Ubona aba afite
ibindi bimuhugije?
Wumva bikubangamiye ukabura uko wifata?
Tuza.
Imibanire y’abakundana igendana n’ibihe umwe muri bo
(cyangwa bombi) arimo muri iyo minsi. Ntabwo iteka ryose bihora ari miseke
igoroye, ntabwo bihora ari uburyohe gusagusa.
Icyo umuntu akwiriye kwibaza ni,“ese witwara ute mu gihe
ubona ko atakwitayeho muri iyo minsi?”
Zirikana ko abagabo muri kamere yabo badakenera kwitabwaho
cyane nk’abagore. Bashobora gushimishwa gusa no kuganira muri ku meza, ndetse bagashimishwa n’ibihe
by’urukundo mugirira mu buriri gusa, bikaba birabahagije. Ntabwo ari uko
badakunda ko ubitaho cyane, ariko ntabwo bibacira umwenda.
Kuko rero bo batita ku guhabwa care cyane (kwitabwaho), ni na yo mpamvu
na bo kujya kuyitanga hari igihe bibagora. Hano hari uburyo burindwi wakwifashisha ukabona care uko
wajyaga wifuza:
- Tegura neza icyumba cyo kuraramo: abagabo bakunda kubona impinduka zabaye ahantu. Nutegura icyumba mu buryo bumukurura, na we azabona ko hari ibyo ushaka mu buryo budasanzwe, kandi azashyiramo akabaraga kugira ngo mood yawe uyigumemo. Fatiraho utegure umugoroba wuzuye urukundo kandi utangire upange uko uza kuryoshya akabariro. Tera iyo ntambwe ya mbere rero uhindure ibintu, wishaka kuguma mu byo mwamenyereye.
- Ambara mu buryo bumukurura: Mwageze mu cyumba cyanyu, muriherereye, cyangwa muri mu rugo, nta kavuyo, nta mpamvu yo kuguma mu bitenge bikondora. Mushotore no mu myambarire yawe, uzirikana ko abagabo bakururwa cyane no kureba umubiri w’abagore. Mu yandi magambo, mwibutse ko ugifite ibice byiza by’umubiri biteye ipfa.
- Shaka ibiguhuza: wikwicara ngo utimaze ngo umugabo wawe aze agusange aho wicaye nk’udafite icyo akora. Shaka ibyo uhugiraho naza yumve agukumbuye, na we agushake. Tegura uko wasohokana n’urungano rwawe cyangwa utinde gato ku ishuri niba wiga, agukumbure kandi abone ko kuba udahari bimuhungabanyije. Agushake rero!
- Garagaza ubugwaneza: rimwe na rimwe ushobora gukenera gutanga umwanya wawe kugira ngo nawe hagire uguha umwanya we. Ushobora kumukorera utuntu tworoshye nko kumutekera icyayi, kumukuriramo ikote cyangwa inkweto, kumutegurira ifunguro akunda cyangwa wagira aho ugana ukamusigira akandiko kagufi ahantu, karimo amagambo make ariko aryoshye. Hari uburyo bwinshi wamwereka ko umwitayeho bikamukurura na we akakwitaho mu buryo budasanzwe.
- Muganire ku ngingo nyamukuru: mubwire uko wumva umeze iyo uri kumwe na we, uko bikumerera iyo umukumbuye, mumenyeshe ko wumva ukeneye ko akwitaho byisumbuyeho. Nutamumenyesha ko umukeneyeho kukwitaho, ntabwo azamenya ko ubishaka. Azagira ngo uburyo musanzwe mubanyemo buraguhagije, bityo ntacyo azahindura. Ashobora guhita agupangira kugusohokana ngo mubinononsore cyangwa akakwereka mu bundi buryo ko yabyumvise kandi yiteguye kubigukorera,. Ntuzibagirwe kumushimira mu magambo no mu bikorwa nabikora, kandi ntuzabure na we kumwitaho nk’uko wumva ushaka ko nawe akwitaho.
Ibi ngibi ushobora no kubireba kuri videwo ukanze HANO. Urakoze cyane.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire