lundi 30 septembre 2019

IBINTU 10 ABAGORE BAKORERA MU BURIRI NTIBISHIMISHE ABAGABO

Abagabo batandukanye n’abagore. Ibyo abagabo bakunda, usanga kenshi bitandukanye n’ibyo abagore dukunda. Hari byinshi tugerageza gukora ngo tubashimishe, ariko aho kwishima ugasanga bumiwe.
Ibi ni ibintu 10 mu byo abagore bakorera mu buriri bidashimisha abagabo.
  1. Kumera nk’igiti: gutera akabariro ntabwo ari igikorwa cy’umuntu umwe, ntabwo ari umupira uterera umugabo ngo akine wenyine ahubwo ni igikorwa mukorana mwembi kandi buri wese agaharanira gushimisha mugenzi we. Gerageza unyeganyege, umufashe, na we umukorakore ahantu hatandukanye, ureke kumera nk’igiti batemye kitanyeganyega.
  2. Kuzana ibiganiro bidahuye n’ibyo muri gukora: ibaze kuba muri gutera akabariro ugahita umubaza niba yibutse kugura umuriro cyangwa niba yazimije imashini, niba yafunze inzugi, cyangwa niba wowe wibutse korosa abana n'ibindi... Iyo ukoze ibi burya uba umuhemukiye bikaze. Bireke uze kubivuga nyuma n’ubundi igihe mumara muri iki gikorwa nta bintu cyakwangiza.
  3. Guhagarika igikorwa kigeze hagati: ukumva urashaka kwihagarika, ushaka kujya kuzimya itara, kwitaba telefoni, kujya korosa abana, kujya kureba ko mwafunze neza n'ibindi... Nta mugabo n’umwe wishimira gucamo kabiri igikorwa cyo gutera akabariro ngo ubanze kujya mu bindi. Igihe mutangiye uwo mwanya mwiza, ibagirwa ibyo wasize inyuma byose uze kubisubiramo ari uko murangije.
  4. Kugaragaza impuhwe nyinshi igihe bitagenze neza: ibi bishobora kubaho ko mu gihe mutera akabariro bishobora kutagenda neza uko mwabyifuzaga, kandi biturutse kuri we. Igahita ita umurego, cyangwa se ikanga no kuwufata noneho ntimubashe kubikomeza. Irinde kumwereka ko umugiriye impuhwe cyane kuko we ashobora kubifata nk’aho ushaka kumwereka ko byamunaniye. Na we arabizi ko bimubayeho kandi ntabwo bimushimishije na gahoro. Byihorere muruhuke gato, ntubivugeho byinshi, muze kongera nyuma kandi biragenda neza.
  5. Ibiganiro byinshi nyuma y’imibonano: iyo murangije gutera akabariro, abagabo benshi ni ababa bananiwe, bakeneye kuruhuka. Bamwe barahindukira, abandi bagahita banasinzira. Si byiza gukunda kuzana ibindi biganiro cyangwa ibindi bikorwa nyuma yo kurangiza iki gikorwa ako kanya. Mureke abanze aruhuke, binamufasha gushyira ubwenge ku gihe.
  6. Gushaka kumuganza cyane: n’ubwo kugaragaza ko nawe hari ibyo ushoboye kuri iyo ngingo na byo ari byiza, ukaba utagomba kumera nk'igiti, ariko abagabo ntabwo bakunda abagore babatwarira umwanya mu gihe cyo kubaka urugo. Wafata inshingano, washyiramo udushya, ariko kumuganza ntabwo yabyishimira.
  7. Kuzimya itara: umugabo yishimira gutera akabariro n’umuntu areba, akitegereza hose cyanecyane ibice by’umubiri bimufasha kubikora neza no kugera ku munezero wa mwembi. None se hatabona, yabasha kukubona nk’uko bikwiriye? Oya! Reka itara ryake mubashe gutera akabariro mwisanzuye kandi mwembi murebana mwishimirana, kereka gusa iyo mwembi mwumva ko kuzimya itara ari byo bibanogeye.
  8. Kuzana ingingo yo kubyara umwana: kubyara ntabwo ari ikintu umuntu akora atabitekerejeho. Kubwira umugabo ko byaba byiza mubyaye umwana, ukabimubwira muri gutera akabariro ni ukwica ibihe byiza mwarimo kuko mu by’ukuri mwari muri kwishimisha, mu gihe mutazinduwe no kubyara. Urumva koko ubwo yaba afite umwanya wo gutekereza ibyo kubyara? Wimubangamira.
  9. Gusakuza cyane: mu gihe cyo gutera akabariro habaho abantu bagaragaza ko banezerewe bakabyerekanisha gusakuza, cyangwa kuvuga amagambo menshi kandi bigafasha n’uwo bari kubikorana, na we akaba yakwishima kuko uba umweretse ko ari umugabo koko, kuko agushoboje kunezerwa kuri urwo rwego. Ariko kandi, abaturanyi ntabwo baba bakeneye kumenya ibyo murimo, cyangwa se abandi bagize umuryango wanyu. Burya abagabo barabyanga, iga gusakuza mu rugero, birumvikana bitewe n'aho muri.
  10. Gukabya imirimbo: maquillages nyinshi, umuziki ukabije, bougies nyinshi zuzuye icyumba, muri make, ibikabyo! Nyabuneka ntabwo mugiye kureba film y’urukundo cyangwa kuyikina, oroshya ibintu, aho mugiye gukundanira habe hatuje kandi ntuhuzuze ibintu by’imburamumaro. Umugabo aba akeneye kuza kugusoma atikanga kwisiga ibintu, kandi nta n'ubwo akeneye ibindi bimurangaza cyangwa ngo bimutwarire umwanya. Muri make, wikabya.

lundi 19 août 2019

UKO WAGIRA INSEKO IKURURA: Ibyo ugomba kumenya ku nseko nziza n’amenyo yera de.


Niba ushaka kureba uko wagira inseko nziza n'icyo wakora aho kubisoma, KANDA HANO urebe uko wagira inseko ikurira, hanyuma UKANDE HANO urebe uko biga guseka neza. 

Guseka ni ikintu gikomeye cyane mu rukundo. Inseko ishobora gutuma umuntu ahita agukunda, cyangwa akakwanga. Ni iki wakora ngo ugire amenyo yera de, hanyuma ngo nujya useka amasaro aseseke?
Banza uzirikane ko buri muntu wese agira amenyo afite ibara ryihariye. Ahangaha, nkaba ngiye kukubwira ibintu byatuma ibara ry’amenyo yawe ritandura, cyangwa ngo rihinduke, kubera kutamenya, ndetse nkanakubwira utuntu n’utundi dutuma umuntu agira inseko ikurura, inseko yera de!

Dore rero ibyo ugomba kuzirikana:


  1. Burya hari ibintu unywa byanduza amenyo yawe. Kandi ibyanduza amenyo ntabwo ari ibifite ibara ryijimye gusa. Ahubwo, ibintu byose byifitemo acide, cyangwa se iyi substance chimique yitwa tannin ikunda gukoreshwa mu gukora ibinyobwa bitandukanye: yaba umuvinyo w’umweru, yaba soda ikeye, urugero nka Sprite, Tonic n’izindi, yaba bya binyobwa bitera imbaraga nka za Redbull, ibi byose biri mu bintu bikwanduriza amenyo, ku buryo utagize icyo ukora wazashiduka yahinduye ibara. Ahangaha rero ugirwa nama ki? Mu gihe umaze gusoma kuri ibyo binyobwa nka kabiri cyangwa gatatu, fata amazi unyuze mu kanwa, ubone gukomeza kunywa. Kandi igihe kunywa byarangiye, nyuma y’iminota 30 ukaba wakoza amenyo yawe bisanzwe.
  2. Ushobora kuba ukunda guhekenya shikarete (chewing gum). Shikarete zose si nziza, ariko ziriya zitagira isukari ni nziza ku menyo yawe. Buriya kuzihekenya birinda amenyo yawe, kubera ko iyo uzihekenya, akanwa kawe kavubura amacandwe, hanyuma aya macandwe agafasha mu guhanagura acide ziba zikoze mu kanwa mu gihe bacteria ziba mu kanwa ziba zirimo gukora akazi kazo ko gucagagura ibiryo wariye. Ikindi kandi amacandwe ni meza kuboneka ku bwinshi mu kanwa, kuko abamo phosphate na calcium birinda agahu gatwikiriye amenyo yawe. Gusa, guhekenya shikarete ntibisimbura koza amenyo.
  3. Urashaka kugira inseko ikeye? Ese wari uzi ko lipstick ushyira ku munwa igira uruhare mu gutuma amenyo yawe agaragara nk’ayera de cyangwa nk’ayijimye? Niba ushaka ko amenyo yawe agaragara nk’ayera de, koresha lipstick isa n’ituruka ku ibara ry’ubururu cyangwa se irya pink (iroza).
  4. Kogesha amenyo umuti w’amenyo, ni byiza cyane. Iyi miti y’amenyo ibamo ubwoko butandukanye, ariko urebye hafi ya yose iba yifitemo ubwo bushobozi bwo gukura imyanda ku menyo yawe, uko uyakuba n’uburoso. Ni na yo mpamvu ugomba gufata akanya ko kubikora. Oza amenyo yawe nibura iminota 2 cyangwa 3, kandi nibura inshuro 2 cyangwa 3 ku munsi. Ariko na none, hari imiti y’amenyo idakuraho imyanda gusa, ahubwo ishobora no gutuma amenyo yawe aba umweru de kurushaho.
  5. Uretse umuti w’amenyo, hari ibindi bintu ushobora gukubisha amenyo yawe. Ibyo ni imbuto n’imboga. Ibi bisobanura iki? N’ubwo bitasimbura koza amenyo yawe, ariko ugiye urangiza gufata infunguro ukarenzaho kurya imboga cyangwa imbuto, zimwe mbisi, kandi zikucagurika iyo uzihekenya. Urugero ni nk’amashu mabisi, apple/pomme… Ibi biba byiza cyane kuko izi mboga n’imbuto zihita zimera nk’izihanaguye amenyo yawe, ariko kandi zikanarenzaho kuko ari nziza ku buzima bwiza bw’umubiri wawe muri rusange.
  6. Ushobora kuba ubizi ko habaho uburoso ukoresha bucometse ku muriro, cyangwa burimo amabuye atuma bukora. Ukimara kububona, ushobora kuba warahise uva ku buroso busanzwe, kuko wahise wiyumvisha ko ubu buroso electrique ari bwo bwoza amenyo yawe neza bukayakesha kurusha ubusanzwe. ARIKO SI BYO. Ubu buroso bwombi, iyo bukoreshejwe uko bikwiriye bwoza amenyo yawe neza kandi agacya bikwiriye. Ni uko gusa bamwe bumva ko brosse elecrtique/electric toothbrush bworoshye gukoresha, ariko hari n’abandi boroherwa n’ubu busanzwe. Ibuka koza amenyo yawe uvana ku ishinya ugana hasi, woze aho uhekenyesha, kandi woze n’imbere y’amenyo ahagana mu kanwa. Hanyuma nusoza, ucishe na ka kagozi hagati ya buri ryinyo n’irindi nibura inshuro imwe buri munsi. Icyo gihe uzaba ubikoze neza.
  7. Zirikana ko niba woza amenyo neza, kubikorera mu rugo ntibimaramo imyanda yose. Ahubwo biba bisobanura ko nibura hagati y’amezi 6 n’umwaka, uba ugomba kugana kwa muganga w’amenyo ngo akurebere uko ahagaze, anagukuriremo imyanda wowe utabashije kwikuriramo. Ibi kandi na none biterwa n’ibyo urya cyangwa unywa. Niba urya ibiryo birimo acide (amasalades arimo vinaigre n’ibindi), niba unywa ibinyobwa, cyanecyane ibyijimye, coffee, za wines… niba unywa itabi, wakagombye kujya kureba muganga w’amenyo hakiri kare ugereranyije n’udafata ibyo, cyangwa se ukanabyirinda kugira ngo bidahindura ibara ry’amenyo yawe.
  8. Hari abantu bashyirisha ku menyo yabo dental veneers/facette dentelle. Ni nko kongeraho akandi gahu gatwikiriye amenyo, kugira ngo ake cyane. Ibi rero bikemura ikibazo k’ibara ry’amenyo, hamwe n’uko agaragara inyuma, nko gusumbana, guhisha imyanya hagati y’amenyo n’ibindi; ariko ibi na byo ntibibuza amenyo kuba yacukuka, cyangwa akarwara. Uwabikoresheje, na we aba asabwa gukomeza koza amenyo inshuro zisabwa ku munsi, no kureba muganga w’amenyo nk’abandi bose.
  9. None se wari uzi ko, burya amafi ari mu biribwa bitangiza amenyo, kuko yifitemo acide nke cyane?
  10. Zirikana ko uburoso bw’amenyo utagomba kubukoresha igihe kirekire gikabije, nk’uko n’imyenda y’imbere utayihindura ari uko yashaje gusa, ahubwo ureka kuyambara ukayisimbuza indi kuko igihe kigeze. Uburoso bw’amenyo na bwo, uba ugomba kubuhindura nyuma y’amezi make. Nibura hagati y’amezi 2 n’amezi 4, ugafata uburoso bushyashya.
  11. Impamvu ni uko uburoso bushaje buba butacyoza neza, bityo bikavuga ko amenyo yawe afite ibyago byinshi byo kwandura, no kuba yarwara harimo no gucukuka.
  12. Mu koza amenyo, ugomba kwibuka ko n’ururimi rwawe na rwo urwoza.
  13. Ese wari wabona umuntu mukuru wambaye braces/accolades, hanyuma ukibaza niba agira ngo agire inseko nziza gusa? Yego, braces zituma umuntu yagira inseko nziza kuko zigorora amenyo, zikayasubiza ku murongo, ariko akenshi ziba zifite n’ibindi bibazo by’uburwayi bw’amenyo zikemura, nko guhingikirana kw’amenyo. Kuzikoresha ukiri umwana zikora byihuse, mu gihe ku muntu mukuru bishobora gutinda. Gusa, uko ubuvuzi bugenda bwiyongera, haba hashobora gushakwa izenda gusa n’amenyo yawe ku buryo uzambara zitagaragara cyane.

IBINTU 10 WAKORA UBURYO USEKAMO BUGAKURURA BENSHI

  • Niba guseka bikugora, ushobora gutangira kubyiga. Ikintu cyose gisaba gukora imyitozo. No guseka ni uko. Iga gusekera umuntu utazi. Iga guseka winjiye ahantu hari abantu. Iga gusuhuza abantu buri gihe useka. Niba ukora, iga gusuhuza buri muntu mu gitondo ugeze ku kazi umusekera. Abakomanga iwawe bose, ubasuhuze umwenyura.
  • Zirikana buri gihe kumenya uko amenyo yawe ahagaze, igihe umaze kurya ikintu kandi uri mu bantu. Gusanga wasekaga ufite akantu kagufashe mu ryinyo, ni ibintu bihungabanya bamwe, bigatuma batakaza ikizere bari bifitiye.
  • Kora ku buryo iminwa yawe itumagara, kuko bigufasha guseka neza. Burya guseka umunwa wumva usa n’usaduka ntibyoroshye. Gendana lip balms. Utu tuvuta two ku munwa tutagira ibara. Niba uri umukobwa/umugore, ushobora gushyiraho lipsticks, bikore, ariko ukore ku buryo ushyiraho amabara n’ingano bituma wumva umeze neza, bitagutera kwijena mu bantu, cyangwa ngo bitere abo muri kumwe kukureba nk’umuntu udasanzwe, kuko bishobora guhungabanya ikizere wari wifitiye.
  • Mu gihe useka, wihunga, kandi wihumiriza cyangwa ngo upfuke akaboko mu maso. Ikindi kandi, mu kwitoza guseka, iga gukoresha imikaya ikikije umunwa, hamwe n’ikikije amaso icyarimwe. Ibyo bisa neza cyane. Imikaya ikikije amaso igufasha mu guseka, ni ya yindi wumva iyo uhumirije, ukongera ugahumura amaso.
  • Mu gihe useka, icara cyangwa uhagarare wemye.
  • Mu gihe ushaka kugaragaza inseko izira imbereka, ibuka ko ibitekerezo n’ibyiyumvo bigira uruhare runini mu kuntu wiyumva mu mubiriri cyanecyane no ku kuntu ugaragara mu maso, n’uburyo inseko yawe igaragarira abandi. Bityo, tekereza ku kintu ukunda, ikintu gituma umwenyura, maze kigufashe kugaragaza inseko nziza ku maso.
  • Kugira ngo useke neza, bisaba ko uba uri umuntu wifitemo ikizere. Niba ntacyo ufite, banza ucyubake. Wikunde, ukunde inseko yawe, ukunde uko ugaragara mu bandi, ukunde amahame yawe n’ibyo uharanira mu buzima. Ibi bizagufasha kuba umuntu useka yisanzuye.
  • Mu kwitoza guseka neza, uretse kujya mu ndorerwamo, ushobora no kwifashisha kwifata ama-selfies. Si ngombwa ko aya mafoto ugira uwo uyaha. Ariko nufata selfie useka uyu munsi, ejo ukazafata indi, uzagenda ubona uko inseko yawe ihinduka. Ikindi kandi, bizagufasha kubona uruhande usekeramo bikaba byiza kurushaho, bityo akaba ari na rwo wakwerekana igihe ufata amafoto n’abandi.

Inseko ni nziza cyane, inseko isakaza umunezero ku bagukikije. By’umwihariko, gusekera umugore biramunezeza, ariko n’umugore usekera umugabo neza, uwo mugabo na we anezerwa kurushaho.

Inseko ni ingenzi cyane mu rukundo, kuko itanga karibu cyangwa igasubiza umuntu inyuma.

mardi 30 juillet 2019

AMAKOSA 10 ATUMA UTAMUZANISHA AMAZI NGO BYEMERE


Mbere yo kukwereka amakosa 10 atuma utamuzanisha amazi ngo byemere, banza uzirikane ko ubushakashatsi bwerekana ko:
  1. Abagore 15% ni bo bonyine babasha kuzana amazi kugeza ubu.
  2. Abagore 3%, babasha kugeza ibyishimo ku ndunduro no kuzana amazi batabitekerejeho.
  3. Mu bagore batwara ifarashi, hafi 20% muri bo babashije kugeza ibyishimo ku ndunduro batwaye ifarashi;
  4. Abagore bakora Yoga, hafi ya 7% na bo babashije kugeza ibyishimo ku ndunduro bibereye muri Yoga.


AMAKOSA NI AYA:
  1. Kumuzanisha amazi ukoresheje igitsina cyawe gusa. Iri ni ikosa, kuko n’ubwo bishoboka, ariko birakomeye. Ku bagore benshi, byoroha iyo uvanzemo no gukoresha intoki.
  2. Kutamutegura bihagije ni ikosa rikomeye, kuko mu kumutegura ni bwo ya mazi yikora.
  3. Kumubwira ko ukeneye ko amaza aza, cyangwa ngo ko ukunda umugore uzana amazi nyamara ubizi neza ko we atarayazana ni ikosa rikabije. Ibyo bituma agira stress, bityo ntabashe kugira kwirekura gutuma amazi arekurwa.
  4. Mu gihe umutegura kuzana amazi, ni ikosa rikomeye kutamwereka ko ibintu bye ubikunda cyane, ko uburyo abigukorera bikunezeza bikomeye, kuko ibi bituma yigiramo ikizere gituma yirekura mu gihe atanga ibintu, bityo kuzana amazi bikaba byashoboka.
  5. Gutinya kumubwira ngo agufashe, no kutibuka akamaro ka rugongo (clitoris) ni ikosa: Mu gihe mubikora, kora ku buryo ufata position ituma umwanya mwibarukiro we wa rugongo uwukorakora bihagije. Cyangwa se we agufashe abyikorere niba bitamubangamira.
  6. Kutamenya aho werekeza igitsina ngo kibashe gukorakora G-spot. Akadomo mu myanya myibarukiro y’umugore gatuma ubushake bwiyongera ndetse n’amazi agakorwa. Ntibisaba ko iba ndende, cyakora kuba ibyibushye bishobora koroshya akazi kuko ikuba mu nkuta z’inda ibyara y’umugore, ari ho G-spot iherereye.
  7. Kwibagirwa guhamisha hamwe, kandi ugenzura uko atwarwa, no Kwibagirwa kongera umurego ha handi hamutwaye, kugira ngo umufashe kuzamuka mu byishimo bigana ku kuzana amazi, ni ikosa.
  8. Kwibagirwa guha amazi inzira ni ikosa: ZIRIKANA KO kugira ngo amazi asohoke ugomba kuyaha inzira (hari abo asohoka utayahaye inzira ariko ni bake). Wigumishamo igitsina hanyuma ngo wibaze impamvu amazi ataza. Menya igihe cyo gukuramo no gusubizamo. Kandi mu gihe wakuyemo, igitsina cyawe ugikoreshe ukuba mu mpande z’umwinjiriro wacyo kugira ngo umugore akomeze agubwe neza.
  9. Wimumenyesha ko ugiye gukuramo igitsina. Kuko icyo gihe byatuma asa n’ubumba, cyangwa agakanya imyanya myibarukiro ye bigatuma amazi adasohoka.
  10. Mu gihe ukuyemo igitsina, ntugahite urekeraho gukorakora rugongo. Bikomeze.

Video irambuye inabisobanura neza kurushaho wayisanga HANO.


vendredi 26 juillet 2019

IMPAMVU 10 BAMWE BARIRA MU GIHE K’IMIBONANO


Ushobora kuba warigeze kurira mu gihe ukora imibonano mpuzabitsina. Ese wari uzi ko ibyo ari ibintu bisanzwe kandi biba kuri benshi? Abantu bamwe barira amarira y’ibyishimo, abandi bakarizwa no kubabara. Ariko se bituruka kuki?

SIYANSE IRABIHAMYA:
Abaganga bavuga ko kurira mu gikorwa k’imibonano bizwi nk’ikibazo kitwa postcoital dysphoria (PCD) cyangwa occasionally-postcoital tristesse (PCT). PCT yo ishobora no kugutera kuzura amarira, umubabaro no kwicuza ibyo wakoze n’iyo byaba byakugendekeye neza cyane. 
Ibi kandi si ngombwa ko bibaho urangije igikorwa, byakubaho ukiri no mu gikorwa nyirizina.

1. Kurizwa n’ibyishimo: Ujya wumva abantu bakunda kugira “amarira y’ibyishimo” bakoze nk’ubukwe, babyaye umwana cyangwa bazamuwe mu ntera mu kazi. Ibyo ngibyo birashoboka ko byaba no ku muntu wishimiye igikorwa k’imibonano mpuzabitsina. Noneho iyo wari umaze igihe kinini utayikora bwo amarira ashobora kuba menshi byisumbuyeho.

2. Kuba byakurenze, ugata controle: Byari byakubaho gukora imibonano mpuzabitsina ku buryo wumva uyobewe aho uri ukamera nk’uri kurota? Iyo mimerere ishobora kugutera kumva bikurenze amarangamutima akakubana menshi, ukarira ugahogora kuko uba umeze nk’uwavuye ku isi.

3. Gutwarwa cyane n’uko umubiri wawe uri kubyitwaramo: Ushobora gukora imibonano, ukabona urangije mu buryo buhanitse utigeze urangizamo mbere hose. Ibi bishobora kukurenga ukarira. Cyangwa se ukabona urangije inshuro nyinshi bitarigeze bikubaho mbere. Ushobora kuba hari ikindi kintu wari warigeze kwifuza ko nawe kikubaho mu gihe k’imibonano mpuzabitsina, hanyuma byakubaho ukabura uko wifata bikakurenga ukarira.

4. Imyaka ugezemo: abagore benshi bari hagati y’imyaka 32 na 46 na bo bagira ikibazo cyo kurira mu gihe cyo gutera akabariro (PCD). Bishobora kuba bituruka ku ihindagurika ry’imisemburo ivuburwa mu gihe k’imibonano mpuzabitsina muri iyo myaka baba bagezemo.

5. Kubabara (uburibwe): hari impamvu nyinshi zishobora gutera umuntu kubabara mu gihe ari gukora imibonano mpuzabitsina. Mu bishobora gutuma urira muri icyo gihe harimo:
  • Kuba ubikoze nta bushake bwabyo ufite
  • Ihungabana ryatewe n’uko wigeze kubikora bitakurimo
  • Kuba urwaye indwara zo mu myanya ndangabitsina
  • Kuba urwaye indwara z’uruhu ku myanya y’ibanga cyangwa hafi yayo
  • Infection yo mu rwungano rw’inkari
  • Kumagara mu gitsina
  • Kuba urwaye umugongo

Zirikana ko kubera ko mu gihe cy’akabariro umuntu ashobora kurizwa no kwishima, cyangwa no kubabara, uwo mukorana imibonano ntazamenya ikikuriza muri byombi mu gihe utabimubwiye, cyanecyane niba mutamenyeranye.
Nanone, menya ko indwara nyinshi zatuma ubabara mu gihe ukora imibonano mpuzabitsina zishobora kuvurwa. ni yo mpamvu ugirwa inama yo kujya kwa muganga ukivuza ubundi ibintu bigatangira kugenda neza. Niba kandi hari ikindi kibazo wumva ufite, biganireho na mugenzi wawe mushake umuti wabyo ntuzongere kubabara bigeze n’aho urira.

6. Kuba wumva utishimye muri wowe: kurira ni ibisanzwe ku muntu uhangayitse, ufite ubwoba, ufite ibibazo by’ubuzima cyangwa ufite agahinda yatewe n’ikindi kintu. Biba bigoye ko wakora imibonano mpuzabitsina ikakuryohera kandi utabyishimiye, utabishaka. Umubiri wawe ushobora kwitabira icyo gikorwa ariko umutima n’ubwenge biri ahandi. Icyo gihe rero kuba warira biroroshye cyane. Iyo bimeze gutyo kandi hari n’igihe ugira ubwoba ko kubera imimerere urimo ushobora kudashimisha neza uwo muri gukorana imibonano. Ibi na byo byakubera intandaro yo kurira.

7. Isoni n’ikimwaro: Hari benshi baba barabwiwe ko gukora imibonano mpuzabitsina ari igikorwa kidakwiye kandi cy’urukozasoni, cyanecyane nko mu gihe uyikoze utararushinga, ukaba ufite imyizerere ikwereka neza ko ari icyaha, cyangwa se amahame y’umuryango ukomokamo akaba abikumvisha gutyo. Ibi bituma bamwe muri aba bantu iyo bakoze imibonano bumva bakoze ishyano, batakiri abantu nk’abandi kandi bakumva bakwiriye akato. Iyo bimeze gutyo kurira bishobora kuba byaza utabiteguye.

8. Urungabangabo: kumva uri mu rungabangabo nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina bijya bibaho, cyanecyane iyo wayikoranye n’umuntu utigeze utekereza ko mwabikorana, cyangwa ntibigende neza uko wabiteguye. Habaho abantu bajya biyumvamo ko badakunda imibonano mpuzabitsina, ariko igihe runaka bakisanga bayikoze, cyangwa bakaba barihaye igihe runaka bumva ari cyo bazayikoreraho, nyamara bikaba ngombwa ko bayikora mbere yaho. Abo na bo bashobora kumva bari mu gisa n’urungabangabo. Imibonano mpuzabitsina ntabwo ishimisha abantu gusa ahubwo ishobora no gutera kubabara, kwicuza no kudasobanukirwa ibyo wakoze.

9. Agahinda gakabije: Niba wisanga ukunda kurira cyane muri icyo gikorwa nyamara ntumenye impamvu ibigutera, ushobora gusanga ari agahinda gakabije cyangwa ikindi kibazo gifitanye isano n’ubuzima bwo mu mutwe ufite ukizi, cyangwa utanabizi.
Ibindi bimenyetso bigaragaza agahinda gakabije (depression) ni ibi bikurikira:
  • Umubabaro
  • Kwicuza
  • Kugira ikimwaro
  • Kugira umujinya
  • Kubura ibitotsi
  • Guhorana umunaniro
  • Kwibagirwa
  • Kunanirwa kurya
  • Kwanga ibyo wakundaga gukora harimo n’imibonano mpuzabitsina
  • Kubabara umutwe…

10. Kwibuka ibyaguhungabanyije cyangwa uwagufashe ku ngufu: niba warigeze gufatwa ku ngufu, ibikorwa byinshi byerekeza ku gitsina bishobora kukwibutsa ibyakubayeho ukababara cyane. Wumva usubijwe muri bya bihe bikaba byagutera kurira. Ni byiza ko wakwitabaza inzobere mu by’ubuzima nyerekezabitsina zikagufasha kugaruka mu buzima busanzwe.

NI IKI WAKORA MU GIHE UGIRA IKIBAZO CYO KURIRA MU GIHE UKORA IMIBONANO MPUZABITSINA?
  1. Byaba byiza mu gihe ubona ko bikubangamiye cyane usanze umuganga cyangwa inzobere mu byerekeye ubuzima nyerekezabitsina bakagufasha
  2. Wabiganira na mugenzi wawe mukorana imibonano mpuzabitsina mukareba ko hari icyo mwahindura ku buryo mwabikoragamo
  3. Ganira n’inshuti zawe ku buzima bw’ibitsina, ibyo mukunda n’ibibabangamira musangire ubunararibonye.

WAKORA IKI MU GIHE UMUKUNZI WAWE ARIRA MU GIHE MUKORA IMIBONANO MPUZABITSINA?
  1. Wamubaza niba hari ikitagenda neza ariko ntumukankamire
  2. Wamuhumuriza kandi ukagerageza kubahiriza ibyifuzo bye
  3. Mujyane ahantu hisanzuye mubiganire neza ariko ntubimuhatire niba yumva adashaka kubivugaho
  4. Mubaze icyo wamufasha kandi ukomeze kumwereka ko muri kumwe kandi ko nta nka yacitse amabere.


mardi 9 juillet 2019

Ibibi byo kurarana ikariso ku bagore n’abagabo


(Niba ukunda kumva amajwi kurusha gusoma, ibi wabisanga na HANO).

Abantu benshi iyo bagiye kuryama bambara bitewe n’uko ikirere kiraye, haba hakonje cyane ukambara imyenda ishyushye, ndetse ukifubika, ariko iyo hashyushye ukambara utwenda two kurarana tworoshye. Nyamara n’ubwo bimeze gutya, ntibibuza ko hari abandi bambara ubusa buriburi, kandi ngo byaba ari byiza cyane. Hari abandi rero, barara bambaye, ariko mu kwambara bakagerekaho kurarana umwenda w’imbere, ikariso, cyangwa se mo kimwe ugasanga bakuyemo indi myenda yose ariko bagasigarana ikariso.
Kurarana ikariso rero, ngo byaba bigira ingaruka zikomeye ku buzima bwiza bw’imyanya myibarukiro, cyanecyane iya kigore, n’ubwo n’iya kigabo ari uko.
  1. Ku bagore: Amakariso menshi y’abantu b’igitsinagore aba abegereye, hakaba n’abegereye cyane bitewe n’uko n’ubundi baba bagiye kwambara indi myenda ibegereye. Iyo wambaye ikariso ikwegereye ishobora kugutera ubushyuhe bwinshi ugatangira kubira icyuya, kandi muri icyo cyuya hashobora kororokeramo udukoko dutera indwara zakwibasira imyanya y’ibanga. Gukomeza kwambara iyo kariso umwanya munini bitera twa dukoko kukwinjiramo, hanyuma rero mu gihe uryamye imyanya myibarukiro yawe ikabura uko ihumeka, ndetse na twa dukoko tukabona neza akanya ko gukura no gukwirakwira mu mubiri wawe. Ni ho uzasanga warwaye za infections cyangwa ugatangira kugira uburyaryate bugutera kwishima mu gitsina no hafi yacyo nko mu ntantu. Niba ibi bikubaho, kandi ukaba urarana ikariso, gerageza kubivaho maze urebe niba hari icyahinduka.
  2. Ku mugore ugeze mu myaka yo gucura, umubiri we uba utangiye gucika intege bityo twa dukoko tugakura kandi tugakwirakwira mu buryo bworoshye ubundi za ndwara zigatangira kumufatanya n’imyaka ye, zikamuzonga. Uruhu rw’umuntu ruba rubitse mikorobe nyinshi, iyo zigize amahirwe zikabona aho zororokera zisya zitanzitse. Iyo utogosha insya, bisaba kuzitaho cyane, cg se ukazogosha kenshi, kuko na zo zaba indiri y’utwo dukoko.
  3. Ku bagabo: Abagabo na bo bararana amakariso (boxers) abafashe bakunda kugira uburyaryate ku mabya no mu ntantu (mu mayasha) kandi ugasanga udusabo twabo tw’intangangabo dukunda kuvuvuka. Bene utwo dukoko twongera indwara ziterwa na champignons zishobora no kwangiza umuyoboro unyuramo inkari n’amasohoro.
  4. Uku kurarana ikariso ku bagabo kandi bituma hariya harara ubushyuhe bwinshi, udusabo tw’intangangabo ntitubone ubuhumekero, tukarara twiyometse ku mubiri mpaka mu gitondo, bityo bwa bushyuhe buri munsi y’igipimo cy’ubw’umubiri utu dusabo tugomba kubaho tukabubura, maze intangangabo zigatangira kuhangirikira. Iyo rero ubushyuhe ari bwinshi hariya, kandi amasaha menshi, bishobora gutera intangangabo gupfa, ntizibe zikimaze umumaro zagenewe, ubushobozi bwo kubyara bukagabanyuka cyangwa bugashira burundu.

Inzobere mu by’ubuzima bw’imyororokere zigira abantu inama kurara nta kintu bambaye hasi kuko ari bwo imyanya myibarukiro ibona ubuhumekero bwisanzuye, cyangwa se ukararana umwenda ukurekuye ku buryo urwo rugingo rw’umubiri rutabangamirwa. Turagirwa inama yo gushaka ikanzu y’ijoro yoroshye kandi irekuye cyangwa se ikabutura irekuye itarimo ikariso. Kandi, byaba bitakubangamira, ukarara wambaye ubusa, ahubwo wagira imbeho ukiyorosa byinshi, kurusha gushakira ubushyuhe mu byo wambaye.

lundi 8 juillet 2019

Itandukaniro hagati ya good kisser na bad kisser (uzi gusomana n’utabizi)


Niba ukunda kumva inkuru mu majwi kurusha gusoma, ibi wabyumvira HANO.

Mbere yo kureba itandukaniro hagati y'umuntu uzi gusomana n'utabizi, zirikana ibi:
  1. Hatarimo urukundo, ntabwo waba good kisser. Umuntu yishimira gusomwa n’uwo akunda.
  2. Iyo hamaze kuzamo urukundo, ni bwo haboneka uzi gusomana (good kisser) n’utabizi (bad kisser). Uti gute. Ushobora kuba ukunda umuntu, ariko uko agusoma bikakuzahaza. Kandi ukumva ntiwamureka, ariko ukifuza ko yahindura, cyangwa ko mwakorana ibindi ariko gusomana mukabireka.
  3. Icyo kuzirikana ni kimwe. Mu gihe harimo ubushake, ibintu byose ushobora kubyiga ukabimenya. Ushobora guhindura. Ushobora guhinduka inararibonye.

Itandukaniro ni irihe?
Duhere kuri Good kisser:
  1. Afata umwanya we wose. Ntabwo yirukanka mu bintu, kandi ntabyihutisha.
  2. Iminwa ye ntayikomeza. Arayoroshya cyane.
  3. Ibyo akora byose abikora yitonze. Agenda gake.
  4. Ibyo akora byose abikorana ubugwaneza bugaragarira/cyangwa bwumvikanira uwo asoma.
  5. Amira amacandwe ye yose mbere yo gusomana bigiye kure. Mbere yo gutanga umunwa cyangwa gutanga ururimi.
  6. Akoresha ururimi rwe mu buryo bushimishije. Ntarutsindagira mu muntu.
  7. Mu gusoma uwo akunda, atanga umwanya wo guhumeka.

Bad kisser:
Uyu nguyu,
  1. Ibintu byose aba yabishyizemo ingufu, yabigize imirwano.
  2. Ururimi rwe arugutsindagira mu kanwa.
  3. Aba afite ibicandwe byinshi, ndetse anashaka kubiguha. Atanabiguha, mukarangiza igikorwa yabikujuje hose wihanagura.
  4. Ntabwo yita ku mimerere ye mu kanwa mbere yo gutangira gusomana, kugira ngo amenye niba hogeje neza, kandi ko hadahumura nabi.
  5. Ntabwo arekura uwo asoma ngo amuhe akanya ko guhumeka.
  6. Uwo asoma aba yumva ameze nk’urimo amurya, yamutamiye wese.


samedi 6 juillet 2019

ibyo wasimbuza siporo ngo mu buriri bikomeze kugenda neza niba utabona umwanya cyangwa udakunda kuyikora


(Niba wowe ukunda kumva kurusha gusoma, ushobora no kureba ibi ngiye kukubwira kuri YouTube uramutse ukanze HANO).

8. Gukora inama urimo kugendagenda: Iyo ukeneye kuvugana n'umwe mu bakozi mukorana, musabe mubikore mugenda gakegake, bityo muzaba mwicishije inyoni ebyiri ibuye rimwe. Uzaba uri gukora imyitozo, ariko kandi bizatuma inama yanyu iba nziza kurushaho. Gusa nanone ntimuzarenze umubare w’abantu babiri cyangwa batatu. Murenze uwo mubare, gukora inama mugendagenda byabagora.
7. Kugira abantu mukinana/kwinjira mu ikipe: Ibyo waba ukunda byose cyangwa ubumenyi waba ufite bwose, ntiwabura umukino wisangamo mu gace utuyemo. Rimwe ma rimwe uzatinya gusiba imyitozo kubera ko bagenzi bawe baza kubibona nabi, kandi iyo muri mu marushanwa akenshi wibagirwa ko uri gukora imyitozo.
6. Gukinira muri nature/ku karubanda: Abantu bateye bitandukanye. Niba ukunda kuba uri hanze, ushobora kujya ahantu hisanzuye haba imikino myinshi itandukanye, kandi hahurira abantu benshi, ugafata umukino wumva ukunyuze, nk’umupira w’amaguru, umupira w’amaboko, guterana udupira tw’ibiziga, n’indi myinshi ituma wumva umeze neza.
5. Imikino wakinira iwawe: Niba wowe udakunda kujya mu bantu benshi, ukunda kwibera wenyine, ukunda kuba uri iwawe, Ntabwo ushaka guhangana n’ubushyuhe bwinshi cyangwa ubukonje bwinshi. Imikino y’imbere mu nzu na yo yagufasha cyane, nka basketball, volleyball, umukino wo koga ndetse n’indi itandukanye.
4. Gutunganya ubusitani cyangwa akarima k’igikoni: Ushobora kuvuga ko atari imyitozo, ariko iyo ucukura, ukanatunganya indabo zawe mu gihe kingana n’iminota mirongo itatu cyangwa irenga, uba ukoze imyitozo myiza. Biba byiza kandi kuko bituma wumva udafite irungu mu gihe nta kindi kintu wari ufite cyo gukora.
3. Kubyina: Bishobora kuba rusange, cyangwa se ukabikora wenyine, kandi bitanga ibyishimo. Kubyina bituma imitsi yawe ikomera ndetse bigakomeza cyane umutima n’ibihaha byawe. Bituma kandi roho yawe igubwa neza. Icyo ukeneye gusa ni umuziki ubundi byose bikagenda neza.
2. Gukora imirimo yo mu rugo: Urashaka gukora imirimo ibiri icyarimwe? Burya wakora umurimo kandi ukaba unakoze siporo! Uzaba ukoze imyitozo myiza igihe uzaba uri koza imodoka yawe, uri gusukura mu mbuga yawe, cyangwa uri gukoropa mu nzu iwawe. Bizagufasha kugira imiterere myiza ndetse no gukora amasuku bitume ugira ubwonko butekereza neza.
1. Gutera akabariro: Iyo mukoze iki gikorwa cy’abashakanye, muba mutwitse calories nk’eshanu mu munota umwe. Ibi biruta cyane izo waba utwitse uri kugenda bisanzwe. Ndetse uba ukoresheje umwuka ungana n’uwo waba uri gukoresha mu gihe waba uri gukubura ibibabi byatakaye munsi y'igiti. Ibirenze ibyo kandi, ubushakashatsi bwerekana ko birinda indwara z’umutima, ariko bikaba byiza kurushaho iyo uri mu rukundo n’uwo muyikoranye, atari bimwe byo kujya kuyihaha.

mercredi 3 juillet 2019

Dore ibyo wagerageza niba ubona umugabo wawe atakikwitaho nka mbere

Ubona umugabo wawe atakikwitayeho nka mbere? 
Ubona aba afite ibindi bimuhugije? 
Wumva bikubangamiye ukabura uko wifata?
Tuza. 
Imibanire y’abakundana igendana n’ibihe umwe muri bo (cyangwa bombi) arimo muri iyo minsi. Ntabwo iteka ryose bihora ari miseke igoroye, ntabwo bihora ari uburyohe gusagusa.
Icyo umuntu akwiriye kwibaza ni,“ese witwara ute mu gihe ubona ko atakwitayeho muri iyo minsi?”
Zirikana ko abagabo muri kamere yabo badakenera kwitabwaho cyane nk’abagore. Bashobora gushimishwa gusa no kuganira muri ku meza, ndetse bagashimishwa n’ibihe by’urukundo mugirira mu buriri gusa, bikaba birabahagije. Ntabwo ari uko badakunda ko ubitaho cyane, ariko ntabwo bibacira umwenda.
Kuko rero bo batita ku guhabwa care cyane (kwitabwaho), ni na yo mpamvu na bo kujya kuyitanga hari igihe bibagora. Hano hari uburyo burindwi wakwifashisha ukabona care uko wajyaga wifuza:
  1. Tegura neza icyumba cyo kuraramo: abagabo bakunda kubona impinduka zabaye ahantu. Nutegura icyumba mu buryo bumukurura, na we azabona ko hari ibyo ushaka mu buryo budasanzwe, kandi azashyiramo akabaraga kugira ngo mood yawe uyigumemo. Fatiraho utegure umugoroba wuzuye urukundo kandi utangire upange uko uza kuryoshya akabariro. Tera iyo ntambwe ya mbere rero uhindure ibintu, wishaka kuguma mu byo mwamenyereye.
  2. Ambara mu buryo bumukurura: Mwageze mu cyumba cyanyu, muriherereye, cyangwa muri mu rugo, nta kavuyo, nta mpamvu yo kuguma mu bitenge bikondora. Mushotore no mu myambarire yawe, uzirikana ko abagabo bakururwa cyane no kureba umubiri w’abagore. Mu yandi magambo, mwibutse ko ugifite ibice byiza by’umubiri biteye ipfa.
  3. Shaka ibiguhuza: wikwicara ngo utimaze ngo umugabo wawe aze agusange aho wicaye nk’udafite icyo akora. Shaka ibyo uhugiraho naza yumve agukumbuye, na we agushake. Tegura uko wasohokana n’urungano rwawe cyangwa utinde gato ku ishuri niba wiga, agukumbure kandi abone ko kuba udahari bimuhungabanyije. Agushake rero!
  4. Garagaza ubugwaneza: rimwe na rimwe ushobora gukenera gutanga umwanya wawe kugira ngo nawe hagire uguha umwanya we. Ushobora kumukorera utuntu tworoshye nko kumutekera icyayi, kumukuriramo ikote cyangwa inkweto, kumutegurira ifunguro akunda cyangwa wagira aho ugana ukamusigira akandiko kagufi ahantu, karimo amagambo make ariko aryoshye. Hari uburyo bwinshi wamwereka ko umwitayeho bikamukurura na we akakwitaho mu buryo budasanzwe.
  5.  Reka kuvugavuga cyane: abagore bajya bashaka kubwira abagabo babo akantu kose, bikageza n’aho abagabo basa n’abarambiwe bagahagarika kubatega amatwi. Ashobora kuba hari n’ibindi akeneye gutekerezaho akaba yifuza ko waba ucecetse ho gake ukamuha agahenge. Atari uko atakwitayeho, ahubwo ari uko ubwonko bwe bukeneye no guhindura ibitekerezo. Gerageza kugabanya ibiganiro, ahubwo ushake umwanya ukwiriye kugira ngo umuganishe mu biganiro wifuza bijyanye no kuguha care.
  6. Muganire ku ngingo nyamukuru: mubwire uko wumva umeze iyo uri kumwe na we, uko bikumerera iyo umukumbuye, mumenyeshe ko wumva ukeneye ko akwitaho byisumbuyeho. Nutamumenyesha ko umukeneyeho kukwitaho, ntabwo azamenya ko ubishaka. Azagira ngo uburyo musanzwe mubanyemo buraguhagije, bityo ntacyo azahindura. Ashobora guhita agupangira kugusohokana ngo mubinononsore cyangwa akakwereka mu bundi buryo ko yabyumvise kandi yiteguye kubigukorera,. Ntuzibagirwe kumushimira mu magambo no mu bikorwa nabikora, kandi ntuzabure na we kumwitaho nk’uko wumva ushaka ko nawe akwitaho.  

Ibi ngibi ushobora no kubireba kuri videwo ukanze HANO. Urakoze cyane.

mardi 2 juillet 2019

URUKUNDO: Ibintu 20 bitangaje abahanga mu buzima bwo mu mutwe baruvugaho


  1. Bivugwa ko urukundo rwa romantic rumara umwaka umwe. Iyo umwaka urangiye mukiri kumwe, hatangira rwa rukundo ruzirika umuntu ku wundi, rwa rukundo ruramba, rwa rukundo rubageza ku kurushinga, mukiyemeza kubana akaramata.
  2. Ubushakashatsi bwerekana ko urukundo ruhutiyeho rubaho, ariko ko rutarenza amezi 4. Iyo arenze ngo ruba rwahindutsemo urukundo nyarukundo, rwa rukundo ruzaramba.
  3. Benshi mu bantu bagitangira gukundana ngo baba batandukana bamaranye hagati y’amezi 3 n’atanu.
  4. Benshi mu baganga b’ubuzima bwo mu mutwe bemeza ko kuba inshuti zisanzwe hagati y’abantu babiri badahuje igitsina bidashoboka. Iyo mubaye inshuti nyanshuti, byanze bikunze bigera igihe murengera mugakora ibirenze ibyo kuba inshuti gusa.
  5. Abahanga mu buzima bwo mu mutwe bemeza ko bidashoboka kuba inshuti zisanzwe n’umuntu mwigeze kugirana urukundo rurenzeho.
  6. Umugore ngo yaba akururwa cyane n’umugabo mu gihe ataramenya neza niba amukunda koko, no ku rugero amukundaho.
  7. Iyo uri mu rukundo n’umuntu mukarebana, amaso yanyu afunguka ku kigero kirenzeho 45% ku cyo yari asanzwe afungukaho mu gihe urebana n’umuntu mudafitanye urukundo.
  8. Iyo ukunda umuntu byuzuye, iyo akwandikiye ubutumwa, ubusoma wumva ijwi rye mu mutwe wawe rimeze nk’iririmo kukwibwira bya bindi yanditse.
  9. Abantu ngo baba bita cyane mu maso h’umuntu uko habakurura kurusha kwita ku miterere y’umuntu yose muri rusange, mu gihe barimo guhitamo umuntu bazakundana igihe kirekire.
  10. Guhoberana mukamarana amasegonda arenga 20 bituma imibiri yanyu ivubura umusemburo wa oxytocin, utuma imirunga y’urukundo rwanyu irushaho gukomera.
  11. Gufatana ikiganza n’uwo ukunda, ngo bishobora kwirukana ububabare ufite mu mubiri, stress ndetse n’ubwoba.
  12. Abashakanye bamara nibura iminota 10 buri munsi bari kumwe, baganira baseka, ngo bubaka urugo rurambye.
  13. Ngo iyo umusore yakunze umukobwa, byanze bikunze atangira kumuganiraho igihe ari kumwe n’inshuti ze.
  14. Ubushakashatsi bwerekana ko ngo niba uri mu rukundo n’umuntu, ukaba buri gihe ari wowe ubanza mu gihe mwandikirana, ngo byaba byerekana ko uwo mugenzi wawe atakwitayeho. Abirimo atabirimo.
  15. Ngo byaba bidashoboka kurakarira uwo ukunda mu gihe kirenze iminsi 3. Ibi ngibi ngo iyo bibaho, byaba byerekana ko udakunda uwo warakariye.
  16. Urukundo rusiga amateka uwo ari we wese uzaza nyuma adashobora gusiba, ariko kandi rushobora no gusiga igikomere uwo ari we wese atazabasha gukiza.
  17. Amarira y’abagore ngo yaba agabanya urugero rw’umusemburo wa testosterone mu bagabo, bityo ubushake bwo gutera akabariro bugashira. Mu yandi magambo, kubasha gutera akabariro n’umugore uri guta amarira biragoye.
  18. 23% by’abantu bahurira online bagakundana, birangira koko barushinze
  19. Abantu barushinze, babanye neza n’abo bashakanye, ngo ni bo usanga barushaho gutanga umusaruro uhagije mu kazi, kandi bagakora bakabona promotions. Muri make, ngo babasha gukorera amafaranga menshi kurushaho.
  20. Ubushakashatsi bwerekanye ko ngo abagore 52% bemeza ko abo bashakanye atari bo rukundo rwabo rw’ukuri.

Ibi kandi wabireba kuri channel ya YouTube, uramutse ukanze HANO. Urakoze cyane.

lundi 6 mai 2019

HOROSCOPE 4 - Imyitwarire yawe, ibyo ukunda n’ibikugora mu buzima dukurikije itariki wavutseho

CANCER, 21/06 – 22/07.
Ba Cancer ni abantu bakorwa ku mutima n’ibintu bitandukanye kandi bakagaragaza ibyiyumvo byabo. Ikindi, ni abantu bakunda gutekereza, bakimajina (s'imaginer) ibintu bitariho cyangwa mu yandi magambo bitarabaho. Ni abantu bagira "instin", cyangwa bari "intuitive" ku buryo bashobora kwiyumvamo uko ibintu biza kugenda nyamara bitarabaho, kandi koko bikaza kugenda uko babitekereje. Ikibazo cyabo, ni uko ibyo biyumvamo batabasha kubibwira abandi.
Ba Cancer Bakundwa n’abantu, kandi baba inyangamugayo. Ntibakunda kugendera mu kigare, cyanecyane ko badakunda abantu babeshyana. Ni yo mpamvu bahitamo kuba kumwe n'itsinda ritoya ry’abantu bazi ko babyumva kimwe.
N’ubwo ba Cancer bahiga imihigo kandi bakayigeraho, ariko biborohera iyo badakora ibintu bonyine. Bakaba bafite undi muntu bari kumwe, cyangwa akagroupe k’abantu bake babafasha guhigura imihigo yabo.
Ba Cancer bakunda kuba mu rukundo cyane, ariko bakaryoherwa birushijeho na rwa rundi rukiri mu bihe byarwo byiza, urukundo rwa "romance". Bishimira cyane kumva ko bakunzwe, bakenewe, kandi bishimiwe mu buzima. Bafata ikemezo cyo kwinjira mu rukundo mu gihe gito, ariko iyo barugiyemo bajyanamo umutima wabo wose, kandi bagakora ibishoboka byose kugira ngo urwo rukundo rurambe.
Ba Cancer baratekereza cyane, ku buryo usanga bashobora gutekereza ku nzira zitandukanye bashobora gukoramo ibyo bateganya.
Ba Cancer bakundana neza na ba Taurus (April 20 – May 20) na ba Pisces (Feb. 19 – March 20) 
Interuro y aba cancer igira iti: “Kuko numva, ubwo ndiho”.
Ba Cancer bakunda gusoma, gushushanya, kwandika, kandi bari creative.
Ba Cancer bemera imbaraga zidasanzwe, akaba ari yo mpamvu benshi ubasanga mu madini. Bazi kwitegereza abantu babakikije, kubasetsa, no kubigana. 
Ba Cancer, bakaba ari abantu bakora ibishoboka byose, harimo no kuba batanga ubuzima bwabo, kubw’umuntu bakunda.
Mu buriri, ba Cancer bamenya cyane kwirekura, umwanya wose bakawuharira igikorwa.
Urugero: Selena Gomez, Ariana Grande and Lionel Messi

mardi 23 avril 2019

UFITE UMUKUNZI? URUBATSE? DORE AMABANGA 10 YABAFASHA KURAMBANA


Ubusanzwe kugira ngo urukundo rukomere kandi rurame, bisaba abarurimo bombi kubigiramo uruhare rwimbitse kandi ruhoraho. Muri make, rurahingirwa, rugafumbirwa, rukabagarirwa, rukuhirwa, rukitabwaho mu buryo bwose kuko nta wifuza urukundo rudakura. Dore rero bimwe mu byabafasha kugira urukundo rurambye:

1. Mugirirane ibanga ku birebana n’ubuzima bwanyu bwite: Iyo mutangiye gushyira ubuzima bwanyu bw’urukundo ku karubanda nko ku mbuga nkoranyambaga, mu makoraniro ya benshi n’ahandi, muba mutumiye isi yose mu rukundo rwanyu. Nimwibikire ibibazo byanyu, mubyikemurire, kuko urukundo ruri hagati yanyu uko muri babiri, kandi ibyarwo ni mwe bireba mbere na mbere. Kuba mwagirana ikibazo ababazi n’ababakurikirana bose bakarara babimenye bibaha urwaho rwo kubavangira. Yego muranyuzwe, muraryohewe kandi ntimutewe ipfunwe n’ipfundo ry’urukundo rwanyu! Mushobora gushyiraho bimwe mu bihe byiza cyangwa amafoto meza muri kumwe, kuri Instagram, Facebook n’ahandi ariko ntimuzarengere bitazatuma muhora mwumva mwakwereka bose ibyanyu byose, n’ibitari ngombwa.

2. Nimwimenyere uburyo bwo guhangana n’amakimbirane abavutseho: Bitewe n’uko uzi umukunzi wawe, hari uburyo bwinshi wamenya uko wamufasha mugakemura agatotsi kaje mu rukundo rwanyu ku buryo ako kabazo gato kavutse katababera imbarutso yo gutandukana, ahubwo kakarushaho gukomeza urukundo rwanyu. Kutumvikana birasanzwe kandi bibaho mu rukundo, nta zibana zidakomana amahembe, ariko icya mbere ni ukumvikana mwembi hagati yanyu, mukamenya uko mwikemurira ibibazo. Yego ushobora kuba wagisha inama byakuyobeye, cg se mugashaka abo musobanurira ibibazo byanyu, baba inshuti cg umuryango, ariko ibyo muzabikore ariko byabarenze koko. Ubundi umuti ni mwebwe mwembi muwifitiye kurusha ko undi uwo ari we wese yawubaha.

3. Nimwige gutegana amatwi: Iyo witoje kuvuga make ukihatira gutega amatwi cyane mu rukundo, bituma ruramba. Bisaba ko wumva umukunzi wawe, ugatega amatwi ibyo akubwira utamuca mu ijambo ngo umutarukane, cyangwa ngo uhugire mu bindi, kandi na we akakumva. Niba umubajije uko umunsi we wagenze, tega amatwi ubyumve igihe agusobanurira, unagire ibyo umubaza, ibyo bizamwereka ko yakubwiraga umwitayeho.

4. Mugire igihe cyo gukundana byihariye: Kumarana igihe cyihariye n’umukunzi wawe ni ingenzi niba koko ushaka urukundo rurambye kandi ruhamye. Nta cyaruta igihe muba muri kumwe. N’ubwo waba ugira akazi kenshi kaguhuza, mushakire igihe n’ubwo cyaba gito, musohokane, muganire, mukine, museke nibishoboka mumarane umwanya munini mwembi. Ibyo bizatuma umurunga w’urukundo rwanyu urushaho gukomera, kuko muba mwubaka amateka muzajya mwibuka, akabakomeza ndetse n’igihe mugeze mu bihe bigoye byo gushwana cg kutumvikana ku bintu.

5. Mugerageza kuba abanyakuri: Abakundana batabeshyana ntibahishanya, babwirana iby’ingenzi byose n’ubwo ukuri kose atari ngombwa ko kuvugwa. Kugira ngo wubake urukundo ruhamye rero, biba byiza kubwiza ukuri kose umukunzi wawe, ukamufungukira, ntiwumve ko hari ibyo wamuhisha, kuko nutangira kumuhisha na we bizatuma akubanira gutyo. Kugira ngo rero ibi ngibi ubishobore, nuko mu gihe cyose uri mu rukundo, warabyiyemeje, ugomba gutangira kugira imyitwarire myiza, imyitwarire idahisha utuntu, ya myitwarire iciye mu mucyo ku buryo nta cyawe na kimwe kigutera isoni kukibwira uwo mukundana, cg ngo wikange ko ukimubwiye cg akakimenya byabatera gushwana.

6. Mugerageze gukora ibintu bishya igihe muri kumwe: N’iyo kaba ari akantu gato nko kurebana filime mutararebana mwembi, gukorana siporo nshya, kuririmba, gutemberera ahantu mutarajya n’ibindi, ibintu nk’ibi bikomeza umubano wanyu kuko musangira ibishya, bikanabaryohera, bikabahuza cyane.

7. Mubwirane uko umwe abona undi: Mubwire, muhe compliments… Niba ubona yambaye neza urabuzwa n’iki kubimubwira? Nutabimubwira akabibwirwa n’abandi wumva azabifata ate? Niba yagukoreye ikintu kikakunyura, kuki utamushimira? Niba byakunyuze cyane, kuki udashima cyane kurushaho? Iyo umubwiye uko umubona bituma yumva ari udasanzwe agaterwa ishema n’uko ubibona. Kandi iyo ukundana n’umuntu ugufata nk’udasanzwe, bigushyiramo ikizere gikomeye, ukamukunda nta kugira ishyari risenya (jalousie nyinshi) kuko uba uzi neza ko hari byinshi wibitseho bituma agukunda n’umutima we wose, kuko ahora abikubwira, ahora abikwibutsa.

8. Ntimukihe rubanda: Uko ufata umukunzi wawe n’uburyo umwitwaraho mu bandi bishobora kubaka cyangwa bigasenya urukundo rwanyu. Niba akoze ikosa ukihutira kumucyaha no kumukosora mu bantu, ni ikosa ribi kandi rigayitse. Ukwiye kumushyigikira, yaba akoze ibidakwiye, ugakora ku buryo umuhanura ari uko mugeze ahiherereye. Ariko ntabwo bikwiriye kwerekana abantu ko ufite ibyo unenga umukunzi wawe, cg se ko mutumvikana ku bintu. Icyo gihe uba utangiye guha urwaho ba bandi bashaka gusenya iz’abandi bategereje gutizwa umuhoro, kandi nanone utuma uwo mukundana atigiramo ikizere, ku buryo ahora ahangayikishijwe n’uko isaha n’isaha wamuta ukishakira abandi. 

9. Murangwe n’ubufatanye: Ubufatanye ni ingenzi niba wifuza kurambana n’umukunzi wawe. Hari ibyo ugomba kumufasha nawe hari ibyo agomba kugufasha nk’abantu bakundana kandi bateganya kurambana. Uko mukomeza ubufatanye buri munsi, mu magambo, mu bitekerezo no mu bikorwa, mugenda mwubaka urufatiro rwo kuramba k’urukundo rwanyu.

10. Ntuzarambirwe kuvuga ijambo ‘Ndagukunda’, ‘mbabarira’ na ‘urakoze’: Iri jambo rito “Ndagukunda”,”mbabarira”, “urakoze” rirakomeye cyane kandi rikomeza urukundo ku kigero udashobora kwiyumvisha. Utitaye ku buryo waba uremerewe, cyangwa se uko umunsi wawe wakugoye, utitaye ku cyubahiro wiyumvamo cyangwa ubundi buhangange, utitaye kuri byinshi byagutera kumva ko ukaze, ntuzibagirwe gusaba imbabazi igihe wakosheje, ntuzirengagize kumushimira igihe agukoreye ikintu kiza, ntuzasoze umunsi utabwiye umukunzi wawe ko umukunda.


lundi 22 avril 2019

HOROSCOPE 3 - Imyitwarire yawe, ibyo ukunda n’ibikugora mu buzima dukurikije itariki wavutseho

Gemini/Gémeaux, Gicurasi 21 – Kamena 20, IMPANGA

Aba bakunda abantu. Ikindi kandi, bamenyera vuba iyo binjiye mu buzima bushyashya. Nanone, bagira amtsiko cyane. Baba bashaka kuvumbura. Ibi ngibi bituma bakunda kwirundumurira ku mbuga nkoranyambaga (social media). Aho bicaye, baba bakoresha telefoni, batembera social media zitandukanye. Ibi bituma babasha kuganira n’abantu online, bakavumbura byinshi batari bazi ku bintu bakunda, kandi bakamenya utuntu n’utundi.
Gukoresha social media cyane, no kuziha agaciro, akenshi biviramo bamwe muri ba Gemini kugira ishyari, kwishidikanyaho bityo ikizere bifitiye kikaba gike, ibi bakabiterwa no kwigereranya n’ibyo abantu bapostinga kuri social media, bibagiwe ko abantu batoranya ibyiza akaba ari byo bashyiraho, na ho iminsi yabo mibi bakayireka.
Niba nawe waravutse muri aya matariki, uragirwa inama yo kwitondera social media no kwibuka ko nta si iri "perfect" ibaho.
Ba Gemini bavamo aba communicators bashoboye. Ntibaheranwa n’ibyahise, ahubwo buri gihe baba batumbiriye ahazaza kandi bafite ikizere ko hazaba heza kurushaho.

MU RUKUNDO, ba Gemini ntibakunda kuba bonyine. Ikindi kandi, gukundana na bo biroroha. Iyo bamaze guhitamo umukunzi, kumubera indahemuka ntibibagora.
Mu buriri baba bashaka gukora iyo bwabaga, kuko kuri bo, isi iryoshywa n’ibintu bibiri: Ubuzima buzira umuze n’urukundo. Ni yo mpamvu uzasanga kenshi bajya kwa muganga gukoresha za check up ngo bamenye neza ko bafite ubuzima bwiza.
N’ubwo bakunda kuba kumwe n’abandi ariko, umwanya wabo bonyine wo gusoma ibitabo, gutekereza byinshi basa n’aho barota, na wo barawukunda cyane.
Ba Gemini mu rukundo bahuza cyane na ba Aries (March 21 – April 19) na Leo (July 23 – Aug. 22)
Interuro (motto) ya ba Gemini igira iti: “Nshyira ahagaragara ukuri kwange”.
Ba Gemini bakunda kuba ibyamamare (kumenyekana), kubera ukuntu biborohera kubana n’abantu bose. Kubera ukuntu bavamo aba communicators babishoboye, babasha gutambutsa ibitekerezo byabo ku buryo bworoshye, n’iyo byaba atari byiza.
Ba Gemini bavamo abashyushyarugamba (MCs) beza, batuma ibirori biryoha, kandi babasha gukorera imirimo ibiri icyarimwe kandi yombi bakayikora neza.
Urugero: Iggy Aziela na Angelina Jolie

lundi 15 avril 2019

HOROSCOPE 2 - Imyitwarire yawe, ibyo ukunda n’ibikugora mu buzima dukurikije itariki wavutseho

Taurus/Taureau, Mata 20 – Gicurasi 20, IKIMASA

Aba ni abantu bareba kure, kandi bakora ibintu bizeye ko ari byo bikwiriye gukorwa, nta zindi nyungu zihishe inyuma bategereje. Ni abantu bo kwizerwa, kandi ntibatinda mu magambo ahubwo bakunda gushyira mu bikorwa. Ni abantu bafata responsabilité mu bintu baba biyemeje gukora no mu kazi bashinzwe.
Ba Taurus bashyira imbere ubunyangamugayo mbere y’ibindi byose, kandi baba inshuti nziza, haba mu kazi cyangwa mu muryango. Ni abantu badapfa kuva ku izima, ariko kandi batega amatwi ibitekerezo by’abandi ndetse babona bifite ishingiro bakemera kubikurikira.
Ni abakozi, ku buryo biyemeza no kurara amajoro ariko ibyo bagomba gukora bakabirangiza.
Bagira amarangamutima, kandi buri gihe baba bashaka umunezero. Ni ba bantu bakunda massage, bagakunda kuba kumwe n’abakunzi babo bonyine ari babiri, bakishimira ibyo bihe bya bombi, kandi ni ba bantu baba bashaka kumva ko bafite ubuzima, babayeho neza, bamerewe neza mu yandi magambo.
Mu rukundo, kubera ubunyangamugayo bagira, batandukanye na ba Aries bahutiraho. Iyo yatangiye kukwiyumvamo, akubaza ibibazo byinshi agamije kumenya uwo uri we koko, nk’aho uri mu kizamini cy’akazi.
Ba Taurus ntibapfa kubeshyeka mu rukundo, kuko iyo utangiye kubabwira ibintu byo kubabeshyabeshya baba bakuvumbuye. 
Mu buriri, ba Taurus bakunda kwakira umunezero, ariko kandi bakishimira no kuwutanga.
Mu gihe ba Taurus bakize ku mutima mwiza, kureba kure, n’ubunyangamugayo, mu rukundo ntibibabuza ko usanga bita ku muntu w’inyuma. Ibyo uwo bagiye gukundana yagezeho, haba mu mafaranga, ku izina umuntu yakoze mu kazi (CV) cyangwa se ku bundi butunzi bugaragara.
Ba Taurus ntibagira ibintu byinshi bibashuka kubera uko batekereza ku bintu mbere yo kubikora, ariko kandi, ibiryo birabashobora cyane. Mu yandi magambo, bakunda kurya. Gufata régime, ni intambara kuri bo. Ikindi kandi, ba Taurus bajya bagorwa no kubaha ubuyobozi, cyanecyane iyo babona ko ibyo barimo gutegekwa bidahwitse.
Ba Taurus bakundana neza na ba Cancer (June 21 – July 22) na ba Virgo (Aug. 23 – Sept. 22)
Interuro ya ba Taurus igira iti: “Nta kintu cy’agaciro wageraho utagikoreye”
Ba Taurus bahirwa n’urukundo n’amafaranga, bamenya kwishimisha ubwabo bakabasha no gushimisha abandi. Ikindi kandi bavamo abahanzi n’abanyabugeni beza, engineers na designers
Urugero: Adèle na Chris Brown.

INKURU IHERUKA GUSOHOKA

IBINTU 10 ABAGORE BAKORERA MU BURIRI NTIBISHIMISHE ABAGABO Abagabo batandukanye n’abagore. Ibyo abagabo bakunda, usanga kenshi bi...