Niba ukunda kumva inkuru mu majwi kurusha gusoma, ibi wabyumvira HANO.
Mbere yo kureba itandukaniro hagati y'umuntu uzi gusomana n'utabizi, zirikana ibi:
- Hatarimo urukundo, ntabwo waba good kisser. Umuntu yishimira gusomwa n’uwo akunda.
- Iyo hamaze kuzamo urukundo, ni bwo haboneka uzi gusomana (good kisser) n’utabizi (bad kisser). Uti gute. Ushobora kuba ukunda umuntu, ariko uko agusoma bikakuzahaza. Kandi ukumva ntiwamureka, ariko ukifuza ko yahindura, cyangwa ko mwakorana ibindi ariko gusomana mukabireka.
- Icyo kuzirikana ni kimwe. Mu gihe harimo ubushake, ibintu byose ushobora kubyiga ukabimenya. Ushobora guhindura. Ushobora guhinduka inararibonye.
Itandukaniro ni irihe?
Duhere kuri Good kisser:
- Afata umwanya we wose. Ntabwo yirukanka mu bintu, kandi ntabyihutisha.
- Iminwa ye ntayikomeza. Arayoroshya cyane.
- Ibyo akora byose abikora yitonze. Agenda gake.
- Ibyo akora byose abikorana ubugwaneza bugaragarira/cyangwa bwumvikanira uwo asoma.
- Amira amacandwe ye yose mbere yo gusomana bigiye kure. Mbere yo gutanga umunwa cyangwa gutanga ururimi.
- Akoresha ururimi rwe mu buryo bushimishije. Ntarutsindagira mu muntu.
- Mu gusoma uwo akunda, atanga umwanya wo guhumeka.
Bad kisser:
Uyu nguyu,
- Ibintu byose aba yabishyizemo ingufu, yabigize imirwano.
- Ururimi rwe arugutsindagira mu kanwa.
- Aba afite ibicandwe byinshi, ndetse anashaka kubiguha. Atanabiguha, mukarangiza igikorwa yabikujuje hose wihanagura.
- Ntabwo yita ku mimerere ye mu kanwa mbere yo gutangira gusomana, kugira ngo amenye niba hogeje neza, kandi ko hadahumura nabi.
- Ntabwo arekura uwo asoma ngo amuhe akanya ko guhumeka.
- Uwo asoma aba yumva ameze nk’urimo amurya, yamutamiye wese.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire