(Niba wowe ukunda kumva kurusha gusoma, ushobora no kureba ibi ngiye kukubwira kuri YouTube uramutse ukanze HANO).
8. Gukora inama urimo kugendagenda: Iyo ukeneye kuvugana
n'umwe mu bakozi mukorana, musabe mubikore mugenda gakegake, bityo muzaba
mwicishije inyoni ebyiri ibuye rimwe. Uzaba uri gukora imyitozo, ariko kandi
bizatuma inama yanyu iba nziza kurushaho. Gusa nanone ntimuzarenze umubare
w’abantu babiri cyangwa batatu. Murenze uwo mubare, gukora inama mugendagenda byabagora.
7. Kugira abantu mukinana/kwinjira mu ikipe: Ibyo waba
ukunda byose cyangwa ubumenyi waba ufite bwose, ntiwabura umukino wisangamo mu
gace utuyemo. Rimwe ma rimwe uzatinya gusiba imyitozo kubera ko bagenzi bawe
baza kubibona nabi, kandi iyo muri mu marushanwa akenshi wibagirwa ko uri
gukora imyitozo.
6. Gukinira muri nature/ku karubanda: Abantu bateye
bitandukanye. Niba ukunda kuba uri hanze, ushobora kujya ahantu hisanzuye haba
imikino myinshi itandukanye, kandi hahurira abantu benshi, ugafata umukino
wumva ukunyuze, nk’umupira w’amaguru, umupira w’amaboko, guterana udupira
tw’ibiziga, n’indi myinshi ituma wumva umeze neza.
5. Imikino wakinira iwawe: Niba wowe udakunda kujya mu bantu
benshi, ukunda kwibera wenyine, ukunda kuba uri iwawe, Ntabwo ushaka guhangana
n’ubushyuhe bwinshi cyangwa ubukonje bwinshi. Imikino y’imbere mu nzu na yo
yagufasha cyane, nka basketball, volleyball, umukino wo koga ndetse n’indi
itandukanye.
4. Gutunganya ubusitani cyangwa akarima k’igikoni: Ushobora
kuvuga ko atari imyitozo, ariko iyo ucukura, ukanatunganya indabo zawe mu gihe
kingana n’iminota mirongo itatu cyangwa irenga, uba ukoze imyitozo myiza. Biba
byiza kandi kuko bituma wumva udafite irungu mu gihe nta kindi kintu wari ufite
cyo gukora.
3. Kubyina: Bishobora kuba rusange, cyangwa se ukabikora wenyine,
kandi bitanga ibyishimo. Kubyina bituma imitsi yawe ikomera ndetse bigakomeza
cyane umutima n’ibihaha byawe. Bituma kandi roho yawe igubwa neza. Icyo ukeneye
gusa ni umuziki ubundi byose bikagenda neza.
2. Gukora imirimo yo mu rugo: Urashaka gukora imirimo ibiri
icyarimwe? Burya wakora umurimo kandi ukaba unakoze siporo! Uzaba ukoze
imyitozo myiza igihe uzaba uri koza imodoka yawe, uri gusukura mu mbuga yawe,
cyangwa uri gukoropa mu nzu iwawe. Bizagufasha kugira imiterere myiza ndetse no
gukora amasuku bitume ugira ubwonko butekereza neza.
1. Gutera akabariro: Iyo mukoze iki gikorwa cy’abashakanye,
muba mutwitse calories nk’eshanu mu munota umwe. Ibi biruta cyane izo waba
utwitse uri kugenda bisanzwe. Ndetse uba ukoresheje umwuka ungana n’uwo waba
uri gukoresha mu gihe waba uri gukubura ibibabi byatakaye munsi y'igiti.
Ibirenze ibyo kandi, ubushakashatsi bwerekana ko birinda indwara z’umutima,
ariko bikaba byiza kurushaho iyo uri mu rukundo n’uwo muyikoranye, atari bimwe
byo kujya kuyihaha.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire