Ushobora kuba warigeze kurira mu gihe ukora imibonano
mpuzabitsina. Ese wari uzi ko ibyo ari ibintu bisanzwe kandi biba kuri benshi? Abantu
bamwe barira amarira y’ibyishimo, abandi bakarizwa no kubabara. Ariko se bituruka
kuki?
SIYANSE IRABIHAMYA:
Abaganga bavuga ko kurira mu gikorwa k’imibonano bizwi
nk’ikibazo kitwa postcoital dysphoria (PCD) cyangwa occasionally-postcoital
tristesse (PCT). PCT yo ishobora no kugutera kuzura amarira, umubabaro no
kwicuza ibyo wakoze n’iyo byaba byakugendekeye neza cyane.
Ibi kandi si ngombwa ko bibaho urangije igikorwa, byakubaho
ukiri no mu gikorwa nyirizina.
1. Kurizwa n’ibyishimo: Ujya wumva abantu bakunda kugira
“amarira y’ibyishimo” bakoze nk’ubukwe, babyaye umwana cyangwa bazamuwe mu
ntera mu kazi. Ibyo ngibyo birashoboka ko byaba no ku muntu wishimiye igikorwa
k’imibonano mpuzabitsina. Noneho iyo wari umaze igihe kinini utayikora bwo
amarira ashobora kuba menshi byisumbuyeho.
2. Kuba byakurenze, ugata controle: Byari byakubaho gukora
imibonano mpuzabitsina ku buryo wumva uyobewe aho uri ukamera nk’uri kurota?
Iyo mimerere ishobora kugutera kumva bikurenze amarangamutima akakubana menshi,
ukarira ugahogora kuko uba umeze nk’uwavuye ku isi.
3. Gutwarwa cyane n’uko umubiri wawe uri kubyitwaramo: Ushobora
gukora imibonano, ukabona urangije mu buryo buhanitse utigeze urangizamo mbere
hose. Ibi bishobora kukurenga ukarira. Cyangwa se ukabona urangije inshuro
nyinshi bitarigeze bikubaho mbere. Ushobora kuba hari ikindi kintu wari warigeze
kwifuza ko nawe kikubaho mu gihe k’imibonano mpuzabitsina, hanyuma byakubaho
ukabura uko wifata bikakurenga ukarira.
4. Imyaka ugezemo: abagore benshi bari hagati y’imyaka 32 na 46
na bo bagira ikibazo cyo kurira mu gihe cyo gutera akabariro (PCD). Bishobora
kuba bituruka ku ihindagurika ry’imisemburo ivuburwa mu gihe k’imibonano
mpuzabitsina muri iyo myaka baba bagezemo.
5. Kubabara (uburibwe): hari impamvu nyinshi zishobora gutera
umuntu kubabara mu gihe ari gukora imibonano mpuzabitsina. Mu bishobora gutuma
urira muri icyo gihe harimo:
- Kuba ubikoze nta bushake bwabyo ufite
- Ihungabana ryatewe n’uko wigeze kubikora bitakurimo
- Kuba urwaye indwara zo mu myanya ndangabitsina
- Kuba urwaye indwara z’uruhu ku myanya y’ibanga cyangwa hafi
yayo
- Infection yo mu rwungano rw’inkari
- Kumagara mu gitsina
- Kuba urwaye umugongo
Zirikana ko kubera ko mu gihe cy’akabariro umuntu ashobora
kurizwa no kwishima, cyangwa no kubabara, uwo mukorana imibonano ntazamenya
ikikuriza muri byombi mu gihe utabimubwiye, cyanecyane niba mutamenyeranye.
Nanone, menya ko indwara nyinshi zatuma ubabara mu gihe
ukora imibonano mpuzabitsina zishobora kuvurwa. ni yo mpamvu ugirwa inama yo
kujya kwa muganga ukivuza ubundi ibintu bigatangira kugenda neza. Niba kandi
hari ikindi kibazo wumva ufite, biganireho na mugenzi wawe mushake umuti wabyo
ntuzongere kubabara bigeze n’aho urira.
6. Kuba wumva utishimye muri wowe: kurira ni ibisanzwe ku muntu
uhangayitse, ufite ubwoba, ufite ibibazo by’ubuzima cyangwa ufite agahinda
yatewe n’ikindi kintu. Biba bigoye ko wakora imibonano mpuzabitsina
ikakuryohera kandi utabyishimiye, utabishaka. Umubiri wawe ushobora kwitabira
icyo gikorwa ariko umutima n’ubwenge biri ahandi. Icyo gihe rero kuba warira
biroroshye cyane. Iyo bimeze gutyo kandi hari n’igihe ugira ubwoba ko kubera
imimerere urimo ushobora kudashimisha neza uwo muri gukorana imibonano. Ibi na byo
byakubera intandaro yo kurira.
7. Isoni n’ikimwaro: Hari benshi baba barabwiwe ko gukora
imibonano mpuzabitsina ari igikorwa kidakwiye kandi cy’urukozasoni, cyanecyane
nko mu gihe uyikoze utararushinga, ukaba ufite imyizerere ikwereka neza ko ari
icyaha, cyangwa se amahame y’umuryango ukomokamo akaba abikumvisha gutyo. Ibi
bituma bamwe muri aba bantu iyo bakoze imibonano bumva bakoze ishyano, batakiri
abantu nk’abandi kandi bakumva bakwiriye akato. Iyo bimeze gutyo kurira
bishobora kuba byaza utabiteguye.
8. Urungabangabo: kumva uri mu rungabangabo nyuma yo gukora
imibonano mpuzabitsina bijya bibaho, cyanecyane iyo wayikoranye n’umuntu utigeze
utekereza ko mwabikorana, cyangwa ntibigende neza uko wabiteguye. Habaho abantu
bajya biyumvamo ko badakunda imibonano mpuzabitsina, ariko igihe runaka
bakisanga bayikoze, cyangwa bakaba barihaye igihe runaka bumva ari cyo
bazayikoreraho, nyamara bikaba ngombwa ko bayikora mbere yaho. Abo na bo
bashobora kumva bari mu gisa n’urungabangabo. Imibonano mpuzabitsina ntabwo
ishimisha abantu gusa ahubwo ishobora no gutera kubabara, kwicuza no
kudasobanukirwa ibyo wakoze.
9. Agahinda gakabije: Niba wisanga ukunda kurira cyane muri
icyo gikorwa nyamara ntumenye impamvu ibigutera, ushobora gusanga ari agahinda
gakabije cyangwa ikindi kibazo gifitanye isano n’ubuzima bwo mu mutwe ufite
ukizi, cyangwa utanabizi.
Ibindi bimenyetso bigaragaza agahinda gakabije (depression) ni
ibi bikurikira:
- Umubabaro
- Kwicuza
- Kugira ikimwaro
- Kugira umujinya
- Kubura ibitotsi
- Guhorana umunaniro
- Kwibagirwa
- Kunanirwa kurya
- Kwanga ibyo wakundaga gukora harimo n’imibonano mpuzabitsina
- Kubabara umutwe…
10. Kwibuka
ibyaguhungabanyije cyangwa uwagufashe ku ngufu: niba warigeze gufatwa ku ngufu,
ibikorwa byinshi byerekeza ku gitsina bishobora kukwibutsa ibyakubayeho
ukababara cyane. Wumva usubijwe muri bya bihe bikaba byagutera kurira. Ni byiza
ko wakwitabaza inzobere mu by’ubuzima nyerekezabitsina zikagufasha kugaruka mu
buzima busanzwe.
NI IKI WAKORA MU GIHE UGIRA IKIBAZO CYO KURIRA MU GIHE UKORA
IMIBONANO MPUZABITSINA?
- Byaba byiza mu gihe ubona ko bikubangamiye cyane usanze
umuganga cyangwa inzobere mu byerekeye ubuzima nyerekezabitsina bakagufasha
- Wabiganira na mugenzi wawe mukorana imibonano mpuzabitsina
mukareba ko hari icyo mwahindura ku buryo mwabikoragamo
- Ganira n’inshuti zawe ku buzima bw’ibitsina, ibyo mukunda
n’ibibabangamira musangire ubunararibonye.
WAKORA IKI MU GIHE UMUKUNZI WAWE ARIRA MU GIHE MUKORA
IMIBONANO MPUZABITSINA?
- Wamubaza niba hari ikitagenda neza ariko ntumukankamire
- Wamuhumuriza kandi ukagerageza kubahiriza ibyifuzo bye
- Mujyane ahantu hisanzuye mubiganire neza ariko ntubimuhatire
niba yumva adashaka kubivugaho
- Mubaze icyo wamufasha kandi ukomeze kumwereka ko muri kumwe
kandi ko nta nka yacitse amabere.