimo bigana ku kuzana amazi, ni ikosa.
  8. Kwibagirwa guha amazi inzira ni ikosa: ZIRIKANA KO kugira ngo amazi asohoke ugomba kuyaha inzira (hari abo asohoka utayahaye inzira ariko ni bake). Wigumishamo igitsina hanyuma ngo wibaze impamvu amazi ataza. Menya igihe cyo gukuramo no gusubizamo. Kandi mu gihe wakuyemo, igitsina cyawe ugikoreshe ukuba mu mpande z’umwinjiriro wacyo kugira ngo umugore akomeze agubwe neza.
  9. Wimumenyesha ko ugiye gukuramo igitsina. Kuko icyo gihe byatuma asa n’ubumba, cyangwa agakanya imyanya myibarukiro ye bigatuma amazi adasohoka.
  10. Mu gihe ukuyemo igitsina, ntugahite urekeraho gukorakora rugongo. Bikomeze.

Video irambuye inabisobanura neza kurushaho wayisanga HANO.


vendredi 26 juillet 2019

IMPAMVU 10 BAMWE BARIRA MU GIHE K’IMIBONANO


Ushobora kuba warigeze kurira mu gihe ukora imibonano mpuzabitsina. Ese wari uzi ko ibyo ari ibintu bisanzwe kandi biba kuri benshi? Abantu bamwe barira amarira y’ibyishimo, abandi bakarizwa no kubabara. Ariko se bituruka kuki?

SIYANSE IRABIHAMYA:
Abaganga bavuga ko kurira mu gikorwa k’imibonano bizwi nk’ikibazo kitwa postcoital dysphoria (PCD) cyangwa occasionally-postcoital tristesse (PCT). PCT yo ishobora no kugutera kuzura amarira, umubabaro no kwicuza ibyo wakoze n’iyo byaba byakugendekeye neza cyane. 
Ibi kandi si ngombwa ko bibaho urangije igikorwa, byakubaho ukiri no mu gikorwa nyirizina.

1. Kurizwa n’ibyishimo: Ujya wumva abantu bakunda kugira “amarira y’ibyishimo” bakoze nk’ubukwe, babyaye umwana cyangwa bazamuwe mu ntera mu kazi. Ibyo ngibyo birashoboka ko byaba no ku muntu wishimiye igikorwa k’imibonano mpuzabitsina. Noneho iyo wari umaze igihe kinini utayikora bwo amarira ashobora kuba menshi byisumbuyeho.

2. Kuba byakurenze, ugata controle: Byari byakubaho gukora imibonano mpuzabitsina ku buryo wumva uyobewe aho uri ukamera nk’uri kurota? Iyo mimerere ishobora kugutera kumva bikurenze amarangamutima akakubana menshi, ukarira ugahogora kuko uba umeze nk’uwavuye ku isi.

3. Gutwarwa cyane n’uko umubiri wawe uri kubyitwaramo: Ushobora gukora imibonano, ukabona urangije mu buryo buhanitse utigeze urangizamo mbere hose. Ibi bishobora kukurenga ukarira. Cyangwa se ukabona urangije inshuro nyinshi bitarigeze bikubaho mbere. Ushobora kuba hari ikindi kintu wari warigeze kwifuza ko nawe kikubaho mu gihe k’imibonano mpuzabitsina, hanyuma byakubaho ukabura uko wifata bikakurenga ukarira.

4. Imyaka ugezemo: abagore benshi bari hagati y’imyaka 32 na 46 na bo bagira ikibazo cyo kurira mu gihe cyo gutera akabariro (PCD). Bishobora kuba bituruka ku ihindagurika ry’imisemburo ivuburwa mu gihe k’imibonano mpuzabitsina muri iyo myaka baba bagezemo.

5. Kubabara (uburibwe): hari impamvu nyinshi zishobora gutera umuntu kubabara mu gihe ari gukora imibonano mpuzabitsina. Mu bishobora gutuma urira muri icyo gihe harimo:
  • Kuba ubikoze nta bushake bwabyo ufite
  • Ihungabana ryatewe n’uko wigeze kubikora bitakurimo
  • Kuba urwaye indwara zo mu myanya ndangabitsina
  • Kuba urwaye indwara z’uruhu ku myanya y’ibanga cyangwa hafi yayo
  • Infection yo mu rwungano rw’inkari
  • Kumagara mu gitsina
  • Kuba urwaye umugongo

Zirikana ko kubera ko mu gihe cy’akabariro umuntu ashobora kurizwa no kwishima, cyangwa no kubabara, uwo mukorana imibonano ntazamenya ikikuriza muri byombi mu gihe utabimubwiye, cyanecyane niba mutamenyeranye.
Nanone, menya ko indwara nyinshi zatuma ubabara mu gihe ukora imibonano mpuzabitsina zishobora kuvurwa. ni yo mpamvu ugirwa inama yo kujya kwa muganga ukivuza ubundi ibintu bigatangira kugenda neza. Niba kandi hari ikindi kibazo wumva ufite, biganireho na mugenzi wawe mushake umuti wabyo ntuzongere kubabara bigeze n’aho urira.

6. Kuba wumva utishimye muri wowe: kurira ni ibisanzwe ku muntu uhangayitse, ufite ubwoba, ufite ibibazo by’ubuzima cyangwa ufite agahinda yatewe n’ikindi kintu. Biba bigoye ko wakora imibonano mpuzabitsina ikakuryohera kandi utabyishimiye, utabishaka. Umubiri wawe ushobora kwitabira icyo gikorwa ariko umutima n’ubwenge biri ahandi. Icyo gihe rero kuba warira biroroshye cyane. Iyo bimeze gutyo kandi hari n’igihe ugira ubwoba ko kubera imimerere urimo ushobora kudashimisha neza uwo muri gukorana imibonano. Ibi na byo byakubera intandaro yo kurira.

7. Isoni n’ikimwaro: Hari benshi baba barabwiwe ko gukora imibonano mpuzabitsina ari igikorwa kidakwiye kandi cy’urukozasoni, cyanecyane nko mu gihe uyikoze utararushinga, ukaba ufite imyizerere ikwereka neza ko ari icyaha, cyangwa se amahame y’umuryango ukomokamo akaba abikumvisha gutyo. Ibi bituma bamwe muri aba bantu iyo bakoze imibonano bumva bakoze ishyano, batakiri abantu nk’abandi kandi bakumva bakwiriye akato. Iyo bimeze gutyo kurira bishobora kuba byaza utabiteguye.

8. Urungabangabo: kumva uri mu rungabangabo nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina bijya bibaho, cyanecyane iyo wayikoranye n’umuntu utigeze utekereza ko mwabikorana, cyangwa ntibigende neza uko wabiteguye. Habaho abantu bajya biyumvamo ko badakunda imibonano mpuzabitsina, ariko igihe runaka bakisanga bayikoze, cyangwa bakaba barihaye igihe runaka bumva ari cyo bazayikoreraho, nyamara bikaba ngombwa ko bayikora mbere yaho. Abo na bo bashobora kumva bari mu gisa n’urungabangabo. Imibonano mpuzabitsina ntabwo ishimisha abantu gusa ahubwo ishobora no gutera kubabara, kwicuza no kudasobanukirwa ibyo wakoze.

9. Agahinda gakabije: Niba wisanga ukunda kurira cyane muri icyo gikorwa nyamara ntumenye impamvu ibigutera, ushobora gusanga ari agahinda gakabije cyangwa ikindi kibazo gifitanye isano n’ubuzima bwo mu mutwe ufite ukizi, cyangwa utanabizi.
Ibindi bimenyetso bigaragaza agahinda gakabije (depression) ni ibi bikurikira:
  • Umubabaro
  • Kwicuza
  • Kugira ikimwaro
  • Kugira umujinya
  • Kubura ibitotsi
  • Guhorana umunaniro
  • Kwibagirwa
  • Kunanirwa kurya
  • Kwanga ibyo wakundaga gukora harimo n’imibonano mpuzabitsina
  • Kubabara umutwe…

10. Kwibuka ibyaguhungabanyije cyangwa uwagufashe ku ngufu: niba warigeze gufatwa ku ngufu, ibikorwa byinshi byerekeza ku gitsina bishobora kukwibutsa ibyakubayeho ukababara cyane. Wumva usubijwe muri bya bihe bikaba byagutera kurira. Ni byiza ko wakwitabaza inzobere mu by’ubuzima nyerekezabitsina zikagufasha kugaruka mu buzima busanzwe.

NI IKI WAKORA MU GIHE UGIRA IKIBAZO CYO KURIRA MU GIHE UKORA IMIBONANO MPUZABITSINA?
  1. Byaba byiza mu gihe ubona ko bikubangamiye cyane usanze umuganga cyangwa inzobere mu byerekeye ubuzima nyerekezabitsina bakagufasha
  2. Wabiganira na mugenzi wawe mukorana imibonano mpuzabitsina mukareba ko hari icyo mwahindura ku buryo mwabikoragamo
  3. Ganira n’inshuti zawe ku buzima bw’ibitsina, ibyo mukunda n’ibibabangamira musangire ubunararibonye.

WAKORA IKI MU GIHE UMUKUNZI WAWE ARIRA MU GIHE MUKORA IMIBONANO MPUZABITSINA?
  1. Wamubaza niba hari ikitagenda neza ariko ntumukankamire
  2. Wamuhumuriza kandi ukagerageza kubahiriza ibyifuzo bye
  3. Mujyane ahantu hisanzuye mubiganire neza ariko ntubimuhatire niba yumva adashaka kubivugaho
  4. Mubaze icyo wamufasha kandi ukomeze kumwereka ko muri kumwe kandi ko nta nka yacitse amabere.


mardi 9 juillet 2019

Ibibi byo kurarana ikariso ku bagore n’abagabo


(Niba ukunda kumva amajwi kurusha gusoma, ibi wabisanga na HANO).

Abantu benshi iyo bagiye kuryama bambara bitewe n’uko ikirere kiraye, haba hakonje cyane ukambara imyenda ishyushye, ndetse ukifubika, ariko iyo hashyushye ukambara utwenda two kurarana tworoshye. Nyamara n’ubwo bimeze gutya, ntibibuza ko hari abandi bambara ubusa buriburi, kandi ngo byaba ari byiza cyane. Hari abandi rero, barara bambaye, ariko mu kwambara bakagerekaho kurarana umwenda w’imbere, ikariso, cyangwa se mo kimwe ugasanga bakuyemo indi myenda yose ariko bagasigarana ikariso.
Kurarana ikariso rero, ngo byaba bigira ingaruka zikomeye ku buzima bwiza bw’imyanya myibarukiro, cyanecyane iya kigore, n’ubwo n’iya kigabo ari uko.
  1. Ku bagore: Amakariso menshi y’abantu b’igitsinagore aba abegereye, hakaba n’abegereye cyane bitewe n’uko n’ubundi baba bagiye kwambara indi myenda ibegereye. Iyo wambaye ikariso ikwegereye ishobora kugutera ubushyuhe bwinshi ugatangira kubira icyuya, kandi muri icyo cyuya hashobora kororokeramo udukoko dutera indwara zakwibasira imyanya y’ibanga. Gukomeza kwambara iyo kariso umwanya munini bitera twa dukoko kukwinjiramo, hanyuma rero mu gihe uryamye imyanya myibarukiro yawe ikabura uko ihumeka, ndetse na twa dukoko tukabona neza akanya ko gukura no gukwirakwira mu mubiri wawe. Ni ho uzasanga warwaye za infections cyangwa ugatangira kugira uburyaryate bugutera kwishima mu gitsina no hafi yacyo nko mu ntantu. Niba ibi bikubaho, kandi ukaba urarana ikariso, gerageza kubivaho maze urebe niba hari icyahinduka.
  2. Ku mugore ugeze mu myaka yo gucura, umubiri we uba utangiye gucika intege bityo twa dukoko tugakura kandi tugakwirakwira mu buryo bworoshye ubundi za ndwara zigatangira kumufatanya n’imyaka ye, zikamuzonga. Uruhu rw’umuntu ruba rubitse mikorobe nyinshi, iyo zigize amahirwe zikabona aho zororokera zisya zitanzitse. Iyo utogosha insya, bisaba kuzitaho cyane, cg se ukazogosha kenshi, kuko na zo zaba indiri y’utwo dukoko.
  3. Ku bagabo: Abagabo na bo bararana amakariso (boxers) abafashe bakunda kugira uburyaryate ku mabya no mu ntantu (mu mayasha) kandi ugasanga udusabo twabo tw’intangangabo dukunda kuvuvuka. Bene utwo dukoko twongera indwara ziterwa na champignons zishobora no kwangiza umuyoboro unyuramo inkari n’amasohoro.
  4. Uku kurarana ikariso ku bagabo kandi bituma hariya harara ubushyuhe bwinshi, udusabo tw’intangangabo ntitubone ubuhumekero, tukarara twiyometse ku mubiri mpaka mu gitondo, bityo bwa bushyuhe buri munsi y’igipimo cy’ubw’umubiri utu dusabo tugomba kubaho tukabubura, maze intangangabo zigatangira kuhangirikira. Iyo rero ubushyuhe ari bwinshi hariya, kandi amasaha menshi, bishobora gutera intangangabo gupfa, ntizibe zikimaze umumaro zagenewe, ubushobozi bwo kubyara bukagabanyuka cyangwa bugashira burundu.

Inzobere mu by’ubuzima bw’imyororokere zigira abantu inama kurara nta kintu bambaye hasi kuko ari bwo imyanya myibarukiro ibona ubuhumekero bwisanzuye, cyangwa se ukararana umwenda ukurekuye ku buryo urwo rugingo rw’umubiri rutabangamirwa. Turagirwa inama yo gushaka ikanzu y’ijoro yoroshye kandi irekuye cyangwa se ikabutura irekuye itarimo ikariso. Kandi, byaba bitakubangamira, ukarara wambaye ubusa, ahubwo wagira imbeho ukiyorosa byinshi, kurusha gushakira ubushyuhe mu byo wambaye.

lundi 8 juillet 2019

Itandukaniro hagati ya good kisser na bad kisser (uzi gusomana n’utabizi)


Niba ukunda kumva inkuru mu majwi kurusha gusoma, ibi wabyumvira HANO.

Mbere yo kureba itandukaniro hagati y'umuntu uzi gusomana n'utabizi, zirikana ibi:
  1. Hatarimo urukundo, ntabwo waba good kisser. Umuntu yishimira gusomwa n’uwo akunda.
  2. Iyo hamaze kuzamo urukundo, ni bwo haboneka uzi gusomana (good kisser) n’utabizi (bad kisser). Uti gute. Ushobora kuba ukunda umuntu, ariko uko agusoma bikakuzahaza. Kandi ukumva ntiwamureka, ariko ukifuza ko yahindura, cyangwa ko mwakorana ibindi ariko gusomana mukabireka.
  3. Icyo kuzirikana ni kimwe. Mu gihe harimo ubushake, ibintu byose ushobora kubyiga ukabimenya. Ushobora guhindura. Ushobora guhinduka inararibonye.

Itandukaniro ni irihe?
Duhere kuri Good kisser:
  1. Afata umwanya we wose. Ntabwo yirukanka mu bintu, kandi ntabyihutisha.
  2. Iminwa ye ntayikomeza. Arayoroshya cyane.
  3. Ibyo akora byose abikora yitonze. Agenda gake.
  4. Ibyo akora byose abikorana ubugwaneza bugaragarira/cyangwa bwumvikanira uwo asoma.
  5. Amira amacandwe ye yose mbere yo gusomana bigiye kure. Mbere yo gutanga umunwa cyangwa gutanga ururimi.
  6. Akoresha ururimi rwe mu buryo bushimishije. Ntarutsindagira mu muntu.
  7. Mu gusoma uwo akunda, atanga umwanya wo guhumeka.

Bad kisser:
Uyu nguyu,
  1. Ibintu byose aba yabishyizemo ingufu, yabigize imirwano.
  2. Ururimi rwe arugutsindagira mu kanwa.
  3. Aba afite ibicandwe byinshi, ndetse anashaka kubiguha. Atanabiguha, mukarangiza igikorwa yabikujuje hose wihanagura.
  4. Ntabwo yita ku mimerere ye mu kanwa mbere yo gutangira gusomana, kugira ngo amenye niba hogeje neza, kandi ko hadahumura nabi.
  5. Ntabwo arekura uwo asoma ngo amuhe akanya ko guhumeka.
  6. Uwo asoma aba yumva ameze nk’urimo amurya, yamutamiye wese.


samedi 6 juillet 2019

ibyo wasimbuza siporo ngo mu buriri bikomeze kugenda neza niba utabona umwanya cyangwa udakunda kuyikora


(Niba wowe ukunda kumva kurusha gusoma, ushobora no kureba ibi ngiye kukubwira kuri YouTube uramutse ukanze HANO).

8. Gukora inama urimo kugendagenda: Iyo ukeneye kuvugana n'umwe mu bakozi mukorana, musabe mubikore mugenda gakegake, bityo muzaba mwicishije inyoni ebyiri ibuye rimwe. Uzaba uri gukora imyitozo, ariko kandi bizatuma inama yanyu iba nziza kurushaho. Gusa nanone ntimuzarenze umubare w’abantu babiri cyangwa batatu. Murenze uwo mubare, gukora inama mugendagenda byabagora.
7. Kugira abantu mukinana/kwinjira mu ikipe: Ibyo waba ukunda byose cyangwa ubumenyi waba ufite bwose, ntiwabura umukino wisangamo mu gace utuyemo. Rimwe ma rimwe uzatinya gusiba imyitozo kubera ko bagenzi bawe baza kubibona nabi, kandi iyo muri mu marushanwa akenshi wibagirwa ko uri gukora imyitozo.
6. Gukinira muri nature/ku karubanda: Abantu bateye bitandukanye. Niba ukunda kuba uri hanze, ushobora kujya ahantu hisanzuye haba imikino myinshi itandukanye, kandi hahurira abantu benshi, ugafata umukino wumva ukunyuze, nk’umupira w’amaguru, umupira w’amaboko, guterana udupira tw’ibiziga, n’indi myinshi ituma wumva umeze neza.
5. Imikino wakinira iwawe: Niba wowe udakunda kujya mu bantu benshi, ukunda kwibera wenyine, ukunda kuba uri iwawe, Ntabwo ushaka guhangana n’ubushyuhe bwinshi cyangwa ubukonje bwinshi. Imikino y’imbere mu nzu na yo yagufasha cyane, nka basketball, volleyball, umukino wo koga ndetse n’indi itandukanye.
4. Gutunganya ubusitani cyangwa akarima k’igikoni: Ushobora kuvuga ko atari imyitozo, ariko iyo ucukura, ukanatunganya indabo zawe mu gihe kingana n’iminota mirongo itatu cyangwa irenga, uba ukoze imyitozo myiza. Biba byiza kandi kuko bituma wumva udafite irungu mu gihe nta kindi kintu wari ufite cyo gukora.
3. Kubyina: Bishobora kuba rusange, cyangwa se ukabikora wenyine, kandi bitanga ibyishimo. Kubyina bituma imitsi yawe ikomera ndetse bigakomeza cyane umutima n’ibihaha byawe. Bituma kandi roho yawe igubwa neza. Icyo ukeneye gusa ni umuziki ubundi byose bikagenda neza.
2. Gukora imirimo yo mu rugo: Urashaka gukora imirimo ibiri icyarimwe? Burya wakora umurimo kandi ukaba unakoze siporo! Uzaba ukoze imyitozo myiza igihe uzaba uri koza imodoka yawe, uri gusukura mu mbuga yawe, cyangwa uri gukoropa mu nzu iwawe. Bizagufasha kugira imiterere myiza ndetse no gukora amasuku bitume ugira ubwonko butekereza neza.
1. Gutera akabariro: Iyo mukoze iki gikorwa cy’abashakanye, muba mutwitse calories nk’eshanu mu munota umwe. Ibi biruta cyane izo waba utwitse uri kugenda bisanzwe. Ndetse uba ukoresheje umwuka ungana n’uwo waba uri gukoresha mu gihe waba uri gukubura ibibabi byatakaye munsi y'igiti. Ibirenze ibyo kandi, ubushakashatsi bwerekana ko birinda indwara z’umutima, ariko bikaba byiza kurushaho iyo uri mu rukundo n’uwo muyikoranye, atari bimwe byo kujya kuyihaha.

mercredi 3 juillet 2019

Dore ibyo wagerageza niba ubona umugabo wawe atakikwitaho nka mbere

Ubona umugabo wawe atakikwitayeho nka mbere? 
Ubona aba afite ibindi bimuhugije? 
Wumva bikubangamiye ukabura uko wifata?
Tuza. 
Imibanire y’abakundana igendana n’ibihe umwe muri bo (cyangwa bombi) arimo muri iyo minsi. Ntabwo iteka ryose bihora ari miseke igoroye, ntabwo bihora ari uburyohe gusagusa.
Icyo umuntu akwiriye kwibaza ni,“ese witwara ute mu gihe ubona ko atakwitayeho muri iyo minsi?”
Zirikana ko abagabo muri kamere yabo badakenera kwitabwaho cyane nk’abagore. Bashobora gushimishwa gusa no kuganira muri ku meza, ndetse bagashimishwa n’ibihe by’urukundo mugirira mu buriri gusa, bikaba birabahagije. Ntabwo ari uko badakunda ko ubitaho cyane, ariko ntabwo bibacira umwenda.
Kuko rero bo batita ku guhabwa care cyane (kwitabwaho), ni na yo mpamvu na bo kujya kuyitanga hari igihe bibagora. Hano hari uburyo burindwi wakwifashisha ukabona care uko wajyaga wifuza:
  1. Tegura neza icyumba cyo kuraramo: abagabo bakunda kubona impinduka zabaye ahantu. Nutegura icyumba mu buryo bumukurura, na we azabona ko hari ibyo ushaka mu buryo budasanzwe, kandi azashyiramo akabaraga kugira ngo mood yawe uyigumemo. Fatiraho utegure umugoroba wuzuye urukundo kandi utangire upange uko uza kuryoshya akabariro. Tera iyo ntambwe ya mbere rero uhindure ibintu, wishaka kuguma mu byo mwamenyereye.
  2. Ambara mu buryo bumukurura: Mwageze mu cyumba cyanyu, muriherereye, cyangwa muri mu rugo, nta kavuyo, nta mpamvu yo kuguma mu bitenge bikondora. Mushotore no mu myambarire yawe, uzirikana ko abagabo bakururwa cyane no kureba umubiri w’abagore. Mu yandi magambo, mwibutse ko ugifite ibice byiza by’umubiri biteye ipfa.
  3. Shaka ibiguhuza: wikwicara ngo utimaze ngo umugabo wawe aze agusange aho wicaye nk’udafite icyo akora. Shaka ibyo uhugiraho naza yumve agukumbuye, na we agushake. Tegura uko wasohokana n’urungano rwawe cyangwa utinde gato ku ishuri niba wiga, agukumbure kandi abone ko kuba udahari bimuhungabanyije. Agushake rero!
  4. Garagaza ubugwaneza: rimwe na rimwe ushobora gukenera gutanga umwanya wawe kugira ngo nawe hagire uguha umwanya we. Ushobora kumukorera utuntu tworoshye nko kumutekera icyayi, kumukuriramo ikote cyangwa inkweto, kumutegurira ifunguro akunda cyangwa wagira aho ugana ukamusigira akandiko kagufi ahantu, karimo amagambo make ariko aryoshye. Hari uburyo bwinshi wamwereka ko umwitayeho bikamukurura na we akakwitaho mu buryo budasanzwe.
  5.  Reka kuvugavuga cyane: abagore bajya bashaka kubwira abagabo babo akantu kose, bikageza n’aho abagabo basa n’abarambiwe bagahagarika kubatega amatwi. Ashobora kuba hari n’ibindi akeneye gutekerezaho akaba yifuza ko waba ucecetse ho gake ukamuha agahenge. Atari uko atakwitayeho, ahubwo ari uko ubwonko bwe bukeneye no guhindura ibitekerezo. Gerageza kugabanya ibiganiro, ahubwo ushake umwanya ukwiriye kugira ngo umuganishe mu biganiro wifuza bijyanye no kuguha care.
  6. Muganire ku ngingo nyamukuru: mubwire uko wumva umeze iyo uri kumwe na we, uko bikumerera iyo umukumbuye, mumenyeshe ko wumva ukeneye ko akwitaho byisumbuyeho. Nutamumenyesha ko umukeneyeho kukwitaho, ntabwo azamenya ko ubishaka. Azagira ngo uburyo musanzwe mubanyemo buraguhagije, bityo ntacyo azahindura. Ashobora guhita agupangira kugusohokana ngo mubinononsore cyangwa akakwereka mu bundi buryo ko yabyumvise kandi yiteguye kubigukorera,. Ntuzibagirwe kumushimira mu magambo no mu bikorwa nabikora, kandi ntuzabure na we kumwitaho nk’uko wumva ushaka ko nawe akwitaho.  

Ibi ngibi ushobora no kubireba kuri videwo ukanze HANO. Urakoze cyane.

mardi 2 juillet 2019

URUKUNDO: Ibintu 20 bitangaje abahanga mu buzima bwo mu mutwe baruvugaho


  1. Bivugwa ko urukundo rwa romantic rumara umwaka umwe. Iyo umwaka urangiye mukiri kumwe, hatangira rwa rukundo ruzirika umuntu ku wundi, rwa rukundo ruramba, rwa rukundo rubageza ku kurushinga, mukiyemeza kubana akaramata.
  2. Ubushakashatsi bwerekana ko urukundo ruhutiyeho rubaho, ariko ko rutarenza amezi 4. Iyo arenze ngo ruba rwahindutsemo urukundo nyarukundo, rwa rukundo ruzaramba.
  3. Benshi mu bantu bagitangira gukundana ngo baba batandukana bamaranye hagati y’amezi 3 n’atanu.
  4. Benshi mu baganga b’ubuzima bwo mu mutwe bemeza ko kuba inshuti zisanzwe hagati y’abantu babiri badahuje igitsina bidashoboka. Iyo mubaye inshuti nyanshuti, byanze bikunze bigera igihe murengera mugakora ibirenze ibyo kuba inshuti gusa.
  5. Abahanga mu buzima bwo mu mutwe bemeza ko bidashoboka kuba inshuti zisanzwe n’umuntu mwigeze kugirana urukundo rurenzeho.
  6. Umugore ngo yaba akururwa cyane n’umugabo mu gihe ataramenya neza niba amukunda koko, no ku rugero amukundaho.
  7. Iyo uri mu rukundo n’umuntu mukarebana, amaso yanyu afunguka ku kigero kirenzeho 45% ku cyo yari asanzwe afungukaho mu gihe urebana n’umuntu mudafitanye urukundo.
  8. Iyo ukunda umuntu byuzuye, iyo akwandikiye ubutumwa, ubusoma wumva ijwi rye mu mutwe wawe rimeze nk’iririmo kukwibwira bya bindi yanditse.
  9. Abantu ngo baba bita cyane mu maso h’umuntu uko habakurura kurusha kwita ku miterere y’umuntu yose muri rusange, mu gihe barimo guhitamo umuntu bazakundana igihe kirekire.
  10. Guhoberana mukamarana amasegonda arenga 20 bituma imibiri yanyu ivubura umusemburo wa oxytocin, utuma imirunga y’urukundo rwanyu irushaho gukomera.
  11. Gufatana ikiganza n’uwo ukunda, ngo bishobora kwirukana ububabare ufite mu mubiri, stress ndetse n’ubwoba.
  12. Abashakanye bamara nibura iminota 10 buri munsi bari kumwe, baganira baseka, ngo bubaka urugo rurambye.
  13. Ngo iyo umusore yakunze umukobwa, byanze bikunze atangira kumuganiraho igihe ari kumwe n’inshuti ze.
  14. Ubushakashatsi bwerekana ko ngo niba uri mu rukundo n’umuntu, ukaba buri gihe ari wowe ubanza mu gihe mwandikirana, ngo byaba byerekana ko uwo mugenzi wawe atakwitayeho. Abirimo atabirimo.
  15. Ngo byaba bidashoboka kurakarira uwo ukunda mu gihe kirenze iminsi 3. Ibi ngibi ngo iyo bibaho, byaba byerekana ko udakunda uwo warakariye.
  16. Urukundo rusiga amateka uwo ari we wese uzaza nyuma adashobora gusiba, ariko kandi rushobora no gusiga igikomere uwo ari we wese atazabasha gukiza.
  17. Amarira y’abagore ngo yaba agabanya urugero rw’umusemburo wa testosterone mu bagabo, bityo ubushake bwo gutera akabariro bugashira. Mu yandi magambo, kubasha gutera akabariro n’umugore uri guta amarira biragoye.
  18. 23% by’abantu bahurira online bagakundana, birangira koko barushinze
  19. Abantu barushinze, babanye neza n’abo bashakanye, ngo ni bo usanga barushaho gutanga umusaruro uhagije mu kazi, kandi bagakora bakabona promotions. Muri make, ngo babasha gukorera amafaranga menshi kurushaho.
  20. Ubushakashatsi bwerekanye ko ngo abagore 52% bemeza ko abo bashakanye atari bo rukundo rwabo rw’ukuri.

Ibi kandi wabireba kuri channel ya YouTube, uramutse ukanze HANO. Urakoze cyane.

INKURU IHERUKA GUSOHOKA

IBINTU 10 ABAGORE BAKORERA MU BURIRI NTIBISHIMISHE ABAGABO Abagabo batandukanye n’abagore. Ibyo abagabo bakunda, usanga kenshi bi...